Abarwaye amaso bose bagenewe amadarubindi no gusuzumwa bihendutse

Ministeri y’ubuzima (MINISANTE) hamwe n’Umuryango mpuzamahanga w’Abongereza witwa Vision for a Nation, bamaze igihe basuzuma uburwayi bw’amaso, basanga umuntu ayarwaye bakamuha amadarubindi atuma abona neza ku biciro ngo bihendukiye buri muturage mu Rwanda.

Ufite ikibazo cy’amaso wese ngo ashobora kujya ku kigo nderabuzima kimwegereye yitwaje ikarita ya mituweli, agasuzumwa ku mafaranga 200 (RwF), yasanga ayarwaye akishyura amafaranga 1,000 (RwF) y’amadarubindi amufasha kubona neza; byaba ari uburwayi bukomeye (nk’urushaza) akoherezwa kuvuzwa ku bitaro bikomeye, nk’uko abakozi ba Vision for a Nation babisobanura.

“Aya ni amahirwe adasanzwe ku Banyarwanda”, nk’uko Umuyobozi nshingwabikorwa wa Vision for a Nation, Tom Rosewall yavuze ko ubusanzwe amadarubindi arimo gutangwa ku mafaranga igihumbi, afite agaciro karengeje amadolari y’Amerika 60; akaba ngo ari mu Rwanda honyine hatangirijwe iyi gahunda.

Amadarubindi yazanywe na Vision for a Nation ahabwa abanyarwanda biganjemo abageze mu zabukuru, ngo bakongera kubona neza.
Amadarubindi yazanywe na Vision for a Nation ahabwa abanyarwanda biganjemo abageze mu zabukuru, ngo bakongera kubona neza.

Umuryango Vision for a Nation uvuga ko impamvu watangirije iyi gahunda yo kwigisha abaforomo bo ku bigo nderabuzima gupima amaso no gutanga amadarubindi atangwa n’uwo muryango ku biciro byo hasi, ngo byatewe n’uko bishimira ubuyobozi bw’igihugu bwashyize inzego zose (zirimo iz’ubuzima) kuri gahunda.

Ikiganiro cya video cyateguwe n’uyu muryango wa Vision for a Nation, kigaragaza abantu batandukanye biganjemo abarengeje imyaka 40, bavuga ko ibyo bakoraga biteza imbere byari byarahagaze kubera kutabona, ariko ngo nyuma yo guhabwa amadarubindi ubu bashobora kudoda cyangwa gutoranya intete z’ibihingwa, bakamenya uruboze n’uruzima.

Abajijwe niba gutangiriza gahunda yo gupima amaso no gutanga amadarubindi ku Banyarwanda nta ngaruka mbi byagira kuko bigaragara nko kubakoreraho igerageza; Umuvugizi wa MINISANTE, Nathan Mugume yavuze ko mu kuvura amaso ngo nta gerageza ribamo.

Abakozi ba Vision for a Nation basobanurira abanyamakuru ko bafite uburyo bwo kwita ku burwayi bw'amaso ku buryo buhendutse.
Abakozi ba Vision for a Nation basobanurira abanyamakuru ko bafite uburyo bwo kwita ku burwayi bw’amaso ku buryo buhendutse.

“Baragupima, basanga urwaye bakaguha amadarubindi nta bindi; mu kuvura amaso nta ‘rocket science’ (gukorerwaho igerageza) irimo; kandi ingaruka mwazibonye, abantu bakomeje imirimo yo kwiteza imbere nyuma yo gukira amaso yari yarababereye ikibazo.

Mu Banyarwanda barenga ibihumbi 100 bamaze gusuzumwa uburwayi bw’amaso, abagera ku bihumbi 35 ngo bahawe amadarubindi, abandi basanze batarwaye, abandi basanga barwaye amaso ku buryo baherewe umuti aho ku bigo nderabuzima; ariko ngo hari n’imibare y’abantu bake bahise boroherezwa kujya kwivuza ku bitaro bikuru, nk’uko Vision for a Nation ibitangaza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ayo madarubindi ntandwara yakogerera uyambaye

MB Barthez yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka