Gatsibo: Uruganda rw’inkweto ruracyafite imbogamizi zirubuza kugera ku musaruro rwiyemeje

Nyuma y’amezi arindwi gusa uruganda Star Leather Products Company Ltd rukora inkweto mu ruhu rutangije ibikorwa byarwo mu Karere ka Gatsibo, hari ibyo rumaze kugeraho n’ubwo hakiri n’imbogamizi zikigaragara mu mikorere yarwo.

Umuyobozi w’uru ruganda, Kamana Jean Marie, avuga ko bitewe n’uko aribwo rugitangira gukora ari n’ibintu bitari bimenyerewe umusaruro bari biteze kugeraho utari wagerwaho neza kuko bateganyaga gukora inkweto imiguru 65 ku munsi, ariko ubu bashobora gukora igera ku 10 gusa.

Yagize ati “Biragaragara ko turimo dutera imbere kuko twatangiye dukora imiguru itatu ku munsi ariko ubu turi gukora imiguru 10, ntituragera ku miguru twiyemeje kuko tugihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kuba abakozi bacu bataramenyera neza gukoresha imashini zabugenewe”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagifite icyizere ko uko iminsi ishira bizagenda bigerwaho.

Zimwe mu nkweto zikorwa na Star Leather Products Company.
Zimwe mu nkweto zikorwa na Star Leather Products Company.

N’ubwo umusaruro utaraba mwinshi ku isoko, ntibibujije ko hari umubare w’urubyiruko utari muto urimo guhugurwa ku bijyanye n’uyu murimo wo gukora inkweto.

Bamwe muri urwo rubyiruko bafite akazi gahoraho muri uru ruganda bavuga ko kabatunze mu buzima bwabo bwa buri munsi hamwe n’imiryango yabo, nk’uko byemezwa na Kanoheli Jovia hamwe na Mivumbi Cyprien.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, buvuga ko kuba uru ruganda rukorera muri aka karere, nk’akarere ubwako kabyungukiramo haba ku bijyanye n’abagatuye babonyemo imirimo ndetse n’imisoro yinjira mu karere.

Uru ruganda ruracyahura n'imbogamizi zituma rutabasha gukora inkweto imiguru 65 ku munsi.
Uru ruganda ruracyahura n’imbogamizi zituma rutabasha gukora inkweto imiguru 65 ku munsi.

Uru ruganda rukoresha impu ziba zaguzwe muri Etiyopiya rukanakoresha imashini n’ikoranabuhanga byo mu Butaliyani. Kugeza ubu ahantu habiri niho hagurishirizwa ibikoresho byabo, muri Gatsibo no muri Kigali, kuko ngo birinze gushaka isoko rigari batarabasha gukora ibintu bihagije.

Uruganda rukora inkweto mu mpu (Star Leather Products Company Ltd) rukorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore, rukaba rwaratangiye imirimo yarwo guhera mu kwezi kwa werurwe 2014.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka