Nyanza: Hakozwe urugendo rwo kwamagana icuruzwa ry’abantu

Nyuma y’uko mu Rwanda bigaragariye ko hari ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, tariki 21/10/2014 mu karere ka Nyanza bakoze urugendo rutuje rwo kwamagana ihohoterwa mu ngo ndetse n’icuruzwa ry’abantu hasabwa ko buri wese yagira uruhare mu kurwanya ibyo byaha.

Uru rugendo rwitabiriwe na Polisi y’igihugu hamwe n’abantu biganjemo ahanini urubyiruko rwo mu bigo by’amashuli aherereye mu gice cy’umujyi w’akarere ka Nyanza rwahereye ahitwa ku bigega rusorezwa kuri stade y’akarere ka Nyanza ahatangiwe ubutumwa bwo kwamagana ihohoterwa ryo mu ngo n’icuruzwa ry’abantu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yabwiye abitabiriye uru rugendo bari kuri stade y’aka karere ko ashima uruhare polisi y’igihugu yagize mu kurwanya ibyaha yaba ibyo hagati mu gihugu ndetse n’ibyambukiranya imipaka.

Yavuze ko by’umwihariko akarere ka Nyanza gafitanye umubano wihariye na polisi y’igihugu binyuze mu masezerano impande zombi zashyizeho umukono.

Ubutumwa bujyanye no kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo ndetse n’icuruzwa ry’abantu muri ryusange bwatanzwe na ACP Theos Badege umuyobozi mukuru w’ubugenzacyaha muri polisi y’igihugu avuga ko byombi bifite ingaruka ku wabikoze ndetse n’uwabikorewe.

Yagize ati: “Ihohoterwa ryo mu ngo rihanwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu nacyo kirahanirwa”.

ACP Theos Badege yakomeje asobanura ko abakorewe ibi byaha bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kwamburwa agaciro ka muntu bikarangira natcyo ubwabo bimariye mu buzima busanzwe.

Ashingiye ku ngero zagaragaye ku bantu bagiye bavanwa mu Rwanda mu buryo bwo kugira ngo bacuruzwe mu bihugu by’amahanga yavuze ko mu buhamya bwa bamwe muri bo babashije kugarurwa mu gihugu buteye ubwoba.

Bamwe mu banyeshuli bitabiriye urugendo rwo kwamagana icuruzwa ry'abantu.
Bamwe mu banyeshuli bitabiriye urugendo rwo kwamagana icuruzwa ry’abantu.

Nk’uko ubuhamya polisi y’igihugu ikesha bamwe bahuye n’iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu babivuga ngo iyo bageze mu mahanga bakoreshwa imirimo y’uburetwa n’urukozasoni ndetse bamwe ngo hari n’ubwo bakurwamo ingingo z’ingenzi nk’impyiko maze bakabasiga ari ibisenzegeri.

ACP Theos Badege, umuyobozi mukuru w’ubugenzacyaha muri polisi y’igihugu aburira urubyiruko yavuze ko rutagomba gushukwa ngo ruvanwe mu gihugu rujyanye mu mahanga bikozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yasabye abantu baba bazi abagiye muri ubwo buryo bakaba bakivugana nabo kubatumaho cyangwa bikamenyeshwa inzego z’umutekano mu gihugu kugira ngo zibafashe kwivana muri icyo kibazo.

Ati: “Kurwanya ibyaha ni inshingano ya buri wese kuko ntawe bitagiraho ingaruka kandi uburyo bwo kubirwanya no kubikumira bushoboka”.

Depite Nyirabega Euthalie ari nawe wari umushyitsi mukuru yunze mu ry’abafashe amagambo bose asaba ababyeyi, abana n’abarezi babo gukumira iki cyaha kikiri gishya cy’icuruzwa ry’abantu mu gihugu.

Yakomeje avuga ko muri ibi bihe abana bitegura kujya mu biruhuko bagomba kuba abakangurambaga bo kurwanya ibyaha aho biva bikagera cyane cyane ibifitanye isano n’iterambere.

Mu Rwanda icuruzwa ry’abantu riracyari ku rugero rwo hasi ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere ruherereyemo ariko ngo hakwiye gufatwa ingamba hakiri kare. Urugendo rwakorewe mu karere ka Nyanza rwitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitanu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri duhaguruke twese kuko gusigara wicaye, ejo hajyanwa umuntu wawe cg umwana wawe ariwe wagize igicuruzwa , twese hamwe twivuye inyuma turwanye ubu bucuruza busa no kwica

kirenga yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

ubucuruzi bw’bana b’ababakobwa urebye si umuco wacu, ntanagaciro biduhesha. tubyamagane rro twivuye inyuma

songa yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Kurwanya iki cyorezo kigacika burundu mu Rwanda bigomba guhera ku urbyiruko kuko nibo bibasirwa,nibasobanukirwa ububi bw’icuruzwa ry’abantu,ingaruka zabyo,nibo bazafata iyambere bakamagana abarikora.

kigenza yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka