Nyaruguru: Babiri bakurikiranweho gukubita bikaviramo urupfu uwo basangiraga

Nzabirinda Viateur na Ndamushimye Esdor batuye mu mudugudu wa Mata, akagari ka Murambi mu murenge wa Mata ho mu karere ka Nyaruguru, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Munini bacyekwaho gukubita Mugemana Claver w’imyaka 54 bikamuviramo urupfu.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mata, Rumanzi Isaac, ngo aba bagabo uko ari batatu bari biriwe basangira inzoga ku itariki ya 19/10/2014. Mu masaha ya saa tatu z’umugoroba ngo nibwo bageze mu nzira bakubise Mugemana maze bamusiga mu nzira barigendera.

Bamwe mu baturanyi bagerageje gutabara ngo basanze aba bagabo bamaze kugenda maze bagiye gutira ingobyi ku mukuru w’umudugudu ngo baheke Mugemana arayibima nk’uko Rumanzi akomeza abivuga.

Uyu muyobozi kandi avuga ko bishoboka ko uyu mukuru w’umudugudu yanze gutanga ingobyi iheka Mugemana ngo kuko abari bamaze kumukubita bafitanye amasano ya hafi, akavuga ko byabaye nkana ngo kuko uyu mukuru w’umudugudu ubusanzwe unafite terefoni ihamagara ku buntu atigeze agira umuntu n’umwe ahamagara amumenyesha ko hari umuturage wagize ikibazo kandi ngo yari yabimenye.

Mu gitondo cyo kuwa 20/10/2014 nibwo abaturage bafashe moto bajyana Mugemana kwa Muganga gusa ngo bakihamugeza ahita yitaba Imana.

Rumanzi anenga abaturage bamenye ko hari mugenzi wabo wahuye n’ikibazo ntibamutabarize kandi akananenga umukuru w’umudugudu wa Mata nawe wanze gutabara nkana umuturage kandi yamenye ikibazo yahuye nacyo.

Umuvuguzi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo akaba anakuriye ubugenzacyaha, Chief Superintendent Hubert Gashagaza yemeza ko uyu Mugemana koko yaguye kwa muganga, abakekwaho kumukubita bikamuviramo urupfu nabo bakaba bafunze.

CSP Gashagaza avuga ko iperereza rigikomeje, gusa akavuga ko bishobora kuba byaratewe n’ubusinzi agasaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.

Uyu muyobozi kandi asaba abafite utubari ducuruza inzoga kujya bafunga utubari hakiri kare kandi ngo bakirinda gukomeza guha inzoga umuntu babona ko n’ubundi yasinze.

Ati “turasaba ba nyiri utubari kujya bafunga utubari twabo mu gihe babona ko amasaha amaze gukura, kandi umuntu bigaragara ko yasinze bakirinda gukomeza kumuha inzoga”.

Ku kuba abaturage bataratabaye uwakubitwaga hakiri kare, CSP Gashagaza avuga ko ubusanzwe gutabarana biri mu muco nyarwanda, akavuga ko aho bidakorwa bakwiye inyigisho zongera kubibutsa indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Aba bacyekwaho gukubita no gukomeretsa Mugemana, baramutse bahamwe n’icyaha bahanwa hakurikijwe ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, ku muntu wese uhamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikavamo urupfu.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka