Muhanga: Abahoze ari abanyamuryango ba CT Muhanga barasaba kurenganurwa

Abari abanyamuryango ba CT Muhanga baribaza uko bazabona amafaranga yabo bari barabikijemo nyuma y’uko ihombye igakinga imiryango.

Ikibazo cy’ibigo by’imari byahombye cyatangiye kugaragara mu mwaka wa 2006 aho bimwe mu bigo by’imari byari bitangiye gufunga imiryango nyuma y’umwaka umwe bifunguye, ndetse mu mwaka wakurikiyeho, Leta ifata ingamba zo kwishyura abanyamuryango bari barabikijemo amafaranga aho bahawe igice (1/2) cy’ayo bari bafitemo, ikigo cy’imari kigasabwa kwishyura ikindi gice, naho Leta igafasha kugaruza amafaranga yambuwe hakurikijwe amategeko.

Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko muri miliyari zibarirwa muri 60 z’amafaranga y’u Rwanda zahombeye muri biriya bigo hari hamaze kugaruzwa miliyoni zitarenze 100, iyi mibare ikaba yaragaragaza ko bitagenze neza mu gukurikirana ikibazo cya biriya bihombo.

CT Muhanga na yo iri mu bigo byafunze imiryango muri iriya myaka ariko hakaba hari abanyamuryango bataragira icyo bahabwa, mu gihe leta yari yiyemeje kubafasha.
Ntabyera Jean Marie Vianney ni umwe mu bari bafite amafaranga muri iyi koperative ubu akaba yibaza icyo yakora mu gihe koperative itakiriho.

Agira ati « nkatwe twari dufitemo amafaranga none koperative ikaba yarigendeye twarayibuze twabariza he » ?

Kuri iki kibazo, umukozi wa Minisiteri y’ubutabera nka rumwe mu nzego zari zashyizweho ngo zikurikirane iki kibazo, akaba n’umuyobozi w’inzu itanga ubufasha mu mategeko (MAJ) mu Karere ka Muhanga, Mukayisenga Charlene avuga ko Leta iba yaragiranye amasezerano n’ibigo by’imari mbere y’uko bifungura imiryango, akaba ari yo yifashishwa mu kurengera abanyamuryango igihe ikigo cy’Imari cyahombye.

Ikibazwa ariko ni igihe ababikije bose bazaba bamaze kwishyurwa hakurikijwe ariya masezerano Leta igirana n’ibigo by’imari mbere y’uko bihabwa uburenganzira bwo kwakira, gucunga no gucuruza ibya rubanda.

Kuri iki kibazo Mukayisenga avuga ko hariho uburyo bubiri aya mafaranga aba yarahombye harimo gucunga nabi umutungo no kutishyura ku bafashe imyenda, bigatuma kugaruza aya mafaranga bigorana.

Cyakora ngo ni ngombwa ko buri wese wari ufitemo amafaranga yagombye kuba ari ku rutonde rw’abagomba kuzishyurwa kuko ari rwo ruzifashishwa.

Agira ati « byaba bibabaje niba hakiri abaturage batamenyesheje inzego bireba nka BNR umubare w’amafaranga bari baberewemo kuko bashobora kuhagwa ».

Uyu mukozi avuga ko bagiye kongera kubyutsa iki kibazo bakabaza BNR aho igeze itegura kwishyura abandi baturage batarabona amafaranga.

Gahunda y’ibigo by’imari iciriritse ni bumwe mu buryo bwo kugabanya ibibazo by’ubukene, aho Leta isaba abaturage kwizigamira maze bamara kugira make bakabasha kuguza andi bongeranya bagakora imishinga mito mito.

Bigaragara ko bikozwe neza byatanga umusaruro ku iterambere ry’abaturage kuko ubuhamya bw’ababigannye bakiteza imbere bugaragaza ko ubuzima bwabo bugenda burushaho kuba bwiza.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka