Ababuza Abanyarwanda bahunze gutaha kubera kwikubira imitungo yabo baraburirwa

Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikariza Abanyarwanda bari mu buhunzi gutaha mu gihugu cyabo, bamwe mu basigaranye imitungo y’abahunze bagira uruhare mu kubabuza gutaha babatera ubwoba kugira ngo bakomeze kwikubira imitungo yabo.

Mu kiganiro n’abayobozi b’uturere b’intara y’uburengerazuba bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka taliki 18/10/2014 yagaragaje ko iki kibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda kandi ababikora bagomba gukurikiranwa.

Hamwe mu hagaragajwe iki kibazo ni mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, aho bamwe mu Banyarwanda bahunze bagasiga imitungo baterwa ubwoba na bene wabo basigaye mu byabo ko bagarutse mu gihugu bagirirwa nabi, bigatuma baguma mu buhunzi bidakwiye.

Bamwe mu Banyarwanda batashye bava mu gihugu cya Kongo mu mwaka wa 2013 bagaragaje ko bari baragumye mu buhunzi kubera icyo kibazo, aho bamwe mu basigaye mu Rwanda.

Iyo ngo babazaga amakuru yo mu gihugu babacaga intege bababwira ko byaba byiza bigumiye mu buhunzi bababeshya ko imitungo yabo yafashwe n’abasirikare bakuru n’abayobozi kandi baje bagirirwa nabi.

Abandi bavuga ko bahezwa mu buhunzi n’amakuru abakura umutima ababwira ko mu Rwanda nta mutekano uhari ndetse n’abahari bakwa amafaranga y’ubutitsa kuburyo aho kugaruka mu Rwanda bakwigumira mu buhunzi.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka.

Ingero z’abahawe ayo makuru bavuga ko babwirwaga ko bakwa amafaranga ya mitiweli ariko ntibabwirwe icyo atangirwa, amafaranga ya KIST, ULK n’ibindi bigo byashinzwe abahunze batasize mu Rwanda, bakabwirwa ko ibyo bigo bibereyeho kwaka abantu amafaranga.

Nk’urugero rutangwa mu ntara y’uburengerazuba ngo umuryango wahunze uba hanze wajyaga ubwirwa ko imitungo yafatiriwe n’abajenerali, nyamara umwana wo muri uwo muryango uba hanze aje mu Rwanda asanga amazu yabo nta muyobozi wayafatiriye ahubwo akodeshwa n’abo mu muryango wabo bamushyiraho igitutu bamubaza icyo aje gukora mu Rwanda.

Minisitiri Kaboneka avuko iki kibazo kigaragazwa n’Abanyarwanda bitabira Rwanda Day aho zabereye kandi gikwiye gukurikiranwa, asaba ko abayobozi b’uturere kwegera abaturage bakamenya n’ibibazo bafite babafasha kubishakira ibisubizo kuko aho ibibazo bidacyemuka haba hatangwa icyuho umwanzi aheraho ashuka abaturage.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ibi muvuze nukuri bakubwirako udashobora kubona imitungo kuko yatwawe nabandi ndetse bakakubwirako yagurishijwe wabaza ugasanga nkuwabohoye inzu yawe amaze imyaka makumyabili ayibamo yarashatsuko ayigura nareta muza cyamunara sidasobonutse ndetse hakabubwo ubandikira ubabuza kugurishibyawe kuhudahari impapuro bakazihinga ugasanga abanyarwanda baheze ishyanga kubera abandi banyarwanda mubikuricyirane bose babyamburwe kuko bituma habaho kutifuza gutaha bitewe nabenabo mwakoze kugitecyerezaho mubishyire mubikorwa imvugo ibingiro.

AM yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Umva uyu witwa Mahoro ra! Ubwo se ko uzi ko bakubeshya nyine watashye? Wagira ngo muba mubwira abana!

pacifique yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

ubwo ni ubusambo, uburiganya bitakabaye biranga umunyarwanda umaze kumenya indangagaciro z’igihugu cyacu, kubana neza, gufashanya gukund igihugu, umuntu utifuriza abandi gutaha mugihugu ngo bafatanye urugamba rwiterambere, uwo ntiyabeshya ko akunda igihugu , bene aba ni barusahurira munduru kandi ntabo dushaka mu Rwanda rwacu

kimenyi yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

aba babuza anayarwanda gutaha bashaka kwimanira imitungo yabo twabita nk;ibisambo kandi binagamije guharabika u Rwanda ubwo uwafatwa azabihanirwe n’amategeko kandi twibutsa abari hanze ko mu Rwanda ari amahoro

didas yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Ibi ni ukuri kuko hari abantu badutera igipindi aho turi batubwora ko bo baba mu Rwanda ariko ko ari ukwihambira ko tuje ntamahoro twagira!!!!!!!!! Ibyo bivugwa n abaturage meme n abayobozi bamwe nabamwe barabivuga ukibaza ikibicaje muri ubwo buyobozi ukumirwa! Good news!

mahoro yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Ba Bangamwabo nibabe bitegura kuriha ibyo bigaruriye rero naho ubundi benewabo nibataha bazabaryoza byinshi!!

rutinwa yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Iki ni ikibazo abanyarwanda bahunze bafite,kuko benewabo ntibifuza ko bagaruka mu byabo,kuko usanga barabyigaruriye babibyaza umusaruro,babaza amakuru bakabaha atariyo,cyangwa bagahimba n’ibihuha bituma impunzi zunvako mu Rwanda nta mutekano uhaba.

rwema yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka