AU na UN bisanga FDLR itarubahirije ibyo yasabwe mu gushyira intwaro hasi

Umuryango w’Afurika y’unze ubumwe n’umuryango w’abibumbye byemeza ko inyeshyamba z’umutwe wa FDLR ziri mu burasirazuba bwa Kongo ntacyo zikora mu gushyira intwaro hasi no kwirinda ibitero bishobora kuzigabwaho.

Ibi byatangajwe na Boubacar Diarra Intumwa y’umuryango y’ubumwe bw’Afurika mu nama yahuje abaminisitiri b’ingabo hamwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu miryango ya ICGLR na SADC yabereye muri Angola taliki ya 19-21/10/2014.

Boubacar Diarra avuga ko abarwanyi ba FDLR batubahirize isezerano bari batanze mu gusaba gushyira intwaro hasi ku bushake, mu gihe amezi 6 bari bahawe 4 ashize ntakirakorwa.

Ibi kandi byongeye kugarukwaho n’intumwa yihariye ya Ban Ki-Moon mu karere k’ibiyaga bigari Said Djinnit yasuye umujyi wa Goma taliki 22/10/2014.

Inama y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR yabaye taliki 14/08/2014 yari yatanze igihe ntarengwa ku barwanyi ba FDLR kugera taliki 31/12/2014 kugira ngo babe bashyize intwaro hasi, bishyikirize ikigo cya Monusco gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Kongo.

Said Djinnit, Intumwa yihariye ya Ban Ki Moon mu karere k'ibiyaga bigari.
Said Djinnit, Intumwa yihariye ya Ban Ki Moon mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu yindi nama y’abaminisitiri yabereye muri Angola taliki ya 19-21/10/2014 mu kugenzura igikorwa cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi ku bushake basanze kidatera imbere, mu gihe igihe ntarengwa FDLR yahawe kigenda gishira.

Umuyobozi wa Monusco Martin Kobler avuga ko igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi ku barwanyi ba FDLR ari taliki 02/01/2015 kizakurikirwa n’ibikorwa bya gisirikare mu kwambura intwaro FDLR.

Ubwo intumwa yihariye ya Ban Ki-Moon mu karere k’ibiyaga bigari Said Djinnit yasuraga umujyi wa Goma taliki 22/10/2014 yahuye n’ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari CEPGL ndetse na société civile muri Kivu y’amajyaruguru mu kureba ibyakorwa mu kugarura amahoro mu karere.

Said Djinnit ashimira imiryango ya SADEC na ICGLR uburyo yahagurukiye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, aho imitwe yitwaza intwaro irimo umutwe wa FDLR wahawe igihe ntarengwa mu gushyira intwaro hasi ku bushake, cyangwa bigakorwa ku ngufu za gisirikare.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahubwo se nigiki mutegereje ko izi nterahamwe zizubahiriza ko wagira ngo zirashaka kwiyahura, ikibabaza ni impunzi ziba zaragizwe ingwate aho zibafata zikabagira nk’ingabo(bouclier cg shield) zo kwikigira kugirango abashinzwe kugarura amahoro batabagabaho ibitero bavuga ko ari impunzi Atari inyeshyamba

olivier yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

icyo twasaba UN na SADC ni ukutazongera kubabarira FDLRbayiha undi mwitangirizwa, bazayirase dore ko imaze kuba ikibazo muri congo n’aka gace dutuye muri rusange

museveni yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka