Musheli: Abajura b’inka babifashwamo n’abacuruza inyama

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Musheli mu karere ka Nyagatare bavuga ko amatungo yabo cyane inka yibwa n’abantu bayagurisha ku bacuruzi b’inyama muri centre ya Matimba yegereye umurenge wa Musheli.

Kanyankore Jean Baptiste wo mu kagali ka Kibirizi umurenge wa Musheli avuga ko abajura akenshi biba izi nka mu masaha y’ijoro bakazigurisha abacuruzi b’inyama i Matimba. Ngo hari n’ubwo ufatana umucuruzi uruhu n’amahembe by’inka yawe ariko akakwihakana ukarekera kuko uba utamufashe ayitwara.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musheli buvuga ko iki kibazo bwakimenye kandi cyahagurukiwe. Habyara Justin umukozi w’umurenge wa Musheli ushinzwe irangamimerer n’ibibazo by’abaturage avuga ko nyuma yo kumenya iki kibazo cy’ubujura hari babiri bafashwe bashyikirizwa Polisi nayo ibageza imbere y’ubutabera.
Gusa ngo bakoranye inama n’abayobozi batandukanye begereye abaturage kugira iki kibazo gicike kandi n’abajura bafatwe.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko inka bamaze kumenya zibwe mu mezi atatu ashize ari eshanu. Ubu ngo ubuyobozi bw’umurenge wa Musheli burimo kuvugana n’ubw’uwa Matimba kugira ngo barebere hamwe uko ubu bujura bwacika dore ko abatungwa agatoki ari abacuruza inyama bakorana n’abajura.

Ibi ngo harimo kuba inka yabazwe igomba kuba ifite amasezerano y’ubugure umucuruzi yagiranye na nyirayo.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka