Ngororero: Abagore bakora uburaya bacuruza abana b’abakobwa mu buraya

Abagore n’abakobwa bakuze bakora umwuga w’uburaya mu mijyi ya Ngororero na Kabaya mu karere ka Ngororero bavugwaho gucuruza abana b’abakobwa bakiri bato babakoresha umurimo w’ubusambanyi.

Pélagie, umwe mu bakobwa bakuze bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Ngororero avuga ko impamvu bahitamo gukoresha abana b’abakobwa bakiri batoya ari uko abagabo aribo bakunda.

Uko kwikundira abakiri bato ku bagabo ngo bituma abakuze babura amafaranga cyangwa icyashara nkuko babivuga. Ngo hari abakobwa bato baba bazwi ko bemera gukora uburaya bityo indaya yamara kumvikana n’umugabo ikamuha umwana w’umukobwa kandi ngo iyo bigenze gutyo ibiciro biriyongera.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko iyo ariwe wiyemeje kuryamana n’umugabo yishyurwa hagati y’amafaranga 1000frw na 3000frw, ariko ngo iyo akoresheje abo bana bita abahashyi ngo ibiciro bishobora kugera ku mafaranga ibihumbi bitanu, maze umwana wakoreshejwe agatwara 2000frw naho uwamukoresheje agatwara 3000frw.

Ikindi bunguka ni uko abo bagabo babasengerera (babagurira) inzoga. Ibi uyu mukobwa abihuriraho na mugenzi we uba mu mujyi wa kabaya we wemeza ko bakoresha abana bato mu guhangana n’indaya ngo ziza ziturutse ahandi zikabatwara icyashara.

Avuga ko abo yita ko bababangamira baza bitwaje gukora akazi gatandukanye nko mu tubari n’ahandi nyamara ngo bakabatwara abagabo kubera ko aribo baba baharawe n’abagabo. Mu karere ka Ngororero, abemera ko ari indaya zabigize umwuga ni 243 nkuko twabitangarijwe n’ubahagarariye.

Umujyi wa Kabaya uvugwamo abacuruza abana b'abakobwa mu buraya.
Umujyi wa Kabaya uvugwamo abacuruza abana b’abakobwa mu buraya.

Umukozi w’umuryango Point d’Ecoute wita ku bana b’abakobwa babyaye bakiri bato mu mirenge ya Ngororero na Gatumba, bwana kaberuka Aloys, avuga ko bamwe mu bana b’abakobwa bitaho mu kubasubiza mu miryango bavuga ko inda bazitwariye mu bikorwa by’uburaya bashowemo n’abagore bakuze basanzwe bakora ubwo buraya.

Kaberuka avuga ko mu myaka ibiri ishize babashije kwita ku bana b’abakobwa 40 babyaye bakiri bato; 30 muribo bemeza ko bajyanwe mu busambanyi na benewabo cyangwa inshuti zabo z’abakobwa baba mu mijyi babawira ko bagiye kubashakira akazi nyuma bakisanga bakora uburaya.

Ibikorwa byo kubacuruza kandi ngo babikora mu ibanga rikomeye kuko abo bana b’abakobwa bahura n’abagabo mu buriri gusa ahandi abo bagore bakaba aribo baganira (bapanga) n’abagabo.

Urugero ni nko mu ijoro rishyira kuwa 9 Gicurasi 2014, indaya zo mu mujyi wa Ngororero aho bita mu kibuga zacuruje umwana w’umukobwa w’imyaka 12 zimuha umugabo wamuraranye ijoro ryose, ndetse inkiko zikaba zaramuhamije icyi cyaha.
Nk’uko ababibonye babivuga ngo mu gitondo uyu mugabo yahaye uwo mwana amafaranga 500 naho abamumuzaniye abaha ibihumbi bitanu.

Uwimana Vérène, utuye mu mujyi wa Ngororero avuga ko hari abantu bazwiho gucumbikira izo ndaya zikora ako kazi, kubera ko bishyurwa amafaranga buri uko hinjiye umugabo. Ibi ngo bituma gutahura abakora ubwo bucuruzi bitoroha kubera ko hari n’ababatiza amazu basanzwe batuyemo.

Indaya zizwi ku mazina Chantal, Claudine na Sylivie zagize uruhare muri ubwo bucuruzi, zinemera ko zikoresha abakobwa bakiri bato. Abo bana ngo baba barazanywe na benewabo bababeshya akazi bakabura bakaza mu buraya, abandi bana ngo bazanwa n’abatishoboye bahatuye bakabacumbikira kugira ngo bajye bakora uburaya babahahire ibyo kurya.

Aba bakora umwuga w’uburaya bavuga ko nta kundi babigenza kuko ariko kazi konyine kabatunze, bityo kubireka bikaba bitoroshye.

Abana b'abakobwa bahetse abana babyaye bashowe mu buraya.
Abana b’abakobwa bahetse abana babyaye bashowe mu buraya.

Mu mwaka ushize wa 2013, ishyirahamwe AKOS (Association of Kigali Women in Sport: Ishyirahamwe riteza imbere siporo y’abagore binyuze muri gahunda za Leta ), ryahuje abo bakora umwuga w’uburaya ribakangurira kubireka. Kugeza ubu ariko bikaba bitarashoboka kuko abakora ako kazi nta nkunga bahawe yo kubafasha kwiteza imbere.

Mujawabega Godelive, Umunyamabanga wa AKOS avuga ko biteguye bihagije kuburyo bazakoresha ngo bavane ababishaka muri uwo mwuga. Ibi bikaba byafasha mu gukumira gucuruza abana batoya mu buraya. Ahamya ko uburambe AKOS imaze kugira mu gufasha bene abo bagore butuma babasha kumvikana nabo no kubahuriza kubikorwa by’iterambere bibavana mu buraya.

Icyakora hari n’abandi bagaragaza ko bigoye kubuvamo, kuko hari abagiye bagerageza gushaka indi mirimo ariko bikanga, ubu bakaba basa n’abiyemeje gukomeza uburaya, bigatuma banabushoramo abana.

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero, Ndayambaje Vedaste Garoi, avuga ko akarere karimo gukora ubukangurambaga mu kurinda abana bato uburaya, ndetse no kubuvanamo abasanzwe babukora bakigishwa imyuga itandukanye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ngororero yacu niyo gusengegwa kabisa

manirafasha gedeon yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

birababaje,uwomuyobozinagirevuba amazi atarareng;inkombe.

Bigengimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Ngororero. Niyogusenjyerwa. Mugemushyiraho na mazinana taboo bazabicikaho.

gedeon yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

abakora ibi barajya gusa na babandi bgurisha abana bato hanze y’igihugu. aho bataniye nuko aba babikora imbere mu gihugu naho abandi bakabikorera hanze. icyaha ni kimwe kuri bose. ese bahanishwa ikihe gihano? twibuke ko H.E yamaganye ibi bintu yivuye inyuma!

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

reka dushimire uyu munyamakuru wakoze iyi nkuru irambuye. abantu nka bariya bagombye kubashyira ku karubanda bakamenyekana. gucuruza umwna w’imyaka 12! ishyire mu mwanya w’ababyeyi b’uyu mwana wumve uburyo ari ishyano rikomeye. tekereza ku mwana wawe w’imyaka 12 wumve uko umeze.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

UBWOSE ABO BAGORE KUKO(NTA MUBYEYI UGURISHA UMWANA), IYO BUMVISE "imbuto fondation",bakabona akazi gakomeye Madamu wa H.E President Kagame yirirwa yigisha, nibyo yirirwa akora kugirango umwana wumukobwa atere imbere!Abitwaza kubura akazi bangiza ubuzima bwabandi,bakwiye kubibazwa si uburaya gusa ni uguhemukira igihugu!!!!

jolie yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

hagakwiye rwose gukora iperereza ababyeyi nkaba bagafatwa niba bariho koko, kuko ibi nabyo njye mbifata nkubwicanyi rwose, gufata umwana ukamujyana muburaya kandi ari umwana wibyariye, ubuse bitanukaniyeho ni uwukuramo inda ari kuyibyara

chantal yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka