Amajyaruguru: Minisitiri Kaboneka arasaba abayobozi gufatira urugero kuri Perezida Kagame
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Francis Kaboneka arasaba abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru gutera ikirenge mu cya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ugaragaza ishyaka n’icyerekezo byo guteza imbere Abanyarwanda.
Aganira n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Kane tariki 23/10/2014, Minisitiri Kaboneka yavuze ko abayobozi bafite amahirwe adasanzwe yo gukorana n’umuyobozi urangwa n’urukundo n’ubushake bwo guteza imbere igihugu cye ashyira imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda.
Kaboneka agira ati “Ndakeka iyo tutaza kugira umuyobozi ukunda Abanyarwanda, ufite icyerekezo cy’aho ashaka kubakura no kubajyana sinzi aho tuba turi uyu munsi, ayo mahirwe twagize tukaba tumufite, akaba ashobora kurenga ibindi byose by’amarangamutima, by’inyungu akareba ikintu kimwe cyagirira inyungu Abanyarwanda cyateza imbere igihugu, nk’abayobozi bayobora muri iki gihe, byabindi by’Abanyarwanda bavuga ko umwera uturutse ibukuru ukwira hose bigomba kutubera urugero”.
Nk’uko byashimangiwe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, ngo hari ibikorwa by’amajyambere byegerejwe abaturage ayobora kubera ubuyobozi bwiza. Atanga ingero z’imihanda ya kaburimbo yubatswe n’indi iri mu nzira zo kubakwa, amashuri makuru, ibitaro n’ibindi.
Ku kijyanye n’indangagaciro zigomba kuranga abayobozi, ubufatanye, kubahana no kwizerana ni byo Minisitiri Kaboneka avuga ko bagomba kubakiraho kugira ngo babashe kugera ku nshingano bafite zo guteza imbere abaturage.
Minisitiri asanga ari inshingano z’abayobozi gutanga serivisi nziza ku babagana kuko ntibatabaha serivisi nziza nabo ibyo bazabasaba ntabyo bazabaha.
Ahobantegeye Théodore uyobora akagari ka Nyamwumba mu Murenge wa Masoro asanga serivisi mbi iterwa cyane cyane n’ubuke bw’abakozi b’akagari, ngo baramutse bongerewe hari cyo byahindura.
Minisitiri Kaboneka yagarutse ku mihigo ya 2013-2014
Minisitiri Kaboneka yagarutse ku buryo uturere two mu ntara y’amajyaruguru twitwaye mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 aho yatunenze kuba nta na kamwe kaje mu turere 10 twa mbere, avuga ko nawe atazi impamvu yabiteye kugeza ubu.
“Uyu munsi ntabwo ndamenya neza impamvu ihari ku buryo navuga ngo n’iyi mpamvu yabiteye ngo nyihagarareho ndacyashakisha kumenya impamvu,” Minisitiri Kaboneka.
Iyi nama yahuje abayobozi bose mu Ntara y’Amajyaruguru kuva ku mudugudu kugeza ku ntara, abayobozi b’imidugudu bashimiye Minisitiri ko bahawe terefone ariko banasaba ko bazahabwa n’amagare yo kuborohereza mu ngendo zabo z’akazi.
Nshimiyimana Léonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko nubundi Perezida n’urugero rwiza kugirangiraho kugirango dukomeze iterambere
abanyarwanda dufite amahirwe yo kuyoborwa n’umupresident udukunda kandi uhora adushakira ibyiza, ibi biraduha amahirwe yuko ntacyo twabura kubera ibi
erega dufite umuyobozi mwiza buretse ni abayobozi natwe abaturage tumwigiraho byinshi kwitanga , gukunda abandi kurusha uko yikunda, kumva yakwitangira abanyarwanda kugirango bagera aheza bifuze, dufite umuyobozi mwiza tuge tumufatiraho urugero
ndabona nawe atangiye nkuwari Minisitiri w’intebe PDH, ingendo mu TUrere zihoraho!!!nizere ko atari amavamuhira.
tubashimiye imiyoborere yanyu myiza
tubashimiye imiyoborere yanyu myiza