Taliki 09/10/2014 hari Abanyarwanda 8 bageze...

Taliki 09/10/2014 hari Abanyarwanda 8 bageze mu Rwanda nyuma y’igihe kigera ku kwezi bari baraburiwe irengero bafungiwe muri Kongo, ahantu bavuga ko bari basanzwe bajya nta nkomyi, ariko bakaba barafashwe n’inzego z’umutekano zikabafunga ntibimenyekane.

Kazandebe Hertier, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana avuga ko barimo kuzenguruka utugari tugize umurenge ayobora usanzwe uhana imbibi n’igihugu cya Kongo bashishikariza abaturage kwirinda ingendo bahakorera kubera ihohoterwa bakorerwa.

Abaturage bashaka kujya muri Kongo bagomba gushaka ibyangombwa bakanyura inzira zizwi kandi bakagira n’abo bamenyesha kugira ngo igihe baburiwe irengero bashakishwe hifashishijwe ubuyobozi.

Umurenge wa Busasamana wegereye umupaka wa Kongo ndetse n’abaturage bo muri Kongo bafitanye umubano n’abo mu mirenge yo mu Rwanda kubera n’isano bafitanye mu miryango kubera gushyingirana.

Gusa abaturage bo mu Rwanda bavuga ko iyo bagiye muri Kongo bagira ibibazo mu gihe baba bagiye mu kazi nk’abahafite imirima nkuko n’Abanyekongo baza gushaka amazi mu Rwanda.

Mu Banyarwanda 8 bagarutse mu Rwanda bari bafungiye Kongo batandatu ni abo mu murenge wa Busasamana kandi hakaba hari n’abandi bagifungiye muri gereza ya T2 iri i Goma bataragaruka mu Rwanda, abafashwe bakaba barashinjwaga kuba baravogereye ubutaka bwa Kongo.

Abaturage baturiye imipaka hagati y’u Rwanda na Kongo basanzwe bagendera ku byangombwa nk’irangamuntu batagombye gusaba impapuro z’inzira, cyakora ngo ntibemerewe kurenga ibirometero 15.

Bamwe mu baturage batuye Busasamana na Bugeshi bajya Kongo mu bice bya Nyiragongo na Rutshuru bavuga ko igikorwa cyo kubafata gikorwa n’abasirikare bavuga Ikinyarwanda bacyeka ko ari abarwanyi ba FDLR bari mu ngabo za Kongo badashaka ko abaturage bo mu Rwanda bamenya ibikorwa barimo, cyakora bashima ubuyobozi bw’u Rwanda gukurikirana ubuzima bwabo n’inama bagirwa.

Abanyarwanda icyenda bamaze kurekurwa n’inzego z’iperereza za Kongo zari zarabafungiye muri gereza ya T2 bavuga ko abandi Banyarwanda bagera kuri 15 bakiri muri iyi gereza kandi imiryango yabo itazi ko bahafungiwe.

Abantu bambuka umupaka basabwa kujyana ibyangombwa kandi bagaca ku mipaka yemewe kandi bakagira abo babwira aho bagiye kugira ngo nibabura hamenyekane aho baburiye kuko hari abavuga ko baburiwe irengero kandi baba bafungiwe muri Kongo bitazwi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka