Gatumba: Abangirijwe amazu na GMC bahawe amafaranga yo gusana bizezwa ko aho batuye atari mu manegeka

Imiryango 16 ituye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba akarere ka Ngororero yari imaze igihe isaba kwimurwa ubu yahawe amafaranga yo gusana ayo mazu ndetse yizezwa ko aho batuye atari mu manegeka.

Aba baturage bari barangirijwe amazu na sosiyete GMC (Gatumba Mining Concession) kuburyo bamwe bari baramaze kwimuka bava muri ayo mazu. Impaka ku kwishyura aba baturage zari zimaze igihe kigera ku myaka ibiri.

Muri iyo myaka impande zose zaranzwe no kutumvikana ku kwimura abo baturage, aho ubuyobozi bw’akarere bwasabaga GMC kubyihutisha naho yo ikemeza ko amazu y’abo baturage yasenywe no kuba batuye mu manegeka, bityo ntibemere kuyishyura.

Imwe mu nzu zangijwe n'imirimo yo gucukura amabuye y'agaciro i Gatumba. Ba nyiri iyi nzu bari barayivuyemo kubera yangiritse cyane.
Imwe mu nzu zangijwe n’imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro i Gatumba. Ba nyiri iyi nzu bari barayivuyemo kubera yangiritse cyane.

Byageze igihe akarere ka Ngororero gakora ibarura ry’amazu azimurwa, maze igiteranyo cyayo kigera ku gaciro ka miliyoni 42 zisaga ho gato, ndetse binamenyeshwa Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo kamere, IMENA Evode.

Icyo akarere na GMC bahuriragaho ni uko aho hantu hatabereye guturwa kubera imiterere yaho n’ibikorwa bikomeye by’ubucukuzi birimo no guturitsa intambi bihakorerwa. Gusa ntibumvikanaga ku ugomba kwishingira isenyuka ry’ayo mazu y’imiryango 16 yose.

Munyaburanga Faustin, Mukagatera Domitille na Gatera Cyriaque ni bamwe mu bahagarariye imiryango yangirijwe amazu kuburyo bukomeye ikaba yaragombaga kwimurwa ndetse bakaba baranabaruriwe banasinyira amafaranga y’ingurane, bavuga ko bari barizejwe ko bazimurwa kuko aho batuye hagikorerwa ubucukuzi.

Abatuye kuri uyu musozi bizejwe ko atari mu manegeka.
Abatuye kuri uyu musozi bizejwe ko atari mu manegeka.

Nyuma y’inama nyinshi ndetse no gusura abo baturage byakozwe, hitabajwe inzego zitandukanye byaje kwemerwa ko GMC iha abo baturage amafaranga yo gusana amazu aho kubimura, maze bitwara amafaranga agera kuri miliyoni 12, ndetse abaturage bakaba baramaze kuyahabwa.

Kuki ahari mu manegeka hongeye gusanwa amazu?

Nkuko byagiye bigarukwaho mu nama, aho abo baturage batuye hagaragajwe ko hadakwiye guturwa kuko ari ku musozi muremure, ukunze kugira inkangu kandi ukorerwaho ubucukuzi.

Zimwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye aba baturage basanirwa, ni uko mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2014, GMC yahagaritse ubucukuzi bwayo bitunguranye ngo kubera kutishimira imibanire n’abaturage hamwe n’akarere.

Nyuma y’icyo gihe ndetse kugeza n’ubu, GMC yari igifite imitungo mu ruganda rwayo, aho umuyobozi w’akarere yari yadutangarije ko mbere yo kugurisha iyo mitungo bazabanza kwishyura abaturage.

Mbere abaturage baturiye ikirombe cya GMC bari banze gusanirwa ahubwo basaba kwimurwa.
Mbere abaturage baturiye ikirombe cya GMC bari banze gusanirwa ahubwo basaba kwimurwa.

Ibi siko byagenze kuko amakuru atugeraho avuga ko aba bashoramari banze kwishyura amafaranga yo kwimura abaturage kandi batagikora.

Ubuyobozi nabwo ngo bwanze kwiteranya n’abashoramari muri gahunda ya NAYOMBI maze bemera ko abo baturage basanirwa ariko bakora icyo bamwe bita ikosa kwemerera abaturage gusana amazu aherereye muri ako gace kanegekajwe n’ubucukuzi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero, Emmanuel Mazimpaka we yadutangarije ko ibyo akarere kari karasinyanye n’abaturage byahindutse kuko GMC yahagaritse ibikorwa byayo bityo ikaba itakwimura abo baturage kandi itakihakorera.

Icyakora ngo nihagira abandi bashoramari bahakenera, bashobora kuzasabwa kubanza kubahiriza ibiteganywa n’itegeko rigenga ubucukuzi, birimo no kwimura abatuye mu mbago z’aho bakorera.

Akarere kari kemeje ko bimurwa kanakora ibarura.
Akarere kari kemeje ko bimurwa kanakora ibarura.

Bamwe mu baturage twaganiriye bahawe amafaranga yo gusana amazu, bavuga ko bizejwe ko aho batuye batazahakurwa kuko atari mu manegeka, ibisa no kwivuguruza.

Impingenge zihari ni uko ako gace ngo kabamo amabuye y’agaciro menshi bityo ubucukuzi bukaba buzakomeza kwangiriza abo baturage nabo bagahora mu manza kandi baragombaga kwishyurwa bakimuka.

Urugero ni aho GMC ivuga ko abafite amazu yubatse mu gasantere (centre) ka Cyome ngo yari yarimuwe na sosiyete zayibanjirije ariko abaturage ntibimuke, nyuma bakaza gusana ayo mazu ndetse bakanahabwa amashyanyarazi kuburyo iyo amazu yangiritse bongera kwaka indishyi.

Ibi bigaragagara nk’aamarenga ko ubucukuzi nibukomeza, abo bahawe ingurane zo gusana bazahora muri ibyo bibazo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka