Guhuza ubutaka byatumwe intara y’Uburasirazuba iba ikigega cy’igihugu

Gahunda yo guhuza ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro yatumye intara y’Iburasirazuba iva mu bibazo by’inzara n’amapfa byayiranze mu gihe cya shize none ubu igeze ku rwego rwo kugereranwa n’ikigega cy’igihugu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 21/10/2014 mu birori byo kwizihiza umunsi w’ibiribwa ku isi wabereye mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba ku rwego rw’igihugu. Abatuye iyi ntara bishimiye ko ubuhinzi bwatumye biteza imbere bihaza mu biribwa banasagurira amasoko.

Mu gihe ubusanzwe mu birori bataka indabo kuri uyu munsi w'ibiribwa hatatswe imbuto zitandukanye.
Mu gihe ubusanzwe mu birori bataka indabo kuri uyu munsi w’ibiribwa hatatswe imbuto zitandukanye.

Muri ibi birori minisitri w’ubuhinzi, Mukeshimana Gerardine, yavuze ko gahunda yo kuhira no guhuza ubutaka igiye gushyirwamo ingufu kugirango u Rwanda rurusheho kwihaza mu biribwa ntakwikanga inkomyi y’amapfa kuko adindiza ubuhinzi.

Insanganya matsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti «Twihaze mu biribwa dufata neza ibidukikije».

Bamwe mu bahinzi batuye akarere ka Ngoma mu murenge wa Mugesera ahizihirijwe uyu munsi bavuze ko gahunda yo guhuza ubutaka no kuvugurura ubuhinzi bwabo, yatumye ubu bamaze kugera ku rwego rukomeye rwo kuba buri muhinzi yakwinjiza amafaranga agera ku bihumbi 200 mu musaruro w’inanasi bahuje.

Gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga ku materasi y'indinganire yateje ubuhinzi imbere kuburyo bugaragra.
Gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga ku materasi y’indinganire yateje ubuhinzi imbere kuburyo bugaragra.

Koperative y’abahinzi b’inanasi yitwa KOABANAMU ifite abanyamuryango 120 bahuje ubutaka bungana na hegitari 500, none ngo babasha kwinjiza miliyoni 10 ku kwezi.

Ubwo basurwaga kuri uyu munsi w’ibiribwa ku isi nka koperative ntangarugero, Hategekimana Ignace uyobora iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 120
yavuze ko bamaze kugera kure babikesha guhuza ubutaka.

Yagize ati “Ubundi ubu butaka mureba ntago bweraga ikintu na kimwe uretse imyumbati nayo yaje kurwara turayireka. Twaje guhuza ubutaka tuhahinga inanasi none ubu turasarura miliyoni 10 ku kwezi .Umusaruro wacu tuwugurisha mu ruganda Inyange Industries.”

Hegitari 500 z'ubutaka zahujwe hahingwa inanasi mu murenge wa Mugesera.
Hegitari 500 z’ubutaka zahujwe hahingwa inanasi mu murenge wa Mugesera.

Abanyamuryango b’iyi koperative ubuhamya batanze bavuze ko bamaze kwigurira imirasire ibaha urumuri iwabo mu gihe amashanyarazi atarabageraho, ndetse ko abana babo biga mu mashuri meza ndetse bakaba baraniguriye moto n’ibindi.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette, avuga ko kubera gahunda z’ubuhinzi za Leta zirimo guhuza ubutaka no kuhira ubu iyi ntara yahinduye amateka yo kuba intara yagaragamo amapfa n’inzara, none ikaba igeze ku rwego rwo kuba intara y’ikigega cy’igihugu mu biribwa n’ubworozi.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine, mu ijambo rye yavuze ko ubu hagiye gushyirwa imbaraga mu kuhira imyaka kugirango bahangane n’ihindagurika ry’ikirere rituma hajya habura imvura. Yasabye kandi abahinzi ko iyo gahunda yo kuhira bayigira iyabo kugirango bongere umusaruro.

Mbere yo gutangira ibirori byo kwizihiza umunsi w'ibiribwa ku isi, Minisitiri w'ubuhinzi yifatanije n'abaturage mu kubagara ibigori kuri hegitari 120.
Mbere yo gutangira ibirori byo kwizihiza umunsi w’ibiribwa ku isi, Minisitiri w’ubuhinzi yifatanije n’abaturage mu kubagara ibigori kuri hegitari 120.

Yagize ati “Tugomba kuhira hegitari ibihumbi 100 ariko ubu tugeze kuri 1/3 kimaze gukorwa twashyiramo akabaraga kugirango ibihumbi ijana bya hegitari dusabwa mu myaka itatu tube twabigezeho.”

70% by’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda ni umusaruro ukomoka ku buhinzi. Uhereye ku mibare nk’iyi bigaragara ko ubuhinzi bufitiye igihugu akamaro gakomeye.

Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubiribwa nawe yashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere ubuhinzi, asaba ko guverinoma zarushaho guteza imbere ubuhinzi hashingiwe ku muhinzi muto.

Abahinzi ntangarugero biteje imbere mu buhinzi mu Rwanda bahembwe bahabwa certificate.
Abahinzi ntangarugero biteje imbere mu buhinzi mu Rwanda bahembwe bahabwa certificate.

Nkuko byagaragajwe ngo mu myaka icumi ishize abantu bagera kuri miliyoni 100 ku isi bavuye mu mubare w’abafite ikibazo cy’ibiribwa ariko haracyari izindi miliyoni 800 zisigaye z’abafite ikibazo cy’ibiribwa ziganjemo abakomoka muri Afrika yo munsi y’ubuyatu bwa Sahara.

Muri Afrika haracyagaragara abicwa n’inzara babuze ibyo kurya mu gihe hari abandi usanga babimena cyangwa bikaborera mu mazu bigurishirizwamo (alimantation).

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mbega!!! umunsi w’ibiribwa kw’ISI usigaye wizihizwa muri buriya buryo kweri!!!! NDABABAYE CYANE.
Ese FAO ntabwo ikiwushyiramo imbaraga? Ndavuga i CASH.
Ndibuka ko twawuteguraga nk’ukwezi kwose; Imishinga, amakoperative, abikorera, district na za Province zigatumizwa maze hakabaho ku murika ibiribwa habanje gukorwa Défilé abahinzi bafite muntoki imyaka bejeje. Mbese byari une grande exposition yerekana aho abantu bageze mu kwihaza mu biribwa ndetse no mu kubiteka. Ndibuka ko habagaho ikintu kimeze nk’irushanwa mu guteka . Yes, ushobora kweza ariko ntumenye guteka indyo yuzuye. NYABUNA MUREBE UKO MWAKONGERA KUWUHA AGACIRO KAWO.
NTABIRIBWA NTABUZIMA.

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

politike yo guhuza ubutaka ubona imaze gutera imbere mu ntara y’iburengerazuba kandi ubona igenda ifasha abaturage kwiteza imbere mu buhinzi

Sonia yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

imwe muri gahunda zagize success cyane , tuyikomereho yane kuko niyo izaduha kwihaza mubiribwa ndetse tukanasagurira amasoko ,

karemera yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka