Muhanga: Umuyobozi wa Bureau Social arashinjwa gushaka kuyihagarikishiriza inkunga

Umuhuzabikorwa w’ikigo mbonezamubano mwiterambere cyo mu karere ka Muhanga (Bureau Social de Développement de Muhanga) Musonera Fréderic arashinjwa guhombya icyo kigo harimo no kugira uruhare mu gutangiza ikindi kigo kizajya kinyuzwamo inkunga zahabwaga Bureau Social.

Icyo kigo cyashinzwe mu mwaka w’1989 na Padiri Josaphat Hitimana abifashjwemo n’umugiraneza w’Umusuwisi witwa Margrit Fuchs, kigamije kwita ku bana b’imfubyi ndetse n’abakene muri rusange. Iki kigo kikaba gikoresha buri mwaka ingengo y’imari igera kuri miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu kunganira ibikorwa bya Leta.

Nyuma y’aho uwashinze icyo kigo Padiri Hitimana Josaphat akiviriyemo mu ntangiriro za 2013 ku buryo buvugwa ko atishimiye ndetse agahatirwa kwegura, ibyo bikaba byaraje bikurikira urupfu rw’uwari umuterankunga wacyo Margrit Fuchs muri 2006, iki kigo cyatangiye kugabanya imirimo imwe nimwe cyakoraga.

Abakozi b’iki kigo bavuga ko kuva Musonera Frederic yaba umuyobozi wabo muri 2013 yazanyemo urwango ku bantu yasanze muri iki kigo ndetse bamwe ubu bakaba barirukanwe ndetse hakaba n’abandi bivugira ko biteguye kwirukanwa. Ikindi kandi ngo agira abo atonesha cyane cyane abafite bene wabo baba mu nama y’ubuyobozi y’iki kigo.

Musonera agaragaza aho asabira ikigo Bureau Social inkunga ariko ntihagaragazwa uko zinjira.
Musonera agaragaza aho asabira ikigo Bureau Social inkunga ariko ntihagaragazwa uko zinjira.

Impamvu nyamukuru ngo ni uko akeka ko aba bafite amakuru menshi ku mikorere y’iki kigo kuva cyera, bityo umugambi we wo kuyobya inkunga zacyo bikaba byazamugora maze ukoze ikosa agahita yirukanwa nyamara byashobokaga guhabwa ikindi gihano.

Nubwo abavuga ko birukanwe ari benshi, bamwe bemera ko bakoze amakosa yoroheje kubera kwigana umuyobozi wabo ukora amakosa. Urugero ni uwitwa Hakizimana Theogene wari umushoferi akaza kwirukanwa ngo kuko yajyanye imodoka atayisabye kandi hari n’abandi babikora cyane cyane abo bavuga ko bakunzwe n’umuyobozi.

Musonera kandi avugwa ko afite amasezerano y’akazi k’igihe kirekire (contrat a durée indeterminée), imwe ya bureau social n’indi ya Fondation Fuchs ariyo yari umuterankunga wa Bureau social. Tuganira nawe Musonera akaba yarabitwemereye kandi akavuga ko bikorwa mu buryo bw’ibanga no kwirwanaho ndetse akemera ko atari byiza.

Uyu muyobozi avugwaho ko afatanyije n’uwarazwe umutungo wa Margrit Fuchs, akaba mwishywa we wo mu Busuwisi, bamaze gushaka mwibanga ibyangombwa byo gutangiza ikindi kigo, akaba ari nayo mpamvu cyamuhaye amasezerano y’akazi mu ibanga, ibi bikaba bitari bizwi n’uhagarariye Bureau Social mu mategeko Dr Rwakunda Dominique nkuko nawe yabitwemereye.

Tuvugana na Musonera ku kibazo cyo kuba bagiye gushinga ikindi kigo, yadusubije ko we yabibwiwe na mwishywa wa Margrit kuko ariko babyifuza nk’abaterankunga kandi we icyo akeneye akaba ari akazi akaba ariyo mpamvu yasinye kontaro (contrat) ya kabiri na Fondation Fuchs.

Dr Dominique Rwakunda uhagarariye Bureau Social mu mategeko avuga ko yatunguwe no kuba abaterankunga bagiye kuzihagarika, atarabimenyeshejwe nyamara umuhuzabikorwa abizi.
Dr Dominique Rwakunda uhagarariye Bureau Social mu mategeko avuga ko yatunguwe no kuba abaterankunga bagiye kuzihagarika, atarabimenyeshejwe nyamara umuhuzabikorwa abizi.

Tubajije Dr Rwakunda impamvu bakeka ko inkunga zahabwaga iki kigo zaba zigiye kujyanwa ahandi, yadutangarije ko babimuhishe akaba yarabimenye baramaze guhabwa ibyangombwa byo gutangiza ikindi kigo.

Icyakora avuga ko akeka ko impamvu ari uko yasabye abaterankunga kubagaragariza amafaranga bakusanya mu izina rya Bureau Social ndetse no kuyohereza mu Rwanda ku buzryo buzwi na Leta kugira ngo nihaba igenzura (audit) batazagaragarwaho amakosa.

Ku birebana n’inkunga iki kigo gihabwa n’uwarazwe imitungo ya Margrit Fuchs, nawe ufite itsinda ngo riyakusanya mu gihugu cy’iwabo, Musonera atangaza ko Bureau social ihabwa miliyoni 350 mu mwaka (niyo avuga ko bahawe mu mwaka ushize) mu gihe Dr Rwakunda we avuga ko bahabwa izirenga 600 kandi akaba arizo bakiriye.

Mu yandi makosa umuhuzabikorwa wa Bureau social avugwaho, harimo gutonesha bamwe mu bakozi ntiyihanganire abandi. Rumwe mu ngero zitangwa ni umukozi watwaye imodoka y’akazi atanabyemerewe agakora impanuka imodoka ikangirika ndetse ikanatezwa icyamunara kandi ntibimugireho ingaruka.

Dr Rwakunda avuga ko ategereje guhabwa raporo yasabye uwo mwishywa wa Margrit kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014, akamusobanurira impamvu bagiye guhindura imikoreranire ku buryo butunguranye ndetse we avuga ko butandukanye n’impamvu ayo mafaranga akusanyirizwa mu Busuwisi.

Mu bazangira ingaruka ku ifungwa ry’ikigo Bureau Social harimo abana b’imfubyi barererwagamo nyuma bagashakirwa imiryango, abahabwa amatungo (inka), abanyeshuri benshi barihirirwaga amashuri (nubwo bamwe batangiye guhagarikwa), hari kandi abakozi bari bafite akazi muri iki kigo.

Kuri iki kibazo, ntabwo twabashije kubona ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, ariko umukozi wako utashatse ko tumuvuga amazina avuga ko kasinyiye kugira ngo babone ibyangombwa byo gushinga ikigo gishya ariko ko babifataga nk’umufatanyabikorwa mushya bagiye kunguka batazi ko bizasenya uwo bari basanganywe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Mureke gukomeza amagambo menshi iki ni igihugu kigendera ku mategeko ibyo aribyo byose inzego zishinzwe biriya byose kwiba aribyo fetournement zirahari zimukurikirane kuko yavuzwe kera cyane bikagenda bizima , umuvunyi nawe akurikirane ibye byose ashyirwe ku murongo andi magambo yose aveho

Gasasira Girbert yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ariko mwabonye ko umugore nawe yanditse muhagarare murebe iby abanyamakuru rero

Gasasira Girbert yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Tumaze kumenya ko abanyamakuru ngo banditse bike kuko uwo mugore yakuye kwa Karasira ngo ari umunyamakuru mugenzi wabo ariwe ari Musonera ubundi bagombaga guhanwa n amategeko umubtu yakwibaza impamvu kugeza ubu batahanwe kd Karasira ariho.

Turinde Eugene yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ariko abanyamakuru bajye banatubwira uko ibintu biba byaragenze kuko bbafasha inzego ziperereza gukurikirana ibintu nk ibi biba birimo ibyaha nk ibi umuntu akora asubiramo ukagirango igihugu nta tegeko na rimwe kigenderaho ubu rero si nawe wenyine ahubwo urwego rw umuvunyi narwo rukwiye kwinjira muri iki kigo ndetse ni iz umutekano kuko harimo ikibazo gikomeye cyane. Kandi bajye batumenyesha uko ibintu byarangiye cg niba barabiretse

Mugisha nziza yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

ni babikurikirane neza kuko bibaye byo yaba yica akazi keza

fifi yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ndabona ibi bitekerezo bishobora kuba byatanzwe n’agatsiko katakaje inyungu kari gafite muri BSD.MUSUZUME NEZA.ni hahandi ntimuzasubiramo ibyo mwibye mwaribye abariye nabi murapfa tu.Musonera muramuhora ko yanze gukorana n’ibisambo?utwo dufaranga mupfusha ubusa muha uwo munyamurenge n’agatsiko ke murimo kuyapfusha ubusa.

mutwe yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ariko Gatikabisi ugerageje kubaha inama pe niba ariko amategeko agenga umurimo abiteganya bikwiye gukurikizwa cg bureau sicial itabikora ikavuga nayo inyungu ibifitemo mukwibisha ikigo kuko ntibyumvikana niba kuva aya makuru yatangazwa itaraterana ngo igere icyo ikora kuko hariho risque ko yanacucura ikigo akiruka kuko gusahura yabigize imikino kd bigaragara ko adhyigikiwe na rutuku.

Nkubiri Alexis yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ariko se koko uriya mugabo ufite amakosa angaba kuriya aracyari muri ako kazi numvise banavuga ko yatwaye umugore w umutueanyi we amaze kumuha inka . Yewe numvise ibye nibirebire hari ibyo abanyamakuru batavuze abantu barimo bavuga ahubwo akwiye iperereza ryihariye ryimbitse hanyuma agakosirwa hakurijwe amategeko

Rwemaraye Augustin yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Aba banyamakuru batanze inkuru zituzuye bagombye kubaza uwo muzungu amafr amaze gukusanya kubera kiriya kigo ayo amaze kuzana ni angahe asigaye ataraza ni angahe kandi bakatubariza Musonera niba kuba amafranga anyura ku makonti bivuga kuyakoresha neza? Njye ndumva ataribyo byose ni imitungo kugeza ku isabune avuga ko bikoreshwa muri kiriya kigo.Bazabaze umubtu witwa Robert yafungishije umwaka wose uko byagenze

Tambineza Narcisse yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Reka da ngo yamutwikiye imodoka akoresheje abazamu umukoman ngo ahita yiruka ubu niyo wamushakira he ntiwamubona ahubwo ubanza yarapfuye

Nziza Robert yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ariko ubundi uwo mupadiri ari hehe nareke kuturuhiriza umusaza aze asobanure iby uriya musonera usahura nk ugiye guhunga

Nyiraneza Immaculee yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

ba nyamakuru mwe muteye isoni koko!uyu wanditse ibi n’umwe na elyse birirwa mu muhanda bahiga ubaha akantu ngo ngo batamuvuga.en fait ntabwo ari abanyamakuru nubwo babyize.kandi nimudafata ingamba ku banyamakuru nkaba,sinzi aho itangaza makuru ryerekeza.ibyo aribyo byose simbasebya ariko hakwiye ubushishozi.kuremangatanya amatiku bagashyiraho ngo byacitse nta genzura ryabaye nta professionalisme rwose irimwo.wenda bavuga bati nimukurikirane ibibazo biri aha ni aha aho guhita bemeza ibyo batasuzumye neza.bakoze akazu k’abagizi ba nabi batera ubwoba ngo nimutadukorera iki turabandika.il faut faire attention!!!!

sembwa yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka