Amahoro n’iterambere mu karere bigomba kujyana-Joseph Lititiyo

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’ubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL), Joseph Lititiyo avuga ko amahoro n’iterambere mu karere bigomba kuzuzanya kuko nta cyabaho ikindi kidahari.

CEPGL ivuga ko zimwe mu nshingano ifite ari ugufasha ibihugu biwugize korohereza ubuhahirane hagati y’ababituye kugira ngo bashobore kubana neza no kwiteza imbere.

Amasezerano ya CEPGL yemejwe n’abayobozi b’ibihugu avuga ko abaturage bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka nta mafaranga y’inzira bagombye kwakwa ndetse bagashobora gucuruza ibicuruzwa byabo bagataha ntacyo babajijwe.

Ubunyamabanga bwa CEPGL buvuga ko umuturage yakwa imisoro igihe agiye gukorera mu kindi gihugu cyangwa akahatura, ariko umucuruzi ugenda yikoreye ibicuruzwa akabicuruza agataha ngo uwo ntacyo agomba gusabwa nk’uko Herman Tuyaga, umunyamabanga wa CEPGL abivuga.

CEPGL ifite inshingano zo gufasha ibihugu biyigize koroshya ubuhahirane hagati y'ababituye.
CEPGL ifite inshingano zo gufasha ibihugu biyigize koroshya ubuhahirane hagati y’ababituye.

Nyuma y’uko abanyarwanda bajyana ibicuruzwa Goma na Bukavu batswe amafaranga ya Visa, akaza kuvaho habaye inama yahuje abayobozi b’inzego z’abinjira n’abasohoka mu bihugu bya CEPGL, ubuyobozi bwa CEPGL buri kwigisha abacuruzi bambukiranya imipaka uburenganzira bwabo n’uburyo bagombye gukora ubwo bucuruzi bukabateza imbere.

Mu nama y’iminsi ibiri ihuje abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka Goma-Gisenyi yatangiye kuwa mbere tariki ya 20/10/2014mu mujyi wa Goma, abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bavuga ko CEPGL yabafashije gukuraho Visa yababangamiraga, cyakora ngo n’ubwo bivugwa ko nta misoro bagombye gusabwa basaba ko akajagari k’abakozi benshi bakora ku mipaka kakurwaho kuko babangamirwa.

Amina, umunyekongo ucuruza inyanya mu isoko rya Virunga Goma azikuye Gisenyi, avuga ko binjiye Kongo kuri metero 50 basabwa amafaranga atandukanye atagira inyemezabwishyu kugera naho batanga ku nyanya baranguye mu Rwanda bigatuma badashobora kubona inyungu.

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bavuye mu Rwanda bavuga ko nabo bakwa amafaranga atagira aho yandikwa iyo binjiye Goma, bagasaba CEPGL kubakorera ubuvugizi nk’uko byemezwa na Mujawimana Hassin.

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko basabwa amafaranga atagira aho yandikwa bikabangamira ubucuruzi bwabo.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko basabwa amafaranga atagira aho yandikwa bikabangamira ubucuruzi bwabo.

Ku ruhande rw’u Rwanda abagore bavuga ko bafite ikibazo kibakomereye kijyanye no gusiga abana k’umuhanda kugira ngo bashobore kwambuka gushaka imibereho bitewe n’uko badashobora kubona ibyangombwa by’abana bitewe n’uburyo bababyayemo mu gihe ba Se babihakana.

“Muri iki gihe hari abana bavuka bitavuye k’umugore n’umugabo bashakanye, ahubwo umukobwa yihuriye n’umusore bakabyumva kimwe bakisanga babyaye, umusore yamenyeshwa ko yabyaye akihakana umwana. Iyo nyina w’umwana agiye kwambukana umwana abazwa icyangombwa yajya kugishaka bakamutuma uwo babyaranye nawe udashobora kuza kuko yihakanye umwana, bigatuma ababyeyi basiga abana k’umuhanda abana bakabaho nabi bikatubabaza nk’ababyeyi,” umwe mu bagore bacuruza.

Ubuyobozi bw’umuryango wa CEPGL buvuga ko uretse kwigisha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka kumenya uburenganzira bwabo no gukora ubucuruzi bubaha inyungu, ndetse bashobora no kwishyira hamwe bakajya bagurizwa na Banki ya CEPGL yitwa BEDGL ubu yongeye gukora nyuma y’igihe kinini yarahagaze.

Mu gufasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, CEPGL yatangiye ibikorwa byo kubaka amasoko abacuruzi bajya bahuriraho mu bihugu byombi. Iki gikorwa kikaba cyaratangiriye Kavimvira hagati ya Kongo na Burundi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni nkumunwa n’izura bidasganwa nanako amahoro abanza iterambere rigakurikira , ibi kandi mu Rwanda byombi turabifite mumaboko yacu kubibungabunga ndetse no gukomeza kubitaza imbere kuko inzira y’amajyambere ntijya ihagarara

karemera yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka