Mukamira: Gusana urwibutso rwa Jenoside byatwaye miliyoni zirenga 60

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buratangaza ko imirimo yo kuvugurura no kuzitira urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 rwa Mukamira byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 60.

Nk’uko bitangazwa na Sahunkuye Alexandre, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, imirimo yo gusakara urwibutso rutari rusakaye, kuvugurura imbere hashyirwamo amarangi mashya n’amakaro kuko hari harangiritse kubera ubukonje, n’indi mirimo inyuranye byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 45, naho gushyira ho uruzitiro bitwara miliyoni 15.

Gusana uru rwibutso byakunze kugarukwaho na benshi mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 muri uyu mwaka wa 2014, ndetse n’uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase adutangariza ko cyari ikibazo kibahangayikishije cyane.

Juru avuga ko kuba urwibutso rubashije gusanwa rukanasakarwa ari ugusubiza agaciro ababo babuze muri jenoside yakorewe abatutsi.
Juru avuga ko kuba urwibutso rubashije gusanwa rukanasakarwa ari ugusubiza agaciro ababo babuze muri jenoside yakorewe abatutsi.

Juru yishimira uburyo uru rwibutso rwavuguruwe, rugasakarwa, rukazitirwa n’uruzitiro rugizwe n’amabuye na Senyenge, hagakorwa ubusitani bwiza n’ibindi birimo ikigega gifata amazi cyashyizweho, ku buryo ababo babuze muri Jenoside baruhukiye ahantu hatunganyijwe, igikorwa afata nk’uburyo bwo kubasubiza agaciro.

Imirimo yose yakozwe kuri uru rwibutso uhereye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 yakozwe ku bufatanye bw’akarere n’abaturage, aho Juru avuga ko ku mafaranga miliyoni 25 abaturage batanze mu gihe cy’icyunamo bafata mu mugongo abarokotse Jenoside batishoboye agera kuri 50% muri yo yifashishijwe mu gutunganya urwo rwibutso nk’uko babyifuje.

Imbere mu rwibutso hakozwemo amasuku kuko hari harangiritse kubera ubukonje hanashyirwamo amakaro.
Imbere mu rwibutso hakozwemo amasuku kuko hari harangiritse kubera ubukonje hanashyirwamo amakaro.

N’ubwo uru rwibutso rwatunganijwe neza, Juru avuga ko hakiri ikibazo cy’ubwiherero kuko kugeza ubu nta buhari kandi abarusura n’abahakora bashobora kubukenera, agasaba ko cyakwigwaho kigashakirwa umuti bityo rukuzuza ibisabwa byose.

U Rwibutso rwa Mukamira rushyinguwemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi bibiri, hakaba hitegurwa kuzashyingurwamo indi mibiri igera kuri 20 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse.

Kuzitira urwibutso byatwaye miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda.
Kuzitira urwibutso byatwaye miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kdi birashimishije urwibutso gusanwa, njye ndumwe mu ba rescape ntuye mumujyi wa kigali,nibazaga niba umuntu agize amahirwe agahabwa inka nta kiraro ahabwa?,murakoze

evod dushyirehamwe yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka