Kigali: Abanyarwandakazi nabo bakoze urugendo rwo kwamagana BBC (Edited)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24/10/2014, Abanyarwandakazi bibumbiye mu Mpuzamashyirahamwe “Pro-Femme Twese Hamwe” ndetse n’Inama y’igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali bakoze urugendo rwo kwamagana igitangazamakuru BBC kubera filime giherutse gusohora igaragaramo gupfobya Jenoside.

Uru rugendo rwitabiriwe n’abantu benshi rwahereye ku nyubako ya KBC rwerekeza mu nteko ishinga amategeko gushyikiriza ubutumwa abo bagore bari bageneye inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ndetse bakomereza ku cyicaro cya BBC, i Remera, kwerekana agahinda iriya filime yacishije ku gitangazamakuru cyayo yateye abanyarwandakazi muri rusange.

Bagendaga baririmba indirimbo z’uko bashyigikiye Perezida Kagame kandi biteguye guharanira ishema ry’igihugu cyabo.

Aba bagore bageze mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bakiriwe n’abayobozi b’imitwe yombi iyigize, Hon Bernard Makuza uyobora umutwe wa Sena na Hon Donatille Mukakarisa uyobora umutwe w’Abadepite.

Abayobozi b'inteko ishinga amategeko imitwe yombi baje kumva ibyifuzo by'abanyarwandakazi.
Abayobozi b’inteko ishinga amategeko imitwe yombi baje kumva ibyifuzo by’abanyarwandakazi.

Hon Mukakarisa yababwiye ko ari uburenganzira bwabo kwamagana umuntu wese uharabika igihugu cyabo ndetse ko Inteko yiteguye kumva no kwakira ibyo basaba.

Nyuma yo guhabwa ikaze na Hon Mukakarisa, umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore, Mukasine Beatrice wari ufite ubutumwa abagore bo muri aya mashyirahamwe yitabiriye uru rugendo bageneye inteko ishinga amategeko imitwe yombi, yafashe umwanya wo kubugeza ku bayobozi b’inteko.

Yagize ati “Twamaganye twivuye inyuma umunyamakuru Jane Corbin, wakoze iyi filime ‘’Rwanda- Untold Story’’ igaragaramo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gupfobya Perezida Paul Kagame wari ku isonga ry’abayihagaritse akaba no ku isonga ry’abagejeje abanyarwanda ku iterambere rigaragarira buri wese ku isi’’.

Mukasine ageza ubutumwa bw'abagore ahagarariye ku nteko ishinga amategeko.
Mukasine ageza ubutumwa bw’abagore ahagarariye ku nteko ishinga amategeko.

Muri ubu butumwa aba bagore bagejeje ku nteko ishinga amategeko, imitwe yombi, bayisabaga ko BBC yazasaba imbabazi abanyarwanda, ndetse ikanasaba imbabazi by’umwihariko Perezida wa Repuburika Paul Kagame, kubera iriya Filime yacishije ku gitangazamakuru cyayo yagaragayemo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse no guharabika umukuru w’igihugu kandi ariwe wari ku isonga ryo gukura abanyarwanda mu menyo y’abicanyi.

Muri ubu butumwa banasabye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko yazegera izindi nteko zishinga amategeko zo ku isi hose, bakiga ku mushinga w’itegeko rigenera ibihano abantu bapfobya Jenoside aho baba bari hose kuko bimaze kugaragara ko mu bihugu byo hanze hari abapfobya jenoside bigafatwa nk’ibisanzwe kuko nta tegeko ririho ribahana.

Abayobozi bw’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, bemereye abo bagore ko ubwo butumwa babwakiriye ko kandi bagiye kubwigaho bakazabubonera ibisubizo vuba kandi byubaka, ndetse banasaba abo bagore kudakomeza kwita ku babaca intege, ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubakomeza gusebya abayobozi bakuri b’igihugu, ahubwo babasaba ko ibi byose bigomba kubatera imbaraga zo gukomeza gukora cyane kugira ngo bagere ku iterambere bifuza kandi rizaramba.

Abagore bakorera ikigo cy'imisoro n'amahoro nabo bitabiriye urugendo rwo kwamagana BBC.
Abagore bakorera ikigo cy’imisoro n’amahoro nabo bitabiriye urugendo rwo kwamagana BBC.

Nyuma yo kuva mu nteko Ishinga amategeko, urugendo rwakomereje ku cyicaro cya BBC, i Remera, aho aba bagore bagiye kugaragariza BBC ko yabahemukiye icisha iriya filime ku gitangazamakuru cyayo.

Uru rugendo rwo kwamagana BBC rwakozwe n’aba bagore rwaje rukurikiye amatsinda y’urubyiruko rwiganjemo urw’abanyeshuri muri za Kaminuza narwo ruherutse kujya mu muhanda kwamagana iyi filimi yakozwe na BBC ndetse rwo rwasabaga ko BBC yabibazwa cyangwa igahagarikwa mu Rwanda.

Andi mafoto y’abanyarwandakazi bitabiriye urugendo rwo kwamagana BBC:

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

igihe kiragengo duhaguruke twese hamwe twereke abanyamahanga ko aho tumaze kugera batazashobora kudusenyera tureba

kabanda yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

kwihangana kw’abanyarwanda kugira aho kugarukira! BBC ntikwiye kudutobera kabiri gatatu yitwaje freedom of expression.

mutama yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

BBc yahereye kera ipfobya genocide yakorewe abatutsi ibinyujije kuri BBC Gahuza,babonye bitagera ku mbaga ituye isi uko babyifuza babishyira mu mashusho,ibi bikaba ari ukurenga umurongo utukura!! abayobozi b’urwanda nibafate umwanzuro ubabereye.

mutako yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

buri munuyarwanda wese agomba kwamagana ibikorwa bya BBC byo guha urubuga abapfobya jenoside yakorewe abatutsi

king yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka