Perezida Kagame yakiranwe ibyishimo n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza

Perezida Paul Kagame wari witabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika “Global African Investment Summit”, yafashe umwanya wo guhura n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza bamwakiranye ibyishimo n’urugwiro.

Mu kiganiro yahaye Abanyarwanda baba mu Bwongereza kuri uyu wa kabiri tariki 21/10/2014, Perezida Kagame yabasabye gukora cyane mu rwego rwo kwihesha agaciro, anabibutsa ko bakwiye guhora bazirikana kwishakamo ibisubizo badategereje ak’imuhana.

Perezida Kagame yagaragarijwe ko yishimiwe bikomeye ku buryo wari kugira ngo uyu munsi ni nka Rwanda Day isanzwe itegurwa n'Abanyarwanda baba hanze.
Perezida Kagame yagaragarijwe ko yishimiwe bikomeye ku buryo wari kugira ngo uyu munsi ni nka Rwanda Day isanzwe itegurwa n’Abanyarwanda baba hanze.

Yagize ati “Mubishoboye mwagirira neza abandi ariko ntimuzabe ba bantu bategereza ko abandi babagirira neza. Kugirirwa neza birahenda. Bizana ibindi bibyihishe inyuma, ujya kubivumbura byarangiye ntacyo ukiramira”.

Yatanze urugero rw’ukuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Abanyarwanda bategereje uwabatabara, ariko bigera aho abantu barenga miliyoni habasiga ubuzima nta we uraza.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza gushaka icyabahesha agaciro.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza gushaka icyabahesha agaciro.

Yakomeje atangaza ko ubushake bw’Abanyarwada bwo guharanira icyabahesha agaciro kuva mu myaka 20 ishize butahagaze ahubwo bwiyongereye. Avuga ko umuntu wese utumva akamaro ko kurwanira kugira agaciro k’Ubunyarwanda adakwiye kwitwa ko ari Umunyarwanda.

Abanyarwanda baba mu Bwongereza bagaragarije urukundo n’icyizere bafitiye Perezida Kagame mu bibazo n’ibitekerezo batanze. Ibyo bigakubitiraho n’uburyo bamwakiriye kuva yagera mu mujyi wa Londres.

Urubyiruko narwo rwerekanye ko rukunda Perezida Kagame.
Urubyiruko narwo rwerekanye ko rukunda Perezida Kagame.

Kuva tariki 20/10/2014 ubwo Perezida Kagame yari akigera muri hoteli ya Savoy aho iyo nama yabereye, hanze hari imbaga y’abamushyigikiye bagaragaza ibyiza yakoreye u Rwanda kuva Jenoside yarangira.

Mu byapa bari bafite hagaragaragaho ko yazanye ubuvuzi ku buntu mu baturage, agaca ruswa mu gihugu no gukoresha imari nabi ndetse akaba yaranahagaritse amakimbirane n’intambara byari byarabaye karande mu Rwanda.

Ibyishimo byari byose ku Banyarwanda baba mu Bwongereza bavuga ko bari bishimiye kongera kubona Perezida Kagame.
Ibyishimo byari byose ku Banyarwanda baba mu Bwongereza bavuga ko bari bishimiye kongera kubona Perezida Kagame.
Batanze ibitekerezo bitandukanye n'ibibazo byerekeye iterambere ry'Abanyarwanda.
Batanze ibitekerezo bitandukanye n’ibibazo byerekeye iterambere ry’Abanyarwanda.
Abo banyamahanga nabo bagaragaje uburyo bakunda u Rwanda n'umuyobozi warwo, Paul Kagame.
Abo banyamahanga nabo bagaragaje uburyo bakunda u Rwanda n’umuyobozi warwo, Paul Kagame.
Ibyishimo byari byose.
Ibyishimo byari byose.
Ibyo byapa Abanyarwanda bari bafite ni ibigaragaza bimwe mu bigwi bavuga ko biranga u Rwanda uyu munsi.
Ibyo byapa Abanyarwanda bari bafite ni ibigaragaza bimwe mu bigwi bavuga ko biranga u Rwanda uyu munsi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Perezida Plo Kagame Turamushimira 2 Kd Turamushikiye 2 Kd Azagire Urugendeo Rwiza Kbis

Nizeyimana Kensuwe yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ahantu hose perezida wacu asigaye ajya mbona abanyarwanda basigaye bamwakirana ibyishimo byinshi kandi ni mu gihe kuko amaze kuduteza intambwe ikomeye

fifi yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

rwose aba banyarwanda mu bwongereza nibumve kugira umuyobozi mwiza uko biryoha , abanyarwanda ubu tumeze neza kandi turamwishimira ahubwo tukaba tunifuza ko yakomeza kutugenda imbere kuko turacyamukeneye

kalisa yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Kwishimira president Kagame ni ukumushimira ibyo yatugejejeho kandi anakomeje kutugezaho,yaturemyemo ikizere kizatugeza kuri byinshi,no mu bihe bizaza.

munyeshuri yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

ibyiza President wacu amaze kutugezaho ni ibyo kwishimirwa kandi nawe tumushimira , hari n’ibindi byiza aduhishiye mu myaka iza

kabare yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Yes our president Paul Kagame.Uretse abashyize imbere inda nini kandi ntacyo bashobora kumarira abanyarwanda,abandi banyarwanda twese(99,999)ku ijana turagukunda kuko uri indashyikirwa.

Kadali yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Yes our president Paul Kagame.Uretse abashyize imbere inda nini kandi ntacyo bashobora kumarira abanyarwanda,abandi banyarwanda twese(99,999)ku ijana turagukunda kuko uri indashyikirwa.

Kadali yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka