Nyanza: Abize n’abavuka i Gatagara basuye abana baharererwa banabaha impano

Bamwe mu bavuka ndetse n’abize mu kigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara (Home de la vierge des Pauvres) kiri mu karere ka Nyanza, tariki 18/10/2014 barahuye barasabana bwa mbere mu mateka yabo banasura abana barererwa muri iki kigo.

Abavuka n’abize mu kigo cya Gatagara ya Nyanza bashoboye kwitabira iki gikorwa bakinnye imikino ya gicuti n’abakozi bakora muri iki kigo cyita ku buzima n’imyigire y’abafite ubumuga mu Rwanda.

Imwe mu mikino bahuriyemo bagasabanya ni Volleyball, Basketball n’umupira w’amaguru (Football), aho yose bayikinnye ubutaruhuka kandi bayikurikiranya.

Usibye ubusabane muri iyi mikino abize n’abavuka i Gatagara banatanze impano y’ibikoresho by’ishuri ku bana bafite ubumuga bahiga, mu rwego rwo kubazirikana babifuriza kujya imbere bakazavamo abantu bifitiye akamaro kandi bakakagirira n’igihugu muri rusange.

Mu mpano babageneye harimo amakayi.
Mu mpano babageneye harimo amakayi.

Aléxis Rugamba wagize iki gitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bantu bavuka i Gatagara n’abize mu Kigo cya HVP Gatagara ya Nyanza, avuga ko kubahuriza hamwe bitari byoroshye ngo ariko amaherezo byagezweho hakoreshejwe uburyo bw’imbuga nkoranyambaga nka Facebook, What’s up n’itumanaho rya telefoni zigendanwa bitewe n’uko bari mu bice bitandukanye by’isi.

Agira ati “Abantu nka 80% by’abantu bavuka n’abize mu Kigo cya HVP Gatagara ya Nyanza bashoboye kwitabira usibye abatuye mu bihugu byo hanze nibo batashoboye kuza bose ariko nabo bohereje inkunga yabo itugeraho”.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa bateganya ko kizahoraho buri mwaka bakiyemeza gusura abana biga mu kigo cya HVP Gatagara ndetse nabo ubwabo bagasabana ari nako barushaho kumenyana.

Uhagarariye abana bafite ubumuga biga mu kigo cya Gatagara ya Nyanza, Ndayisaba Jean Baptitse yavuze ko ashima cyane mu izina rya bagenzi be iki gikorwa cy’urukundo bagaragarijwe na bakuru babo ndetse bakabaha mo n’impanuro zibafasha mu myigire yabo.

Ati “Twishimye mu buyo budasanzwe kandi byadutunguye kubona abantu baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo bavuga ko bize mu kigo cya HVP Gatagara ya Nyanza baza kudusura ndetse bakatugenera n’impano”.

Abana bishimiye kuba bakuru babo babazirikana.
Abana bishimiye kuba bakuru babo babazirikana.

Furere Kizito Misago, umuyobozi wa HVP Gatagara akaba n’umwe mu bayihagarariye imbere y’amategeko avuga ko yashimye cyane abatekereje iki gikorwa cy’ubusabane ndetse bakagishyira no mu bikorwa.

Ngo ku bwe byerekana indangagaciro zishingiye ku bumuntu abakitabiriye berekanye bibuka iwabo ku ivuko ndetse bakibuka aho bize bakanasura abana bakiharererwa.
Kugeza ubu abana biga mu kigo cya HVP Gatagara ya Nyanza bose hamwe bagera kuri 550 nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’iki kigo.

Bakinnye imikino ya gicuti n'abakozi ba HVP-Gatagara.
Bakinnye imikino ya gicuti n’abakozi ba HVP-Gatagara.
Ibyishimo byari byinshi ku bataherukaga i Gatagara.
Ibyishimo byari byinshi ku bataherukaga i Gatagara.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbanje kubasuhuza.nejejwe nigikorwa.cyurukundo abavandimwe.bagize.Imana izabongerere ahobakuye ubufasha.murakoze .Abahize cg abahakorera exam.nukuri abobana.bafite urukundo kuko niho nakoreye troncomy

iraguha eric yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

kugaruka gushima kimwe no gufasha barumuna bawe ni ingenzi muri byose kandi usanga bigaragaza urukundo. abakoze ibi Imana ibongerere

muhungu yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka