Abakozi bashinzwe ibidukikije barasabwa kunoza ikurikiranabikorwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) gisanga kwita ku gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bifatwa ari kimwe mu bizihutisha gahunda yo kubungabunga ibidukikije no gusana ibyangijwe, abakozi bafite ibidukikije mu nshingano na za komite z’ibidukikije ku nzego zitandukanye bakaba basabwa kongera gukurikirana uko ibyemezo bishyirwa mu bikorwa.

Rachael Tushabe, umuyobozi ushinzwe ishami ryo kwigisha no kwinjiza ibidukikije muri gahunda z’iterambere mu gihugu muri REMA avuga ko hari ibyemezo byinshi bifatwa mu kubungabunga ibidukikije ariko ntihubahirizwe gukurikirana abashinzwe kubishyira mu bikorwa.

Urugero atanga ni nk’ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro usanga bahabwa amabwiriza arebana no kutangiza ibidukikije ariko ababishinzwe mu tugari, mu mirenge no mu turere ntibubahirize inshingano zabo zo kubakurikirana umunsi ku munsi.

Tushabe avuga ko REMA ihangayikishijwe n'iyangirika ry'ibidukikije.
Tushabe avuga ko REMA ihangayikishijwe n’iyangirika ry’ibidukikije.

Ikurikiranabikorwa mu kubungabunga ibidukikije ryatumye hashyirwaho urwego rwa komite zishinzwe ibidukikije kuva ku rwego rw’akagari, umurenge, akarere, n’intara, nk’uko biteganywa n’iteka rya minisitiri w’intebe N0 126/03 ryo kuwa 25/10/2010 rigena imiterere, imikorere n’inshingano za komite zishinzwe kubungabunga ibidukikije.

Mu rwego rwo gukangura izo komite, REMA iri kuzenguruka intara z’Igihugu igaragariza abashinzwe ibidukikije ingaruka zo kudakurikirana ibyo bikorwa.

IRUTINGABO Ange, ushinzwe uturere n’abaturage mu kurengera ibidukikije avuga ko n’ubwo raporo ku bikorwa bibungabunga ibidukikije zibageraho, bigaragara ko hari abagenda gahoro mu guhana amakuru no gukurikirana ibikorwa.

Abakorera ku rwego rw’akarere bagaragaza imbogamizi mu guhuza abagize komite z’ibidukikije kuko nta ngengo y’imari irebana n’ibidukikije iragezwa ku rwego rw’akarere. Ibi bituma mu guhuza amaraporo no guhana amakuru bibagora aho bavuga ko ari ukwirwanaho mu bushobozi buke, bagasaba ko bakwegerezwa ingengo y’imari ku bikorwa biteganywa mu turere.

Abafite ibidukikije mu nshingano barasabwa gukurikirana uko imyanzuro irebana no kurengera ibidukikije ishyirwa mu bikorwa.
Abafite ibidukikije mu nshingano barasabwa gukurikirana uko imyanzuro irebana no kurengera ibidukikije ishyirwa mu bikorwa.

Uwimana Pierre Claver na Niyigena Janviere, bashinzwe ibidukikije mu turere twa Ruhango na Nyanza bemeza ko gukurikirana ibikorwa bikiri imbogamizi igihe cyose akarere katarahabwa ingengo y’imari ibishinzwe. Bavuga ko kwizera raporo zituruka mu nzego bakuriye bitoroshye igihe cyose nta bugenzuzi bukozwe mu midugudu.

Uko biri kose, Tushabe avuga iyangizwa ry’ibidukikije rihangayikishije REMA, ndetse hakazakorwa ibishoboka byatuma ababishinzwe boroherezwa akazi. Anibutsa ariko ko igihe ubwo buryo butaraboneka ababifite mu nshingano zabo, abayobozi n’abaturage bakwiye kwitwararika barinda ibidukikije kuko ari byo shingiro ry’ubuzima n’iterambere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka