RUB yagaragaje ko kumugara bitandukanye no kubura ubushobozi
Abagize ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB) bizihije isabukuru y’imyaka 20 uwo muryango uvutse, bagaragaza ibikorwa bivuguruza abibwira ko kumugara ari ukubura ubushobozi kuko bafite ibikorwa bitanga akazi no ku badafite ubumuga.
Muri iyo myaka RUB imaze yishimira ko Leta y’u Rwanda yubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga, ikaba ngo yarabashyiriyeho amashuri atatu yisumbuye yabagenewe, aho bava bakaniga muri Kaminuza; ikigo cy’amahugurwa kibigisha imirimo inyuranye ndetse n’inyandiko bakoresha yitwa Braille.
“Iyi myaka 20 ntabwo yabaye impfabusa, hari benshi twasanze batava mu nzu ariko ubu bajya ahabona mu bandi, barahinga, barorora, bafite ubukorikori bunyuranye, bacukura mu birombe; ubu nabo bageze aho batanga akazi, baka inguzanyo; nihabaho kubahagarikira inkunga hari icyizere ko bazakomeza gukora bakiteza imbere”, Umuyobozi nshingwabikorwa wa RUB, Donatilla Kanimba.
Umwe mu bagize RUB bashimiye umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango wabo yagize ati: “Mu myaka ya mbere ya Jenoside, kutabona cyangwa kumugara muri rusange, byabaga nk’aho ubuzima buhagaze; njye sinasohokaga mu nzu kubera amavunja, bahoraga bankingiranye”.
Amashyirahamwe ya RUB agera kuri 52 mu gihugu, ngo arimo afite igishoro kirenga ibihumbi 600, ngo nta kintu bakigenerwa uretse itike iyo bitabiriye inama, nk’uko Mme Kanimba anishimira kuba RUB yarahagarariye u Rwanda mu guhabwa igihembo cy’Ikigo mpuzamahanga cyitwa Leitner Center for International Law and Justice, giharanira uburenganzira bw’abanyantege nke.
Mu Rwanda ngo harabarurwa abafite ubumuga barenga ibihumbi 400, barimo abafite ubwo kutabona ngo barenga ibihumbi 57, nyamara RUB ikaba igizwe n’abangana n’ibihumbi bitanu gusa. Iyi ngo ni imbogamizi iterwa ahanini n’uko imiryango ifite bene abo bantu itabagaragaza, ndetse no kuba RUB ngo idafite ubushobozi bwo kubageraho.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (RNUD) yijeje abatabona ndetse n’abafite ubumuga muri rusange, ko ishingiye icyizere cy’imibereho myiza yabo ku ishyirwa mu byiciro rizarangirana n’uyu mwaka, kuko ngo aribwo hazajya hamenyekana ibikenewe, nk’uko Umuyobozi wa RNUD, Munyangeyo Augustin yabyijeje.
Ubumwe nyarwanda bw’abatabona bwashinzwe mu mwaka wa 1994, bukaba burimo n’abahumishijwe n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa RUB.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mu Rwanda , nta muntu udafite uburenganzira bwose noneho byagera ku bafite ubumuga nkubu bikaba akarusho