U Rwanda n’intara ya Rhineland Palatinate birishimira gukomeza umubano mwiza bifitanye

U Rwanda n’intara ya Rhineland Palatinate yo mu Budage biratangaza ko byifuza kwagura umubano wihariye bifitanye, kuko umaze kugeza ku mpande zombi inyungu zitandukanye z’ubutwererane n’ubukungu.

Ibi impande zombi zabitangaje mu nama ya 10 y’akanama gahoraho hagati y’u Rwanda n’iyi ntara, yateraniye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 20/10/2014.

U Rwanda n'intara ya Rhineland Palatinate birifuza kwagura umubano.
U Rwanda n’intara ya Rhineland Palatinate birifuza kwagura umubano.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yatangaje ko nyuma y’uko umubano umaze igihe wibanda ku muco n’ubufasha iyi ntara yageraneraga u Rwanda, ubu leta igiye kwibanda ku bucuruzi aho izajya ijyana bimwe mu bikomoka mu Rwanda mu Budage batabona.

Yagize ati “Turashaka no guteza imbere n’ubucuruzi hagati yacu. Ikawa yacu bayikunda, icyayi cyacu bagikunda, hari byinshi bakunda inaha iwabo badafite dushaka gukorana nabo muri ubwo bucuruzi noneho bikanazamura n’abacuruzi bacu”.

Minisitiri w’igihugu, Siporo n’ibikorwa remezo muri Rhineland Palatinate, Roger Lewentz, yatangaje ko kuba u Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu iterambere ry’ubukungu, ari byo bibatera gukomeza gukorana n’u Rwanda.

Ati “Ku bijyanye na gahunda y’icyerekezo 2020 dukomeje gutangazwa n’uko Abanyarwanda bakomeje kwitabira gahunda zibateza imbere, hari ibibazo bahuye nabyo ntibabihe agaciro ahubwo bakiteza imbere. Ni ikintu gikomeye dukwiye kwitaho”.

U Rwanda rwifuza ko umubano n'intara ya Rhineland Palatinate warenga ubufatanye ukajya no bucuruzi.
U Rwanda rwifuza ko umubano n’intara ya Rhineland Palatinate warenga ubufatanye ukajya no bucuruzi.

Ibimaze gukorwa n’iyi ntara binyuze mu bufatanye bifite agaciro ka miliyoni zisaga 71 z’ama euros kuva aho uyu mubano wihariye wiswe Jumelage utangiriye mu 1982.

Uyu mubano wibanze ku butwererane, ihererekanyabumenyi, ihererekanyamuco n’ubucuti bwihariye. Bimwe mu bikorwa bizwi byakozwe muri uyu mubano ni amapine y’imodoka zakoreshejwe mu gihe cy’intambara y’isi bagizemo uruhare mu kugarura mu Rwanda n’ubwato bwo muri icyo gihe bateganya kugarura.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndibuka ko no ku shuli nigagaho twari dufitanye umubano na umugi wo muri Rhineland Palatinate ahubwo umubano nu komereze aho

kantarama yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

ubufatanye ni ngombwa mubyo dukora byose kuko burya umutwe wifasha gusa ntiwigira inama, noneho bikaba akarusho kubihugu nk’ubudage aho iyi ntara ibarizwa, bageze kuri byinshi turageraho twabigiraho byinshi

jean yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka