Mugunga: Abubatse icumbi rya Mwarimu bamaze amezi atatu batarahembwa

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke bakoze akazi ko kubaka icumbi ry’abarimu ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Gatonde, barinubira ko bamaze igihe kirenga amezi atatu batarahabwa amafaranga bakoreye mu gihe bubakaga iri cumbi, ku buryo abenshi byabaviriyemo kubura ayo kwishyura ubwishingizi mu kwivuza kubera kwamburwa.

Iri shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda riri mu mudugudu wa Gatonde mu kagari ka Rutabo, icumbi ry’abarimu bahigisha rikaba ryarubatswe n’abaturage basaga 80 biganjemo urubyiruko.

Marie Jeanne Uzamukunda wakoze nk’umuhereza w’abafundi (umuyede), asobanura ko ku munsi yakoreraga amafaranga igihumbi ku buryo bagiye kurangiza kubaka bamugezemo amafaranga ibihumbi bisaga 23 kugeza magingo aya akaba atarayabona.

Ati “twabazaga umusaza wadukoreshaga bita Masozera akatubwira ngo amafaranga ntabwo aragera ku murenge, bigeze aho noneho nawe niba yarabonye bamwambuye aravuga ngo tuzabaze umurenge, umurenge tuwubajije baravuga ngo tuzabaze akarere, akarere nako ngo ari mu murenge ubwose urumva bataraducuze bufuni na buhoro?”

Uzamukunda akomeza avuga ko bifuza ko inzego z’ubuyobozi zabishyura amafaranga yabo kuko bayakoreye, ubundi bagakomeza ibikorwa byabo kuko byabateje imbogamizi nk’uko abisobanura.

Ati “nkanjye sinakomeje kuko nakoze nzi y’uko nzahakura mituweri nkahakura ikayi hamwe n’ibikoresho nzakoresha ku buryo nagujije n’amafaranga kugira ngo nishyure mituweri kuko burya mituweri niyo iza mbere. Aho nayafashe barankubira kugeza niyi saha sindayishyura”.

Christopher Nzabagerageza, umwe mu bubatse iri cumbi avuga bishyuje bakarambirwa kugeza naho bihamagariye umuyobozi w’umurenge akababwira ko batazayabona vuba ahubwo bakwiye kureba uburyo baba birwanaho.

Ati “twabonye bimaze kurambirana duhamagara umuyobozi w’umurenge turamubaza tuti ko dufite ikibazo mukaba mubona ko mituweri ari ikibazo kandi ubuzima bugoye mwatumarira iki nk’ubuyobozi amafaranga twakoreye bizagenda bite? Umuyobozi w’umurenge we yarambwiye ati amafaranga ntabwo azaboneka vuba muzagende mwiyaranje murebe uburyo mwatanga mituweri”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga, Bernard Twagirayezu yemera ko bafitiye umwenda aba baturage kandi bakaba barabigizemo uburangare kuko hari amafaranga akarere katanze asaga miriyoni enye yari agenewe kwishyura ibikorwa by’izi nyubako ariko akaza gukoreshwa uko atagombaga gukoreshwa, gusa ariko akizeza abaturage ko mu gihe kitarenze ukwezi iki kibazo kiba cyakemutse.

Ati “icyo nababwira n’ukubabwira bihangane ntabushake bwo gushaka kubambura twabigizemo kuko n’ibibazo byabaye wenda byo gukoresha amafaranga nabi abantu batitaye ku byiciro kuko bafashe amafaranga y’icyiciro kirangije bajya kuyishyuramo ibyiciro byabanje”.

Aba baturage bishyuza amafaranga asaga miriyoni ebyiri bakoreye mu gihe bubakaga icumbi ry’abarimu bigisha mw’ishuri rw’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka