Urumuri Women Club yatangiye gukangurira abakobwa kwirinda inda z’indaro na SIDA

Ababyeyi bibumbiye mu “Urumuri women Club” mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) bari mu bukangurambaga mu mashuri y’abakobwa bo mu ntara y’iburasirazuba babashishikariza kwirinda virusi itera SIDA no kwirinda inda zitateguwe.

Ubu bukangurambaga buzakorerwa ku mashuri y’abakobwa ari mu ntara y’iburasirazuba ndetse ngo bizagera no kubaturage basanzwe, nkuko babitangaje ubwo batangiraga iki gikorwa kuri iki cyumweru tariki 19/10/2014.

Ubuyobozi bw'ishuri FAWE Girls School Kayonza nabwo bwakiriye neza iyi gahunda.
Ubuyobozi bw’ishuri FAWE Girls School Kayonza nabwo bwakiriye neza iyi gahunda.

Bamwe mu banyehsuri biga mu kigo FAWE Girls school Kayonza ubwo bagezwagaho ubutumwa n’iyi Club, mu bibazo babazaga wabonaga bafite inyota nyinshi yo kumenya neza uko bakwirinda SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse banagaragaza ko bakeneye inyigisho nk’izo.

Aba badamu bavuga ko impamvu bahisemo amashuri y’abakobwa ari uko umubare w’abandura icyorezo cya SIDA mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi higanjemo igitsina gore n’urubyiruko.

Abajyanama mu myumvire ba Urumuri Women Club hamwe n'umuyobozi w'ikigo cya FAWE Girls School Kayonza.
Abajyanama mu myumvire ba Urumuri Women Club hamwe n’umuyobozi w’ikigo cya FAWE Girls School Kayonza.

Perezidante w’iyi club Umutoni Ernestine yagize ati : ’’Muri iyi minsi bimaze kugaragara ko urubyiruko cyane cyane abana b’abakobwa bugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo ihohoterwa , icyorezo cya SIDA, inda zitateganijwe, byose biganisha mu gatakaza amahirwe yabo yo kubaho , guhagarika amashuri , kuba ibirara no kwishora mu biyobyabwenge.’’

Umujyanama mu myumvire w’iyi club Nyinawingeri Diane avuga ko impamvu igitsinagore aribo bibasiwe n’icyorezo cya SIDA kurusha abagabo ari ubukene kuko abagore bicuruza mu buraya baruta cyane abagabo bajya mu busambanyi, ihohoterwa kenshi rishingiye ku gitsina rikorerwa abakobwa n’abagore, ubujiji butuma habaho gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’ibindi.

Aba banyeshuri bahawe inyigisho wabonaga afite inyota nyinshi yo kumenya.
Aba banyeshuri bahawe inyigisho wabonaga afite inyota nyinshi yo kumenya.

Nyinawingeri akomeza avuga ko impamvu zituma urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina ari ubukene, kutamenya gufata icyemezo, uburara, kunywa ibiyobyabwenge, irari cyane cyane ku bana b’abakobwa , filmi z’urukozasoni n’ikibazo cy’imyumvire.

Sister Musanabaganwa Laetitia uyobora FAWE Girls School Kayonza hamwe mu hatangiriye iki gikorwa, we yashimangiye ko kwifata ariyo ntwaro ikomeye mu kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse no kudacumura ku Mana. Yashishikarije abana b’abakobwa kwifata kugeza igihe bazabona abo bashingana urugo.

Abanyeshuri babonye umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo.
Abanyeshuri babonye umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo.

Abanyeshuri basobanuriwe uburyo SIDA yandura, ibimenyetso byayo n’uburyo bwo kuyirinda.Ikindi gikorwa cyabaye mu bukangurambaga ni ugushishikariza abanyeshuri b’abakobwa kwitabira imyuga bagategura ejo hazaza.

Gakwaya Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko nibyo abanyarwandakazi n’abategarugori bo mu Rwanda bagakwiye kongera gufata umwanya bahoranye mu burere bwa abana babakobwa bato

Miguel yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka