Abanywi b’inzoga nyinshi barasabwa no gutekereza ku kamaro ko kwizigamira

A bavuga ko badashobora kubona amafaranga yo kwizigamira kubera kutagira ikintu cyabinjiriza, ntibabyemeza Ministeri y’imari n’igenamigambi(MINECOFIN), kuko igaragaza ko kutazigama ari ikibazo cy’imyumvire n’umuco w’abantu kurusha ubukene.

Ministiri muri MINECOFIN, Amb Claver Gatete ajya inama agira ati:”Yaba umukene yaba umukire bose bajya mu kabari (kunjywa inzoga); ayo mafaranga uyakuyeho make ukayizigamira ntiyagira akamaro karenze kunywa byeri! Ushobora kubika make make ukazayagura agahene, inkoko, yakororoka ukagurisha umusaruro ukayashyira kuri banki, ukazayakuraho ukora umushinga wisumbuyeho.”

 Ministiri Gatete n'abandi bayobozi bashinzwe iterambere ryo kuzigama.
Ministiri Gatete n’abandi bayobozi bashinzwe iterambere ryo kuzigama.

Amb Claver Gatete akomeza agaragaza uburyo benshi mu banyarwanda bafite umuco wo gusesagura ibyo bagakwiye kuzigama, aho atanga ingero z’abakora ubukwe bagatumira abantu benshi batajyanye n’umubare bashobora kwakira, cyangwa bagakoresha uburyo buhenze butuma nyuma yaho basaba imyenda.

Ministeri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko niba abana b’abanyeshuri cyangwa abaturage bakennye cyane bo mu cyaro babasha kubona ayo bazigama, ngo bivuze ko nta muntu mu Rwanda udashobora kwizigamira.

Iyi Ministeri ivuga ko ishoramari mu gihugu ridashobora gutera imbere, niba abantu badahinduye imyumvire ku bijyanye no kureba imbere, bateganyiriza ibihe bigoye cyangwa bifuza kuva mu bukene.

Mu musaruro w’imbere mu gihugu abanyarwanda babona ngo bazigamamo 14% gusa, nk’uko MINECOFIN isobanura ko ayo mafaranga ari make cyane, ngo adashobora gutuma banki zibona amafaranga zitanga nk’inguzanyo ku bazikeneye.

Ministiri Gatete yagize ati:”Abajya muri banki gusaba inguzanyo ntibazibone, n’iyo bazibonye zikaba izishyurwa mu gihe kitarenze imyaka itatu, ntibakagire ngo ni ikindi kiba cyabiteye, ni uko nta mafaranga ziba zifite kuko zibura abazigama mu gihe kirekire.”

Leta yashyiriyeho abaturage b’ingeri zose uburyo bashobora kwizigamira cyangwa guteganyiriza ibihe by’amakuba; bahereye ku bimina, ibigo by’imari biciriritse, za banki, ibigo by’ubwishingizi, ikigo cy’ubwiteganyirize bw’izabukuru, ndetse n’ikigo giteza imbere isoko ry’imari n’imigabane(CMA).

Kuva tariki ya 25 y’uku kwezi kugeza iya 31/10/2014(ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzigama), MINECOFIN ifatanije n’ibigo biteza imbere ubwizigame, bazaba bakora ubukangurambaga bwo kumenyesha abantu akamaro ko kuzigama. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Izigamire none kugira ngo uzagire ejo hazaza heza.”

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka