Nyundo: Abayobozi batangije ishuri ryigisha umuziki basusurukije abitabiriye uwo muhango

Ubwo hatangizwaga ishuri ryigisha muzika ku Nyundo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 24/10/2014, Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, umuyobozi wa WDA hamwe n’abandi bayobozi bagacishijeho berekana ko nabo umuziki bawuzi.

Minisitiri Habineza yagaragaye avuza ingoma, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Albert Nsengiyumva n’umuyobozi w’Inkeragutabara mu ntara y’uburengerazuba Brig Gen Eric Murokore bacuranga piano, umuyobozi wa WDA Jerome Gasana hamwe n’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Cartas bacuranga gitari.

Minisitiri Habineza arimo kuvuza ingoma.
Minisitiri Habineza arimo kuvuza ingoma.

Ishuri ryatangijwe ririmo abanyeshuri 30 bazamaramo imyaka itatu aho biga kuririmba, gucuranga n’uburyo umuziki biga bashibora kuwucuruza ku rwego mpuzamahanga.

Hon Nsengiyumva Albert avuga ko akurikije ibimaze kugerwaho n’ishuri ryigisha umuziki mu Rwanda ngo hari icyizere ko izina ry’u Rwanda rigiye gutera imbere mu muziki ndetse abahanzi nyarwanda bagashobora kugera ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa DWA Jerome Gasana (wambaye costume) we yacuranze gitari.
Umuyobozi wa DWA Jerome Gasana (wambaye costume) we yacuranze gitari.

Minisitiri Habineza atangaza ko ubumenyi bwigishirizwa mu ishuri ryo ku Nyundo bwatuma abaryigamo bashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. Yasabye abanyeshuri biga mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo kwitegura amarushanwa ategurwa yitwa EURO VISION kuzarushanwa kugirango baramutse batsinze iryo rushanwa rizakorerwe mu Rwanda.

Min Habineza avuga ko impano y’umuziki ari uruganda rudahomba agasaba ko ababikora babigira umwuga kandi bakabyitwaramo neza.

Umunyabanga wa Leta muri MINEDUC, Albert Nsengiyumva na Brig Gen Eric Murokore barimo gucuranga piano.
Umunyabanga wa Leta muri MINEDUC, Albert Nsengiyumva na Brig Gen Eric Murokore barimo gucuranga piano.

Umuyobozi wa WDA avuga ko kuvugurura ishuri rya Nyundo bimaze gutwara akayabo ka miliyoni magana atanu naho ibikoresho bifashisha mu kwiga umuziki ngo bimaze gutwara akayamo ka miliyoni 300.

Mu gufasha abana bari kwiga umuziki mu ishuri riri ku Nyundo mu myaka itatu bazaba bafite aho batunganyiriza umuziki bakora ndetse bashobore no gusohoka kugira bamenyekanishe ubuhanga bw’umuziki nyarwanda hamwe no kurushanwa.

Umuyobozi w'intara y'uburengerazuba Cartas Mukandasira (wambaye umutuku n'umukara) hamwe n'umuyobozi wungirije w'akarere ka Rubavu bacuranze gitari.
Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Cartas Mukandasira (wambaye umutuku n’umukara) hamwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu bacuranze gitari.

Umuyobozi w’ikigo giteza imbere ubumenyingiro (WDA) yatangaje ko uretse kwigisha kuririmba no gucuranga bagiye no kwigisha gutunganya umuziki ndetse no kuwamamaza kugira ngo bazafashe abahanzi nyarwanda gukora umuziki utunyanyije neza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndashaka kwiga umuziki pee ndagerageza ariko

Nshimiyimana innocent& piano yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

tumaze kubona ko ahri ababyajije amahirwe meshi umuziki ndetse bikanabakiza tugomba natwe kuwushyirami ingufu kandi abana bacu bakawugira umwuga maze ukazabatunga mu myka izaza

ndasira yanditse ku itariki ya: 25-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka