Muhanga: Miliyoni zisaga 100 zahawe abantu batazwi ubwo hishyurwaga abafite imitungo ahubatswe urugomero

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buravuga ko amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyoni 103 zafashwe n’abantu byitwa ko batazwi, ubwo habagaho igikorwa cyo kwishyura abaturage bimuwe ahubatswe urugomero rwa Nyabarongo.

Raporo y’umuvunyi mukuru kandi yemeje ko aya mafaranga yanyuze ku makonti agahabwa abantu batayakwiye kuko byaje kugaragara ko nta mitungo bari bahafite, bityo aya mafaranga akaba agomba kugaruzwa agasubira aho yavuye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko kwiba aya mafaranga byaturutse ku bari bashinzwe kubarura imitungo y’abagombaga kwimuka batakoranye ubushishozi mu kugenera inyishyu ikwiye abagombaga kwimuka.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku avuga ko hari n’aho abagize umuryango bagiye biyandikishaho buri umwe umutungo, aho atanga urugero rw’umuryango w’abantu batanu nyiri urugo yibarujeho umutungo ugomba kwishyurwa, umugore we nawe akawibaruzaho, hanyuma abana bagaheturana na bo biyandikishaho uwo mutungo bityo bose bakabona amafaranga y’ingurane kandi yari akwiye umuntu umwe.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga akomeza avuga ko haba hariho aho amabanki yagiye aha abaturage amafaranga menshi kubera kwibeshya, nk’umuntu wagombaga guhabwa ibihumbi magana arindwi bakongeraho zeru akaba ahawe miliyoni zirindwi.

Uyu muyobozi agira ati « abatwaye amafaranga twabasabye kuyagarura ku neza ariko baranga ubwo turi kumwe na porokireri w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, ntabwo yaje kubareba gusa ahubwo yaje no kubibutsa, amasezerano mufitanye ».

Nyuma y’uku kwibeshya abaturage bakiyungukira, Akarere kasabwe kugaruza aya mafaranga ndetse hashyirwaho konti yihariye agomba kujyaho, nyamara kugeza ubu ngo hamaze kugeraho ibihumbi bibarirwa muri magana ane gusa.

Ubwo abaturage bagera mu 100 bazaga kuganira n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo kwishyuza ibirarane by’ibyabo byangijwe nta n’umwe wahagaragaye usabwa kwishyura ayo yatwaye atemerewe, kandi bivugwa ko abayatwaye benshi batorotse, abandi bakaba barayamaze.

Dosiye y’abantu icyenda bagomba kwishyura amafaranga bahawe batayagenewe ngo yashyikirijwe ubugenzacyaha ngo bakurikiranwe, ariko nta kirakorwa kuko ngo usibye abantu babiri bemeye kuzishyura mu byiciro miliyoni zigera muri enye, abandi batazi irengero ryabo ntibaribwiriza kwishyura.

N’ubwo akarere ariko kishyuza aya mafaranga ntabwo abarirwa mu ngengo y’imari yako ahubwo ngo ni uko yahawe abaturage anyuze kuri konti y’akarere.

Umukozi w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Muhanga, Mugabo Gustave ukurikiranira hafi ibibazo bya ruriya rugomero, atangaza ko bitoroshye kugaruza aya mafaranga ariko ko ubutabera bwitezweho gukora akazi kabwo.

Cyakora ngo ntibyumvikana ukuntu abantu batazwi babashije kubikuza miliyoni zisaga 100 muri za banki zitandukanye ntibafatwe kandi banki isigarana umwirondoro w’uwatwaye amafaranga, agira ati, « banki ntiyaha umuntu ufite indangamuntu amafaranga ngo byitwe ko abo bantu batazwi, nta baturage dufitiye umubare w’abagomba kugarura aya mafaranga, ariko twandikiye polisi kugira ngo idufashe ntabwo byihuta ».

Abaturage babarirwa mu bihumbi bibiri ni bo babaruwe ko bagomba kwishyurwa ibyabo byangijwe n’urugomero kandi bahabwa amafaranga yabo abarirwa muri miliyari zisaga ebyiri.

Haracyari ibirarane bibarirwa muri za miliyoni magana atatu amafaranga yabo akaba yaragize ibibazo birimo kubusana kw’amazina n’amakonti ya ba nyirayo, ndetse andi akaba yaragiye ayoba akajya ku makonti atari yo.

Biteganyijwe ko bitarenze uku kwezi abaturage bose bazaba bamaze kwishyurwa, naho abishyuzwa nabo bagakomeza gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Abayobozi n’abaturage batandukanye batawe muri yombi kubera kunyereza amafaranga kuri uru rugomero ndetse bamwe bahamwa n’icyaha barafungwa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURINDABIGWI WE NGAHO SE SHA DUKURIKIRANIRE IYO COOPERATIVE.TWANDIKIYE AKARERE KA MUHANGA ARIKO HABE NO KUTUBWIRA INZIRA TWANYURAMO.NIBA BATINYA ABIYIHOMBEJE BYARATUYUBEYE.BAFITE URUTONDE RWA BARIYA BAYIHOMBEJWE BASABWE KUBAKURIKIRANA ARIKO WAPI BATEREYE AGATI MU RYINYO.TWABUZE KIVUGIRA TWAGIRA WOWE.

sembwa yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka