Burera: Abaturage barasabwa kugana Abunzi kuko kujya mu nkiko bihenze

Abaturage bo mu karere ka Burera barasabwa kugirira icyizere Inteko y’Abunzi bakareka kujya mu nkiko kuko amagarama y’urubanza ari menshi ndetse no gushaka abababuranira (avocats) nabyo bikaba bihenze.

Ibi abaturage barabisabwa mu gihe Inteko y’Abunzi imaze imyaka 10 ibayeho. Muri iyo myaka 10 bikaba byaragaragaye ko Abunzi bafite akamaro gakomeye cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage kuko ibibazo byose bashyikirizwa, 82% byabyo barabikemura. Ibisigaye nibyo bijyanywa mu nkiko.

Urwego rwa MAJ (Maison d’Accès à la Justice) rushinzwe kugira inama ndetse no gufasha abaturage mu bijyanye n’amategeko, rusaba Abanyaburera kujya bajya mu bunzi kuko aribwo bazakemurirwa ikibazo neza kandi badatakaje umwanya n’umutungo; nk’uko Michael Serugo, umukozi wa MAJ mu karere ka Burera, abisobanura.

Agira ati “Amagarama mu rukiko rw’ibanze ni ibihumbi 25 (by’amafaranga y’u Rwanda). Ndetse ukazarenzaho n’indishyi z’akababaro kuko uri gusiragiza mugenzi wawe mu manza. Igihembo cy’Avocat (uburanira abantu mu nkiko) ubungubu ni ibihumbi 500 (by’amafaranga y’u Rwanda)”.

Michael Serugo, umukozi wa MAJ mu karere ka Burera asaba abanyaburera kugana Abunzi kuko kujya mu nkiko bihenze.
Michael Serugo, umukozi wa MAJ mu karere ka Burera asaba abanyaburera kugana Abunzi kuko kujya mu nkiko bihenze.

Akomeza abwira Abanyaburera ko no kwiburanira ubu byahindutse kuko gutanga ikirego mu nkiko bisigaye bikorerwa kuri interineti. Agira ati “udafite umu-avocat ntiwagitanga (ikirego).”

Uretse no kuba ubu nta muntu ukijya mu rukiko adafite umuburanira, MAJ ifasha gusa abaturage batishoboye bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Abari mu cyiciro cya gatatu kuzamura bose ni ukwirwanaho.

Abunzi bo mu karere ka Burera na bo ngo bagomba kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo bakirinda kirazira zirimo kurya ruswa ndetse n’akarengane.

Abunzi nabo ariko basaba ko bahabwa itumanaho rya telefone ryajya ribafasha mu kazi kabo bahanahana amakuru. Ikindi kandi ngo baramutse bafite umwambaro wabugenewe bakajya bajya gukemura ibibazo by’abaturage bawambaye ngo abaturage barushaho kubagirira icyizere.

Bakomeza bavuga ko kandi bahabwa amahugurwa ajyanye n’akazi kabo rimwe mu mwaka gusa. Ngo ayo mahugurwa yiyongereye byafasha cyane.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twamaze kubona umusaruro mwiza wabunzi ndetse nibyiz bamaze kugeza kubanyarwanda, ikindi kandi bahawe rwose ni ububasha bwo kutongerwa kuvangirwa nnzego zibanze , ibi rero byakeretse abaturage ko baa=kagombye kugana abunzi aho kwirirwa bamara imitungo yabo bajya mu nkiko

karenzi yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka