Abanyarwanda batangiye kugira umuco wo kuzigama ariko inzira iracyari ndende

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iratangaza ko Abanyarwanda batangiye kugira umuco wo kwizigamira ikurikije ubwitabire bwabo mu kugana ibigo by’imari ariko ikavuga ko inzira ikiri ndende kugira ngo igihugu kigere ku kigereranyo kifuzwa.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki 23/10/2014 na Eric Rwigamba ushinzwe guteza imbere ibigo by’imari muri MINECOFIN, mu gihe u Rwanda rwatangiye imyiteguro yo kwifatanya n’isi mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kwizigamira.

Abanyeshuri bari bahagarariye Green Hills mu biganiro mpaka ku kwizigamira bahabwa igihembo.
Abanyeshuri bari bahagarariye Green Hills mu biganiro mpaka ku kwizigamira bahabwa igihembo.

Yagize ati “Ugiye kureba umuco wo kuzigama mu Rwanda twatangiye urugendo turi hasi cyane, ariko ubu ugiye kureba ibirimo kuba mu Banyarwanda ukareba amafaranga bamaze kwizigamira muri za SACCO n’ibindi bigo by’imari ziciriritse, ukareba n’ukuntu abantu bamaze kugira umuco wo kwizigamira n’ubwo twavuga ko urugendo rukiri rurerure ariko hari ibimaze kugerwaho”.

Rwigamba yatangaje ko imyumvire ari yo yahindutse cyane, ku buryo Abanyarwanda basigaye bashakisha n’uburyo bwo kwizigamira. Yavuze ko Leta yashyizemo ingufu nyinshi kugira ngo ikigereranyo cy’abizigamira cyiyongere.

Abarezi,abafatanyabikorwa n'ibigo byabaye ibya mbere.
Abarezi,abafatanyabikorwa n’ibigo byabaye ibya mbere.

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda umuco wo kwizigamira bihereye mu bakiri bato; hateguwe ibiganiro mpaka (debates) mu mashuri yisumbuye ku rwego rw’igihugu. Ibi biganiro mpaka byasojwe tariki 23/10/2014 igikombe gitwarwa n’ishuri Green Hills ritsinze Agahozo Shalom.

Kelie Belly Ntabana, umwe mu bana bitabiriye ibi biganiro yatangaje ko mu biganiro mpaka bagize bifite insanganyamatsiko yo kwizigamira yungukiyemo ko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho ari uko agomba kwizigamira.

Uwo mwana w'umuhungu yitwaye neza atangaza benshi.
Uwo mwana w’umuhungu yitwaye neza atangaza benshi.

Ati “Utazigamye ntacyo wakwigezaho mu buzima kuko kuzigama niho ibintu byose bitangirira ntago uzaba umushoramari niba utazi kuzigama ukabitsa ku ruhande hanyuma ukazagira ejo hazaza heza.”

Iki cyumweru cyo kwizigamira kizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 26/10/2014, aho mu gikorwa cy’umuganda hazatangirwa ubutumwa bwo gushishikariza kwizigamira, hateganyijwe kandi ikiganiro kizaca kuri radiyo Rwanda ku cyumweru hamwe n’imurikabikorwa rizabera Nyabugogo muri icyo cyumweru.

Abanyeshuri bitabiriye ibiganiro mpaka ku kwizigamira ari benshi.
Abanyeshuri bitabiriye ibiganiro mpaka ku kwizigamira ari benshi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nubundi ariko igihe abanyarwanda batazabasha kwizigamira ntacyo bazashobora kwigezaho

gasana yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

rwose aho ntimubeshye nukuri niba hari ikintu urubyiruko rukibura ni ukumenya no gushobora kuzigama , ugasanga umuntu afite imyaka 28 akorera nkibihumbi 500000 ariko ukkwe zi kukajya kurangira amaze kuguza nkandi nkaya inshuro ebyiri, ni tutiga kuzima ntaho tugana rwose, imbere hacu ni umwijima gusa , ubukangurambaga buracyenewe cyaaane rwose kurubyiruko rwacu

sam yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka