Ubwinshi bw’abayobozi ku mudugudu bujyanye n’umusaruro nta kitakemuka-Minisitiri Kaboneka

Mu gihe ku rwego rw’umudugudu mu Rwanda habarirwa abayobozi bagera muri mirongo ine (ubaze abayobozi mu nzego zose) kubera gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, asanga byagombye kuba igisubizo ku bibazo by’abaturage mu mibanire no mu iterambere.

Mu gihe umudugudu ugira ingo ziri hagati 150 na 200 ubaze wasanga buri ngo eshanu ziba zifite umuyobozi. Aha akaba ari ho Minisitiri Kaboneka ahera avuga ko nta na kimwe cyagombye kunanirana aba bayobozi bose babaye bita ku nshingano zabo.

Agira ati “Niba wemeye kuba umuyobozi uba wemeye kuba umuja w’abo uyobora, kuba umugaragu w’abo uyobora. Ugomba kubegera, ugomba kubagisha inama ugomba kubana na bo”.

Minisitiri Kaboneka avuga ko imiyoborere nk’iyi ari yo yahinduye isura y’u Rwanda uyu munsi rukaba rufite aho rugeze, bityo agahamya ko iyo miyoborere ishingiye ku nzego z’ubuyobozi ku mudugudu uyu munsi nta kibazo igihugu cyagira.

Ku bwa Minisitiri Kaboneka, ngo abayobozi bagabanye ingo bakajya bagera kuri buri rugo umunsi ku wundi, byazana impinduka ikomeye mu Banyarwanda.

Agira ati “Za nduru zivuga mu ngo umugore n’umugabo barwana ijoro n’amanywa batubuza umutekano, turabarebera umugabo akagenda akanywa yataha agakubita umugore kandi uwagiye kunywa ntabwo aba yatanze mutiweli”.

Minisitiri Kaboneka avuga ko abayobozi ku mudugudu batanze umusaruro ugaragara nta kibazo kitakemuka.
Minisitiri Kaboneka avuga ko abayobozi ku mudugudu batanze umusaruro ugaragara nta kibazo kitakemuka.

Aha Minisitiri Kaboneka yibutsa uruhare rw’ubuyobozi ku mudugudu mu gukemura amakimbirane nk’ayo, avuga ko abantu nk’abo begerewe bakagirwa inama ayo mafaranga bajyanaga mu nzoga bagataha barwana bayatanga mu bwisungane mu kwivuza no mu bindi bikorwa bibateza imbere bo n’imiryango yabo.

Mukarwego Madalina, umukuru w’Umudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Murangara mu Murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi, ubwo Minisitiri Kaboneka yasuraga ako karere ku wa 23/09/2014, na we yagaragaje ko iyo ubuyobozi bwegereye abaturage byose bishoboka.

Mukarwego yavuze ko mu mudugudu ayobora bafatiye urugero kuri gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” bagenda na bo borozanya amatungo magufi ku buryo abagera ku icumi bonyine mu mudugudu wose ari bo ngo basigaye badafite itungo.

Mu gihe yatangaga ubu buhamya avuga ko na bo barimo kureba uko baboroza, Minisitiri Kaboneka yahise yemera umusanzu w’ayo matungo icumi asigaye kugira ngo muri uwo mudugudu bose bagire amatungo.

Uretse ibyo ngo ku bufatanye n’abaturage ayobora, muri uwo Mudugudu wa Mubuga barimo kwiyubakira ishuri ry’incuke mu rwego rwo kurinda abana babo ubuzererezi.

Ubwo Minisitiri Kaboneka yasuraga Akarere ka Karongi, Mukarwego yavugaga ko asigaranye abaturage 17 gusa mu Mudugudu we bari bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa 2014-2015, ariko ngo bukaba bwari buke barebera hamwe uko byagenda mu muganda rusange kugira ngo ubwitabire bwabo mu bwisungane mu kwivuza bube 100%.

Ibi byatumye Minisitiri Kaboneka ahita aha inka uyu mukuru w’Umudugudu, Mukarwego, nk’igihembo kubera iyo miyoborere myiza, asaba abandi bayobozi b’imidugudu ko yababera urugero mu kurushaho guhindura imibereho y’abaturage bayiganisha aheza.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abayobozi b’inzego z’ibanze bakore neza bityo bafashe abaturage mu bibazo bahura nabyo bya buri munsi maze iterambere ryihute

kaboneka yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

ariko nubundi ubonako hari umusaruro ugaragara bimaze gutanga kandi ufatika , bayobozi beza ni mukomereze aho turabashyigikiye

karenzi yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka