Nyamasheke: Umugabo, umugore n’umwana wabo bafunze bazira urugomo

Umugabo witwa Bizimana Enock n’umugore we Vumiriya Dancille ndetse n’umuhungu wabo Ntirushwamaboko Justin batuye mu mudugudu wa Kabanda mu kagari ka Kinunga mu murenge wa Nyabitekeri, bari mu maboko ya polisi bashinjwa urugomo no kuvogera iby’abandi bakabyangiza.

Mu ijoro ryo kuwa 19/10/2014, Bizimana yifashishije umuhungu we ndetse n’umuhungu w’umuturanyi we witwa Byiringiro Morodokayi bagiye mu ishyamba ry’umwe mu baturanyi babo baratema barishyira hasi ryose uko ryakabaye ku buso bungana na hegitari imwe.

Bizimana ngo yagiye ajyana ikibazo cye cyo kubangamirwa n’ishyamba ry’umuturanyi mu nzego zitandukanye nyamara izo nzego zikavuga ko ikibazo cye nta shingiro gifite bigeza ubwo afashe icyemezo cyo kuritema.

Bizimana yavugaga ko ishyamba ry’inturusu rimubangamiye kuko riteye hafi y’imirima ye ahingamo imyaka imutunga, akavuga ko bikwiye ko rihava kuko ryari ribangamiye iterambere rye, nyamara ubuyobozi bukavuga ko nta mpamvu babona zifatika zigaragaza ubusabe bwa Bizimana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri, Niyonzima Jacques, avuga ko ikibazo cye bagerageje kugikora ho ariko bagasanga nta mpamvu zifatika zatuma bavuga ko ishyamba ryahava kuko babonaga ritamubangamiye.

Iki kibazo ngo cyaje kugera no ku rwego rw’akarere, abayobozi baza gusura iyo mirima na bo banzura ko batabona aho Bizimana yaba abangamiwe n’ishyamba, bityo bavuga ko ikibazo cye nta shingiro gifite.

Umugore wa Bizimana yafunzwe azira kwanga kwerekana aho ibyo bakoresheje batema ibyo biti byari biri.

Umugabo n’umugore ndetse n’umuhungu wabo bari kumwe n’uwabafashije gutema iryo shyamba, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ntendezi, aho bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka