Rubavu: MINALOC igiye gukorera ubuvugizi abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yijeje abayobozi b’akarere ka Rubavu gukora ubuvugizi ku kibazo cy’abaturage batuye mu mbago z’ikibuga cy’indege mu karere ka Rubavu basabwe kwimuka, ariko bakaba batarahabwa ingurane kuva muri 2007.
Tariki ya 19/10/2014, ubwo Minisitiri Kaboneka yasuraga ikibuga cy’indege cya Rubavu kimaze umwaka kidakora kubera ibikorwa byo kucyagura nabyo bitaratangira, yagaragarijwe ko abagituriye bamaze imyaka irindwi basabwa kwimuka nyamara bakaba batarahabwa ingurane cyangwa ngo bemererwe kugira icyo bakorera mu butaka bwabo.
Abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Rubavu bavuga ko kuva muri 2007 bagiye babuzwa kugira igikorwa bakora ngo bagiye kwimurwa nyamara imyaka ibaye irindwi ntakirakorwa ku buryo byabateye igihombo.
Umunyamabanga wa leta muri Minisitere y’ibikorwaremezo ufite mu nshingano ze ubwikorezi, Dr. Aléxis Nzahabwanimana mu mwaka wa 2013 yari yasuye iki kibuga cy’indege cya Rubavu avuga ko imirimo yo kugisana iri hafi gutangira kandi abaturage bagiye kubarirwa bakwimurwa, gusa umwaka urashize ntakirakorwa.
Minisitiri Kaboneka avuga ko agiye gukora ubuvugizi kugira ngo ibikorwa byo kubarura abaturage bazimurwa n’imitungo yabo byihutishwe, abazimurwa babimenyeshwe ndetse nabazahaguma bashobore gukomeza ibikorwa byabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, buvuga ko ntacyo bwakora kuri iki kibazo uretse gukora ubuvugizi no guhagarika abashaka kunyuranya n’amategeko bubaka kugira ngo inyubako zabo zitazasenywa bikabashyira mu gihombo.
Ibikorwa byo gusana ikibuga cy’indege cya Rubavu bizagera kuri hegitare 20 bityo abaturage bazituyemo bakaba bagomba kwimurwa, gusa ibikorwa byo kubarura ntibiragaragaza umubare w’abagomba kwimurwa kuko batuye begeranye.
Buntu Ezechiel, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu avuga ko ibikorwa byo kwimura abatuye mu nkengero z’ikibuga cy’indege bigenda gahoro, hakaba hakwiye kongerwa uburyo bwo kubyihutisha hongerwa abakozi babikora cyangwa n’uburyo bikorwamo kugira ngo birangire.
Buntu avuga ko ibikorwa byo kubarura bigomba kujyana n’ubushishozi kuko umuturage uzimurwa agomba kubarirwa ibyo afite bigahabwa n’agaciro kugira ngo azishyurwe abone kwimurwa.
“Urugamba rumaze iminsi rwica n’uwari kurama, twifuza ko iki kibazo kimaze imyaka irindwi kirangira,” Buntu.
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye mu kwezi kwa Nzeri 2014 yari yasabye akarere gukura abaturage mu gihirahiro kuko ikibazo kimaze igihe abaturage bahagaritswe kugira icyo bakorera aho batuye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntiwumva se ko minister yageze ibibazo bikemuka, abayobozi bacu barasobanutse cyane rwose