Perezida Kagame yamaze impungenge abashoramari mpuzamahanga

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira abashoramari mpuzamahanga kuza mu Rwanda kuko ngo uhashoye imari aba yizeye ko amafaranga ye abungwabungwa mu gihugu kirimo umutekano usesuye.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20/10/2014 aho yitabiriye inama ku ishoramari mpuzamahanga muri Afurika “Global African Investment Summit iri kubera mu mujyi wa London.

Perezida Kagame kandi yasobanuye ko abashora imari yabo mu Rwanda babona inyungu ndetse abaturage b’u Rwanda nabo bakabyungukiramo. U Rwanda ngo rwitaye cyane ku guteza imbere abanyagihugu bashoboye, ibikorwaremezo n’imiyoborere myiza; nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye.

Perezida Kagame atanga ikiganiro mu nama "Global African Investment Summit" yatangiye i London kuri uyu wa mbere.
Perezida Kagame atanga ikiganiro mu nama "Global African Investment Summit" yatangiye i London kuri uyu wa mbere.

Iyi nama yitabiriwe n’abashoramari mpuzamahanga bakomeye, irimo abakuru b’ibihugu Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweli Museveni wa Uganda, na John Dramani Mahama wa Ghana na minisitiri w’intebe wa Tanzaniya bwana Mizengo Kayanza Peter Pinda.

Muri iyi nama izamara iminsi ibiri, hazigirwamo cyane cyane uko haboneka amafaranga y’igishoro mu mishanga y’ibikorwaremezo no gutanga ingufu z’amasharazi, kurwanya inzara no kwihaza mu biribwa, koroshya imikorere y’amabanki no gutanga inguzanyo n’ibindi.

Ku bijyanye n’ingufu, Perezida Kagame yasobanuriye abitabiriye inama Global African Investment Summit ko u Rwanda rurimo gukorana n’ibihugu byo mu karere mu gucyemura ikibazo cy’ingufu nkeya mu gihugu.

Mu Rwanda ubu harashakishwa ingufu ziva ku: ingomero z’amazi, gaze methane, izuba n’amashyuza.

U Rwanda rurasobanurira abashoramari imishinga yashorwamo imari

Mu nama Global African Investment Summit iri kubera i London, U Rwanda rurasobanura imishinga ine ijyanye no kongera ingufu harimo uwa Gas Methane uzatanga megawatts 100 z’amashanyarazi, uwo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa kilometero 116 ufite ubushobozi bwa kilovolt 220 uzava mu karere ka Karongi ukagera mu Bugesera.

Hari kandi kubaka ingomero 39 z’amashanayarazi hamwe no kubaka urugemoro rwa kabiri ku mugezi wa Nyabarongo ruzatanga hagati ya megawatts 17-20.

Abanyarwanda baba i Burayi bahaye ikaze Perezida Kagame mu mujyi wa London.
Abanyarwanda baba i Burayi bahaye ikaze Perezida Kagame mu mujyi wa London.

Mu bijyanye n’umutungo kamere, u Rwanda rurasobanura umushinga wo kubaka umuyoboro wa peteroli uzaturuka muri Kenya ukanyura muri Uganda ukagera mu Rwanda hamwe n’umushinga wo gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe cya Gatumba mu karere ka Ngororero.

Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye baje kwakira Perezida Kagame

Ubwo inama Global African Investment Summit yaburaga igihe gito ngo itangire, Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Uburayi bagaragaye mu mujyi wa London bafite ibyapa byanditseho amagambo ashyigikiye Perezida Kagame n’ibyiza amaze kugeza ku Rwanda.

Bimwe mu byapa byanditseho amagambo agira ati: Warakoze Perezida Kagame wahagaritse Jenoside; Miliyoni 11 z’Abanyarwanda zikunda Kagame.
Bamwe mu Banyarwanda bari imbere ya hoteli irimo kuberamo inama ya Global African Investment Summit i London bavuga ko bahaguma umunsi wose mu rwego rwo kwerekana uburyo bishimiye Perezida Kagame.

Abanyarwanda baje imbere ya hoteli iberamo inama Global African Investment Summit bafite ibyapa bishyigikira Kagame.
Abanyarwanda baje imbere ya hoteli iberamo inama Global African Investment Summit bafite ibyapa bishyigikira Kagame.

Mu minsi ishize, televiziyo ya BBC Two yo mu Bwongereza yasohoye filime ishinja Perezida Kagame ibyaha bitandukanye ndetse igaragaza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bayamaganiye kure.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umutekano niwo garantie ya mbere umushoramari aba akeneye,kandi mu rwanda ni wose,ikindi amategeko yorohereza ishoramari,ibyo byose birahari mu rwanda,isoko naryo ni rigari kuko urwanda ruri mu muryango wa EAC ufite miliyoni 60 z’abaturage,ibyo byose bitanga ikizere kubafite imishinga minini bifuza kuzazana iwacu

matabaro yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

erega ni ijisho rirkwihera buri kwezi nibura muri gihgu cyacu hinyandikish societe nshya iza gutangiza ibikorwa byayo kubera ibyiza ni umutekano usesuye bizeye mu rwagasabo, ibyo president avuga ndamwumva cyane rwose

samuel yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

imiyoborere myiza dufiye mu Rwanda yo yonyine yakwemeza ko uwahashora imari ye yaba yizeye ko azasarura. ibi rero abashoramari baze maze badufashe kuzamura iterammbere ryacu

kitanga yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka