Bwishyura: Barakangurirwa kwita kuri kawa kuko aribwo itanga umusaruro mwiza

Abahinzi ba kawa bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi barasabwa kuyikorera neza no kongera ubuso ihinzeho kuko aribwo izatanga umusaruro mwiza bakabasha kwiteza imbere.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 23/10/2014, ubwo ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) mu Ntara y’Uburengerazuba, bwatangizaga ubukangurambaga ku gukorera kawa buzamara icyumweru, hibandwa ku kuyifumbira no gutera imiti irwanya indwara n’ibyonnyi hagamijwe kongera umusaruro wa kawa.

Ubuyobozi bwa NAEB bufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwagendaga bwigisha abahinzi ba kawa uko bakorera kawa bibanda cyane cyane ku kuberekera uko bashyiramo ifumbire, hakoreshwa NPK 23 6 12, ndetse n’umuti urwanya indwara n’ibyonnyi.

Kayiranga yereka abaturage uko bashyira ifumbire ku giti cya Kawa.
Kayiranga yereka abaturage uko bashyira ifumbire ku giti cya Kawa.

Kayiranga Innocent, Umuyobozi wa NAEB mu Ntara y’Uburengerazuba, yibutsa abaturage ko n’ubwo babaha inyongeramusaruro icy’ibanze kugira ngo kawa ibe nziza kandi itange umusaruro basabwa kuyitaho.

Yagize ati “n’ubwo yakoresha inyongeramusaruro ariko kawa idakoreye irimo bya byatsi bibi nta cyo byaba bimaze”.

Mu rwego rwo kugira ngo abahinzi bose ba kawa babone ifumbire bashobore kongera umusaruro, NAEB yafashe icyemezo ko abahinzi bazajya bahabwa ifumbire noneho igiciro cyayo kikava ku musaruro wabo.

Kayiranga atanga urugero nko mu Karere ka Karongi avuga ko mu gihe igiti kidafumbiye gishobora kweraho ibiro bibiri cyangwa bitatu ariko iyo gifumbiye cyera hagati y’ibiro bitandatu n’umunani.

Iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gutera ifumbire n’imiti irwanya indwara n’ibyonnyi muri kawa cyatangirijwe mu murima wa kawa iteye ku buso bwa hegirari imwe ya Nzigiyimana Théoneste wo mu Kagari ka Gitarama mu Muremge wa Bwishyura.

Kayiranga avuga ko Kawa yahawe ifumbire ishobora kwera kugeza ku biro umunani.
Kayiranga avuga ko Kawa yahawe ifumbire ishobora kwera kugeza ku biro umunani.

Uyu muturage avuga ko amaze kubona inyungu ifatika mu musaruro wa kawa mu gihe ubutaka ihinzeho busa n’aho ntacyo bwari bumumariye. Avuga ko iyo hegitari mbere yayihingagaho ibishyimbo akahakura umusaruro ufite agaciro k’amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Rwf) none ubu ngo kawa ahasarura imuha nibura ibihumbi ijana na makumyabiri ku mwero.

Nzigiyimana avuga kandi ko yizeye ko umusaruro uziyongera dore ko amaze kuyisaruraho kabiri gusa, kuri iyi nshuro bamufumbiriye umusaruro ngo ukaba ushobora kwikuba inshuro nyinshi.

Mu gihe unyujije amaso ahakikije iyo kawa ya Nzigiyimana usanga imisozi yambaye ubusa ahandi hakaba imyaka ubona idafite uruti rufatika ku buryo yatanga umusaruro, Nzigiyimana avuga ko yifuza ko bafatanya ubutaka noneho bagatera kawa hakaboneka umusaruro uhagije muri ako gace ku buryo bagera no ku rwego rwo kuhashyira uruganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Hakizimana Sébastien, asaba abahinzi ba kawa bo muri ako karere gukorera kawa neza bakagenda bakabaha ifumbire, kandi akabibutsa ko noneho bitabasaba gutwara amafaranga yo kuyigura.

Hakizimana yihanangiriza abaturage kudakoresha ifumbire igenewe kawa mu yindi myaka.
Hakizimana yihanangiriza abaturage kudakoresha ifumbire igenewe kawa mu yindi myaka.

Cyakora ariko abibutsa ko iyo fumbire batanga ari iya kawa gusa itagenewe indi myaka agira ati “Uwo tuzasanga yayijyanye mu yindi myaka ni uguhemukira gahunda yo kuzamura umusaruro wa kawa kandi bihanwa n’amategeko”.

Akomeza abibutsa ko kuyikoresha mu yindi myaka bishobora gutuma na yo yangirika bityo umutarage akaba yabura iyo myaka kandi akabura n’uwa kawa.

Akomeza avuga ko akarere gafite gahunda yo kongera ubuso buhingwaho kawa kuko ngo kawa iri mu bintu fatizo bigize ubukungu bwako. Kimwe mu bibatera ingufu ndetse bikabaha n’icyizere kandi ngo ni uko kawa ya Karongi ikunze kuba iya mbere mu gihugu (muri cup of excellence) bityo bigatuma ihabwa igiciro cyo hejuru ugereranyije n’iy’ahandi.

Mu gihe ikiro cya kawa kiba kiri nko ku mafaranga 200 y’u Rwanda, ikawa nziza yabaye iya mbere mu gihugu usanga igura amadolari y’Amerika abarirwa mu bihumbi umunani ku kiro. Bivuze ko mu gihe kawa yahize izindi ku buryohe ikiro cyayo kimwe gishobora kugura amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi mirongo itanu (50,000Rwf).

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka