Rwanda Green Initiative mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yifashishije urubyiruko

Umuryango Rwanda Green Initiative wiyemeje kubungabunga ibidukikije no gushaka ibisubizo byiza ku ngaruka z’ihindagurika ry’ibihe mu Rwanda wifashishije cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu.

Mu kugera ku ntego ufite, uyu muryango wiyemeje kuzakorana cyane n’urubyiruko, aho ku ikubitiro wahereye ku rubyiruko rwo mu bigo bine by’amashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu: Groupe Scolaire Rambura Garçon , Groupe Scolaire Rambura Fille, G.S Kibihekane ndetse na Kibisabo.

Uyu muryango wahisemo gutangirira ibikorwa byawo mu karere ka Nyabihu, nka kamwe mu turere two mu Rwanda twahuye n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ibihe n’ibiza ugereranije n’utundi mu Rwanda kandi bakaba bagamije guharanira kubungabunga ibidukikije bafatanije n’urubyiruko cyane cyane ndetse n’abandi muri rusange mu gukumira izo ngaruka.

Urubyiruko ruturuka mu bigo by'amashuri bya Rambura Garcon, Rambura Fille, Kibihekane na Kibisabo rwahuguwe ku buryo bwo kubungabunga ibidukikije.
Urubyiruko ruturuka mu bigo by’amashuri bya Rambura Garcon, Rambura Fille, Kibihekane na Kibisabo rwahuguwe ku buryo bwo kubungabunga ibidukikije.

Umuhango wo gutangira imirimo yayo ku mugaragaro watangiriye muri Groupe Scolaire Rambura Garçon tariki 20/10/2014 aho abanyeshuri barushanwe ku bihangano bijyanye n’insanganyamatsiko igamije kubungabunga ibidukikije no gushakira ibisubizo ihindagurika ry’ibihe mu Rwanda.

Binyuze mu marushanwa y’imikino mfashanyigisho, imivugo, indirimbo, ibishushanyo, n’ibiganiro mpaka bamwe mu banyeshuri bavuga ko bahigiye byinshi bizabafasha mu buzima bwabo bw’ejo hazaza ndetse no mu biruhuko bagiye kujyamo, baba umusemburo wo kubishishikariza bagenzi babo.

Ndizihiwe Entime wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Rambura Garçon akaba yanabaye uwa mbere mu marushanwa y’imivugo avuga ko ibidukikije aribyo abantu bakesha umwuka mwiza, bakanabikesha ubuzima akaba ariyo mpamvu bikwiye kwitabwaho na buri wese kuko iyo byangiritse bikurura ingaruka zikomeye ku bantu n’ibintu nk’ibiza bitandukanye, isuri n’ibindi.

Ndizihiwe Entime avuga ko azarushaho kuba umusemburo mu gushishikariza abandi kubungabunga ibidukikije.
Ndizihiwe Entime avuga ko azarushaho kuba umusemburo mu gushishikariza abandi kubungabunga ibidukikije.

Kuri we nk’usanzwe ari umuhanzi, Ndizihiwe Entime avuga ko azakomeza gutanga umusanzu we binyuze mu buhanzi bwe kandi akazagira uruhare mu gushishikariza bagenzi be mu biruhuko uburyo bwo kubungabunga ibidukikije no gushaka ibisubizo mu gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Abinyujije mu muvugo we, Ndizihiwe Entime ashishikariza abaturage kwitabira gahunda zo kubungabunga ibidukikije nko gukora amaterasi y’indinganire, gutera amashyamba, kurwanya isuri mu mirima, gukoresha rondereza na biyogaze, kugira ibigega bifata amazi, n’ibindi.

Umuyobozi wa Rwanda Green Initiative, Dushimiyimana Valentine, avuga ko kubungabunga ibidukikije ariyo ntego yabo, ikaba yiyongeraho gushakira ibisubizo byiza ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Binyuze mu mikino itandukanye mfashanyigisho, Rwanda Green Initiative yiyemeje kubungabunga ibidukikije.
Binyuze mu mikino itandukanye mfashanyigisho, Rwanda Green Initiative yiyemeje kubungabunga ibidukikije.

Nk’urubyiruko ngo bashatse cyane gukorana n’ubundi n’urubyiruko cyane cyane kuko ari imbaraga z’igihugu ziruta amafaranga menshi bitewe n’ibikorwa byiza kandi byinshi urubyiruko ruhuje intego nziza rushobora gukora mu guteza imbere igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukaminani Angela, avuga ko koko aka karere kakunze guhura n’ingaruka zishingiye ku iyangirika ry’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe zirimo imfu z’abantu, isuri, kwangirika kw’ishyamba rya Gishwati, gusenyuka kw’amazu n’izindi.

Uyu muyobozi yashimiye umuryango Rwanda Green Initiative watangiriye ibikorwa byawo muri aka karere hagamijwe gushakira umuti urambye ibi bibazo. Yawushimiye kandi ko wiyemeje gukorana n’urubyiruko.

Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu n'imari Mukaminani Angela yashimiye Rwanda Green Initiative.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela yashimiye Rwanda Green Initiative.

Yashimangiye ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu zubaka kandi zishobora guhindura byinshi zigateza imbere igihugu mu gihe zikoreshejwe neza. Kurwigisha akaba ari ukubaka ejo hazaza heza h’igihugu.

Angela yaboneyeho gusaba urubyiruko rw’abanyeshuri bahuguwe kuba umusemburo mwiza wo kwigisha uburyo bwo kubungabunga ibidukikije no kwirinda ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe hirya no hino, aho bazagenda bajya mu biruhuko.

Yongeyeho ko bagomba gusakaza amasomo bahawe mu kubungabunga ibidukikije bakamera nk’uko intumwa za Yezu zamamaje ijambo ry’Imana rigakwira hose.

Rwanda Green Initiative imaze umwaka urenga ikorera mu Rwanda. Ikaba iterwa inkunga n’ikigega Global Green Grant cyabateye inkunga y’amadolari ibihumbi 6 batangije.

Kuri ubu Rwanda Green Initative ikazakorera cyane mu turere twahuye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe cyane nka Nyabihu, Musanze, Rulindo ndetse no mu mujyi wa Kigali. Uyu mushinga ukazagenda ukomereza imirimo n’ahandi mu Rwanda.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nifuza ko amarushanwa akorwa kugira afashekubyinjiza mubantu yakorwa mugihugu hose cyagwa nahegeranye na nyabihu kuko naho ntihorohewe bigakorwa kurwego rwa karere

ntwari nsengiyumva elie yanditse ku itariki ya: 3-12-2014  →  Musubize

ibidukikije, erega tujye twibuka ko aribyo bitanga ubuzima, umwuka mwiza dufite tubona uba waturutse kubidukikije igiha ntabyo tujye twibuka ko uyu mwuka tutawubona ubuzima bwahagarara, tugomba kugicikiro icyo aricyo cyose kurwana kubidukikije kuko bidufatiye runini

sam yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

urebeye akamaro ibidukikije bifite ni ngombwa ko tubisigasira cyane maze tukarushaho kubinaho neza

vedaste yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka