Nyamasheke: Bahora ku karere bishyuza ingurane zo muri 1976

Abaturage babiri bo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke buri wa kabiri bajya ku biro by’akarere basaba kwishyurwa ingurane ku bikorwa byabo byangijwe ubwo hakorwaga umuhanda n’umuyoboro w’amashanyarazi, mu 1976.

Karekezi Télesphore na Nsanzurwimo Anastase bavuga ko bahagarariye abandi baturage basaga 58, ngo ikibazo cyabo bagiye bakigeza kuri buri muyobozi wagiye ayobora agace batuyemo bagahora bababwira ko bazishyurwa bakagira n’ibyo babasaba bakabizana, ariko kugezan’ubu amaso yaraheze mu kirere.

Aba baturage bavuga ko iyo bageze ku karere bababwira kujya mu karere ka Rusizi kubaza niba babona impapuro zerekana ko koko hari ibyabo byangijwe ubwo hakorwaga ibyo bikorwa byo kuzana amashanyarazi, nyamara ngo bagera mu karere ka Rusizi nabwo bakababwira ko basubira I Nyamasheke bakazana ibaruwa y’umuyobozi w’akarere ibemerera kujya kubashakira ibyo basaba.

Aba bagabo bahora ku karere bishyuza ingurane zo muri 1976.
Aba bagabo bahora ku karere bishyuza ingurane zo muri 1976.

Aba basaza bavuga ko na n’ubu bagitegereje ibaruwa y’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke kugira ngo babashe gukurikirana ibyabo bavuga ko bagejeje kuri buri muyobozi.

Bagira bati “kuva mbere ya jenoside ikibazo cyacu cyari kizwi nyuma ya jenoside buri muyobozi wagiyeho yatubwiraga ko ikibazo cyacu kizakemuka kugeza magingo aya, duhora ku karere dusaba kwishyurwa bakatubwira ko ikibazo cyacu bakirimo ariko ntacyo tubona gifatika, nk’ubu ibaruwa itujyana kureba niba ikibazo cyacu kizwi ku karere tuza kuyireba buri gihe bakatubwira ko bayohereje twagerayo bakatugarura gutyo gutyo”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko iki kibazo cy’aba bagabo cyabagoye kugikemura kubera ko abenshi mu bishyuza amafaranga yabo nta mpapuro bagaragaza zerekana ibyo basaba n’uko byagenze, bityo bikaba byaragoranye kumenya ukuri kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’akarere avuga ko byabasabye kujya kubaza mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, isuku n’isukura (EWSA) niba hari impapuro baba bafite bagasanga hari izo bafite za bake ari nabo bazishyurwa mu gihe cya vuba.

Agira ati “twabashije kubona ibyangombwa by’abantu 12 bangirijwe muri 1978, abandi twabuze icyangombwa cyakwemeza ibyo bavuga, gusa twabahaye ibaruwa ngo bajye mu karere ka Rusizi babarebere ko bo hari icyo babona, twamaze kuvugana na bo”.

Ku kibazo cy’uko abo baturage bahora ku karere ku munsi w’ibibazo kandi nta gisubizo gifatika bahabwa, umuyobozi w’akarere avuga ko bidakwiye ko abo baturage bahora ku karere ko bakwiye kumva inama bagirwa n’ubuyobozi, bagashaka ibyangombwa byerekana ko ibyo bavuga ari ukuri.

Aba baturage uko ari 58 bishyuza ingurane zisaga miliyoni 7 n’ibihumbi 800 zo muri 1976.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko kweli HABYARIMANA J.Baptiste yabaye ate? umuntu muzima asiragiza abasaza bangana na sekuru? nge aba basaza ndabazi kumusozi ni inyangamugayo kandi ayo mafranga avuga ngo ntayazi abaze KANAMUGIRE Adolphe akiri Mayor wa BUKUNZI (ikibaho Nyamasheke itaraba akarere) yarabandikiye ababarurira n’imitungo yabo yagombaga kwishyurwa abyohereza muri MININFRA aho akarere kabereye Nyamasheke ntibyongeye gukurikiranwa kandi Adolphe ni umukozi w’akarere ka Nyamasheke bamubajije amakuru y’uko bafasha abaturage bakareka gusiragiza abasaza koko ubuse hari utaziko uwitwa RUSHIMBA Mariko yarinze yipfira atabonye ayo mafranga. none se ubwo bayobora iki badashaka gufasha abaturage reka iki kibazo aba basaza bakigeze kuri MUSONI (MININFRA) cyangwa KABONEKA (MINALOC) ubundi abo bayobozi bakarere urebe ko batarara beguye urakina n’abo basaza ntubarebe gutyo sha barajijutse. bazakwereka

kalisa ernest yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

harebwe koko niba ibyo basaba bifite ishingiro niba hari nitegeko ribarengera bahabwe ingurane , gusa hari nigihe usanga abaturage Babura urwandanze usanga baratsindwa gusa bakaguma gusiragira mu nkiko ibyo bintu bikunze kugaragara nubwo ntakiza cyabyo

rodriguez yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka