Nyaruguru: Umuryango watunguye abantu ubwo wasezeranaga kuvangura umutungo

Ubwo hasezeranywaga mu ruhame imiryango 104 yabanaga bitemewe n’amategeko mu murenge wa Rusenge kuri uyu wa 23/10/2014, umuryango umwe watunguye abantu uhitamo gusezerana ivanguramutungo risesuye.

Ubusanzwe mu giturage abantu bamenyereye ko mu gusezerana hagati y’abashakanye abaturage benshi bakunze gusezerana kuvanga umutungo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Rushingwankiko Valens avuga ko kuva yahabwa ububasha bwo gusezeranya abashaka kubana ngo aribwo bwa mbere asezeranyije abantu biyemeza kuzabana umwe afite umutungo we n’undi uwe.

Mu gihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge yabazaga abaje gusezerana uburyo bahisemo bwo gucunga umutungo wabo, abasezeranaga bose bazamuye amaboko bemeza ko bahisemo ivanga mutungo rusange, maze umuryango wa Murekambanze Pascal na Uwizeyimana Fortune uba ariwo wonyine usigara.

Murekambanze n'umugore we nibo basezeranye ivanguramutungo mu miryango 104 yasezeranye.
Murekambanze n’umugore we nibo basezeranye ivanguramutungo mu miryango 104 yasezeranye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa yabajije abari aho ati “noneho abahisemo ivanguramutungo risesuye namwe nimuzamure amaboko”.

Aha nibwo Murekambanze Pascal yazamuye akaboko, abari aho barakomera bakeka ko yaba yibeshye akumva nabi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa yongeye kubasubirishamo maze Murekambanze yongera kuzamura akaboko yemeza ko ahitamo gusezerana n’umugore we ivanguramutungo.

Murekambanze Pascal yavuze ko yahisemo gusezerana n’umugore we ivanguramutungo, ngo kuko uwo mugore yamushatse yari asanzwe afite abandi bana yabyaye aho yari yarashatse, kandi ko Murekambanze nawe ubwe ngo yari asanzwe afite abana yabyaranye n’undi mugore bigeze kubana.

Murekambanze akavuga ko kuvangura umutungo n’umugore we ari byo bizafasha abo bana bo ku mpande zombi bakabasha kubona iminani kuko buri mubyeyi afite isambu ye ku giti cye.

Ati: “urumva rero ko umwe nagumana imitungoye n’undi akagumana iye, abo bana bazabona iminani ku mitungo y’ababyeyi babo, kuruta uko twavanga umutungo ugasanga abana yabyaye baraza kumbaza iminani, cyangwa abanjye bakaza kumusaba iminani mu byo yavunikiye”.

Ku kijyanye no guhuza ibitunga urugo n’abana batatu uyu muryango umaza kubyarana, Murekambanze avuga ko n’ubundi asanzwe abanye neza n’umugore we, akaba yizera ko no guhuriza hamwe bashaka ibibatunga n’abana babo nabyo bizakorwa neza nta kibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rusenge, Rushingwankiko Valens asezeranya imiryango 104.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Rushingwankiko Valens asezeranya imiryango 104.

Umugore wa Murekambanze, Uwizeyimana Fortune, we yatangarije Kigali Today ko yatunguwe no kumva umugabo we yemeza ko basezerana ivanguramutungo, mu gihe we ngo yari yavuye mu rugo azi ko bari busezerane ivangamutungo rusange.

Ati: “jyewe birantunguye kuko narinzi ko turi busezerane ivangamutungo, tugeza aha numva aravuze ngo ni ivanguramutungo. Ariko nyine ubwo abivuze ubwo nta kundi nyine nanjye ndabyemera, kuko yabinsobanuriye numva koko ni byo byiza”.

Gusa uyu mugore akomeza avuga ko afite impungenge ko mu guhuriza hamwe ibitunga umuryango hashobora kuzajya habamo agasigane.

Ni na ho umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge ahera nawe avuga ko bishobora kuzataza ikibazo mu gihe cyo guhuza ibitunga urugo, gusa akavuga ko nk’ubuyobozi bazakomeza gukurikirana uyu muryango.

Ati: “ntibisanzwe ni na yo mpamvu wabonye abaturage biyamira, kandi nanjye byantunguye. Gusa na none ni uburenganzira bwabo gucunga umutungo uko babyifuza, ariko ntibizatubuza gukomza gusura uriya muryango kugira ngo turebe ko ibijyanye no guhuza ibitunga abana n’urugo bikorwa neza kuri buri ruhande”.

Abasezerana kubana bahitamo uburyo bumwe bwo gucunga umutungo wabo muri butatu buteganywa n’itegeko, aribwo ivangamutungo rusange, ivangamutungo w’umuhahano ndetse n’ivanguramutungo risesuye.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ko numva se abantu babagizeho ikibazo kandi ari uburenganzira bwabo, none se ko gitifu aba yabibahitishijemo? ni bumve ko rero aribyo babonye bibabereye. ngo ubuyobozi buzabakurikirana? kubera iki se? Ahubwo rwose aba barasobanutse, mbega bazi icyo gukora!

kana yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ko numva se abantu babagizeho ikibazo kandi ari uburenganzira bwabo, none se ko gitifu aba yabibahitishijemo? ni bumve ko rero aribyo babonye bibabereye. ngo ubuyobozi buzabakurikirana? kubera iki se? Ahubwo rwose aba barasobanutse, mbega bazi icyo gukora!

kana yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

UBWO UBUYOBOZI BUGIYE KUBASITERESA NGO BARABAKURIKIRANA AHUBWO USANGE IMIGAMBI YABO BAYIHINDUYE. BAZABANZA BAZANEMO GENDER N’IBINDI BATABHAYE UMWANYA WO KUNYURWA N’IBYO BIHIRIYEMO.

issa yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

I Rusenge,barasobanutse kweli

RUGIGI yanditse ku itariki ya: 30-10-2014  →  Musubize

kubera materialism yadutse mu bashakanye? cyane cyane abafite abana badahuje ababyeyi ku mpande zombi ( SE na NYINA), ubu buryo ni bwiza byarinda amakimbirane n’urujijo mu izungura.

keza yanditse ku itariki ya: 29-10-2014  →  Musubize

Pascal na Fortunee murasobanutse rwose najye ngiye gusezerana ivanguramutungo risesuye mbega byiza Muradukanguye pe! mubaye abagabo b’Intwari na Gitifu ntabyumva ariko ndabashyigikiye pe!

dumbuli yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka