Rusizi: Abaturage barasabwa kwigira kuri bagenzi babo mubyo bakora

Abaturage bo mu karere ka Rusizi barasabwa kwigira kuri bagenzi babo bakanoza ibyo bakora kugira ngo babashe gutera imbere.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22/10/204, ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ryahuje abafatanyabikorwa bose bo mu karere ka Rusizi barimo abo mu nzego za Leta, abikorera n’abandi mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bikorerwa mu karere no kureba uko byabyazwa umusaruro.

Kamarampaka Ephrem, umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF Isonga) mu karere ka Rusizi, avuga ko iri murikabikorwa ryateguwe mu rwego rwo kugaragariza abaturage ibyo bakorerwa hagamijwe kubageza ku iterambere rirambye, banabashishikariza kunoza ibikorwa byabo cyane cyane bigiye kubyo bagenzi babo bakoze baje kumurika.

Kamarampaka asaba abaturage kwigira ku biri kumurikwa bakanoza ibyo bakora.
Kamarampaka asaba abaturage kwigira ku biri kumurikwa bakanoza ibyo bakora.

Kamarampaka asaba abamurika ibikorwa byabo kurushaho gusobanurira ababagana serivisi batanga kugira ngo abantu bazimenye kandi barusheho kuzigana mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro.

Nyiramirimo Anitha, umwe mu bagore baje kumurika ibikorwa byabo avuga ko iri murikabikorwa rije barikeneye kuko bari kugenda baryungukiramo byinshi batari bazi bakura kuri bagenzi babo.

Akomeza avuga ko basanga ari umuyoboro mwiza ubafasha kunoza ibikorwa byabo kandi bakaboneraho gucuruza ibyo baba baje kumurika, agasaba ko ryajya riba nibura gatatu mu mwaka kugira ngo rirusheho kubabyarira umusaruro.

Abitabiriye imurikabikorwa baritezemo umusaruro haba mu gucuruza no kurahura ubumenyi.
Abitabiriye imurikabikorwa baritezemo umusaruro haba mu gucuruza no kurahura ubumenyi.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye imurikabikorwa nabo baravuga ko hari ibyo bungukiyemo bijyanye no kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Iri murikabikorwa ry’akarere ka Rusizi ryatangiye tariki ya 22/10/2014 rikazasoza ku wa 24/10/2014, icyagaragaye nk’agashya ni uko abaturage bagaragaje ibyo bakora bigaragaza ko bamaze gutera intabwe mu guhesha agaciro ibikorwa byabo.

Abaje kumurika barasabwa gusobanurira neza ababagana ibyo bakora.
Abaje kumurika barasabwa gusobanurira neza ababagana ibyo bakora.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

buretse na rusizi mu Rwanda difite ingero nyinshi kandi nziza cyane zabakozi bafatika kandi bari hose mugihgu kuburyo rwose kubareberaho tugakora dushyizeho umwete mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse tunateza imbere igihugu cyacu

thierry yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka