Imodoka ya mbere muri Sharama na MTN yatashye mu karere ka Kirehe

Jerôme Hitayezu w’imyaka 31 utuye mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe niwe munyamahirwe wa tomboye imodoka ya mbere muri 12 zateguwe mu irushanwa rya Sharama na MTN.

Nyuma yo kuzanirwa iyo modoka yo mu bwoko bwa Suzuki ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 12 kuri uyu wa kabiri tariki 21/10/2014, Hitayezu usanzwe ari umujyanama mu buhinzi (agronome) imodoka yatomboye ngo azayifashisha mu kwiyungura ubumenyi.

Hitayezu yicaye mu modoka ye atashye mu murenge wa Mpanga.
Hitayezu yicaye mu modoka ye atashye mu murenge wa Mpanga.

Hitayezu yasobanuye ko atigeze akina ategereje imodoka, ngo yari azi ko ashobora gutsindira amafaranga n’ibindi bihembo biciriritse.

Ngo aho byatangiriye ni ubutumwa bugufi (message) yohererejwe muri telefoni nuko atangira gukina atsindiye agahembo ka mbere k’ibihumbi bitanu abona ko byose bishoboka arakomeza agera mu bihumbi mirongo irindwi na bitanu ntiyacika intege nyuma yumva baramuhamagaye ngo yatsinze.

Hitayezu yishimiye imodoka yatomboye.
Hitayezu yishimiye imodoka yatomboye.

Yagize ati “byatangiye ari kuwa kane ntangira kohereza mesaje noneho bigeze muri wikendi nohereza nyinshi zirenze 100 ku munsi kuko nari mfite umwanya uhagije mbona nsindiye amafaranga 5000 bintera ingufu ndakomeza ngeze mu butumwa bw’ibihumbi 75000 nibwo bampamagaye ngo natsindiye imodoka numva ndatunguwe”.

Yakomeje avuga ko nta ndoto zo kugura imodoka yigeze agira kuko yabonaga iri mu rwego ruhanitse atapfa kugera kuri iyo ntera ngo yumvaga ko no mu bihembo azabona imodoka itarimo ngo yumvaga azabona ibindi bihembo byo hasi.

Abenshi bari bafite amatsiko yo kureba iyo modoka n'uwayitomboye.
Abenshi bari bafite amatsiko yo kureba iyo modoka n’uwayitomboye.

Jerôme Hitayezu aravuga ko iyo modoka agiye kuyifashisha mu kwiyungura ubumenyi no mu yindi mirimo asanzwe akora mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.

Yagize ati “ndateganya gukomeza kwiga, ahantu ntuye ni kure kandi ngomba gukomeza amasomo yanjye i Butare, iyi modoka igiye kumfasha mu ngendo nteganya zerekeye amasomo njya kongera ubumenyi. Izamfasha kandi no mu tundi turimo dusanzwe mparanira kwiteza imbere.”

Umuhanzi Knowless niwe wari umushyushyarugamba muri uwo muhango.
Umuhanzi Knowless niwe wari umushyushyarugamba muri uwo muhango.

Uwari ahagarariye isosiyete y’itumanaho ya MTN muri uwo muhango Annie Tabura akaba ashinzwe no gukwirakwiza ibikorwa bya MTN mu baturage yavuze ko bagomba gukomeza kwitabira uwo mukino kuko ari gahunda begerejwe yo kubavana mu bukene binyuze mu irushanwa nyiramahirwe agatsinda.

Arakomeza asaba abaturage kwima amatwi abatekamutwe biyitirira sosiyete ya MTN bakomeza guhamagara bajijisha ngo batsinze bohereze amafaranga bashikirizwe ibihembo byabo ngo MTN yonyine niyo ihamagara uwatsinze ikamushikiriza igihembo nta kiguzi imwatse.

Abaturage ba Kirehe bari benshi mu gikorwa cyo gushyikiriza imodoka uwayitsindiye.
Abaturage ba Kirehe bari benshi mu gikorwa cyo gushyikiriza imodoka uwayitsindiye.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe muri uwo muhango yishimiye iyo modoka yashikirijwe umuturage wo muri ako karere avuga ko ari umutungo akarere kungutse.

Jerôme Hitayezu ngo agiye kubishishikariza abaturage kandi nawe afatanyije n’umugore we ngo bagiye gukomeza kwitabira Sharama ngo ashake ibindi bihembo kandi ngo abonye indi modoka ntibyamugwa nabi.

Iyo modoka bayizanye idakora hasi.
Iyo modoka bayizanye idakora hasi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi ni impano y’imana yamwihereye kandi akomeze ayikoreshe neza izamaugirira akamaro

kaziga yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka