Minisitiri Nsengimana yeretse amahanga intambwe u Rwanda rwateye mu ikoranabuhanga

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho ku Isi (ITU), kuwa gatatu tariki ya 22/10/2014, yerekanye intambwe u Rwanda rwateye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu muri rusange.

Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Busan muri Koreya y’Amajyepfo irimo abantu basaga ibihumbi bitatu bahagarariye ibihugu 175 byo hirya no hino ku isi bigize umuryango wa ITU, harimo Abaminisitiri barenga 104, Abadepite 35 n’Abambasaderi 67.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Ikoranabuhanga mu Rwanda rifite umumaro ukomeye mu buzima bw’Abanyarwanda bwa buri munsi, rifasha kwigisha hategurwa ejo hazaza, aho abiga mu mashuri abanza bahabwa mudasobwa ngo barusheho kubona ubumenyi bwisumbuye; ikoranabuhanga rifite umumaro ukomeye ryadufashije byinshi kuko ubu turi mu bihugu biri hafi kugera ku gahunda y’intego z’ikinyagihumbi (MDGs)”.

Minisitiri Nsengimana avuga ko ikoranabuhanga rifite akamaro mu buzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda.
Minisitiri Nsengimana avuga ko ikoranabuhanga rifite akamaro mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda.

Yongeyeho ati “Ikoranabuhanga muri iki gihe ni imwe mu ntwaro yifashishwa mu guhashya burundu ubukene. Ikoranabuhanga ni ingenzi mu kurushaho kwihutisha ubukungu burambye bw’igihugu. Ni muri ubwo buryo u Rwanda ruzi neza ko ikoranabuhanga rishobora guhindura byinshi by’umwihariko ikoreshwa ry’umurongo mugari (broadband) mu kuzamura ubukungu muri rusange”.

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu gushyigikira no gutera inkunga buruse mu kigega cya Transform Africa mu guha amahirwe urubyiruko yo kuvoma ubumenyi bugezweho mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Tuzakomeza kandi gushyigikira ibikorwa bifatika bya ITU harimo by’umwihariko guteza imbere ababana n’ubumuga nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa ITU. Kandi nk’igihugu gifite ubunararibonye muri ITU kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2014, tuzakomeza gushyigikira umuryango muri manda ikurikira ya 2015-2018”.

Minisitiri Nsengimana yeretse amahanga intambwe u Rwanda rwateye mu ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi.
Minisitiri Nsengimana yeretse amahanga intambwe u Rwanda rwateye mu ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi.

Muri 2007, u Rwanda rufatanyije na ITU hateguwe inama Nyafurika (Connect Africa Summit) yatanze umusaruro w’amadorari arenga miliyali 70 zakoreshejwe mu bikorwa remezo muri Afurika yose mu gihe cy’imyaka 5 nyuma y’iyo nama. Muri 2013, u Rwanda na ITU byihaye icyerekezo n’intego bishya maze hakusanywa miliyali zisaga 300 zizakoreshwa mu ikoranabuhanga muri Afurika mu myaka 5 iri imbere.

Iyi nkuru tuyikesha Migisha Magnifique, umukozi ushinzwe itumanaho muri minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka