Ngoma: Yinjiza amafaranga ibihumbi 30 ayakuye mu bworozi bw’inkoko

Havugimana Théophile utuye mu mudugudu Kabeza, akagari ka Ntaga ko mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma, amaze umwaka umwe atangiye ubworozi bw’inkoko avuga ko bumwinjiriza amafaranga agera kuri miliyoni irenga ku kwezi.

Mu nkoko 500 yoroye, Havugimana avuga ko abasha kubona amagi atajya hasi ya 480 bimuha amafaranga agera ku bihumbi 30 buri munsi.

N’ubwo akora ubu bworozi, we na bagenzi be boroye inkoko bavuga ko babikora mu buryo bw’umwuga ariko ko nta mahugurwa babifitiye ngo babashe kubunononsora.

Ubworozi bw'inkoko bumaze kumuteza imbere.
Ubworozi bw’inkoko bumaze kumuteza imbere.

Ubwo uyu muhinzi-mworozi yasurwaga na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine, nk’umuhinzi-mworozi ntangarugero, uyu mworozi w’inkoko unahinga inanasi yavuze ko kuba nta mahugurwa afite muri ubu bworozi bimugiraho ingaruka aho usanga inkoko ziryana akaba atazi uko yabikemura cyangwa impamvu yabyo.

Yagize ati “ubu bworozi bitewe n’uburyo mbona bumfitiye akamaro kanini narabukunze cyane rwose kandi mbushyizemo ingufu, ariko ikibazo mfite kubera ko ari ibintu napfuye gukora nta mahugurwa cyangwa ubundi bumenyi, iyo habaye ikibazo simenya impamvu. Nk’ubu inkoko ziraryana cyane sinzi impamvu uwampa amahugurwa byamfasha”.

Havugimana avuga ko uwamwongerera ubumenyi ku bworozi bw'inkoko yarushaho kubuteza imbere.
Havugimana avuga ko uwamwongerera ubumenyi ku bworozi bw’inkoko yarushaho kubuteza imbere.

Minisitiri w’ubuhinzi n’itsinda bari bari kumwe bemereye uyu mworozi kuzamuha ingendoshuri ku borozi b’inkoko bateye imbere akamarayo iminsi yiga byinshi byamufasha guteza imbere ubworozi bwe bw’inkoko.

Kubera ubu bworozi uyu mugabo yabashije kuvugurura inzu ye ayigira nini ndetse anayitera sima. Avuga ko afite abana arihira amashuri yigenga ahenze kandi abikesha ubu bworozi ndetse abasha no gucana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yiguriye.

Umusaruro w'amagi utuma yinjiza ibihumbi 30 buri munsi.
Umusaruro w’amagi utuma yinjiza ibihumbi 30 buri munsi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka