Rutsiro: Umugabo we yari yaramubujije gutaha ahitamo kumutoroka

Umukecuru witwa Nyiraminani Marie uri mu kigero cy’imyaka 65 yatahutse mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 /10/214 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko yaje atorotse umugabo we kuko yari yaramubujije gutaha.

Uyu mukecuru yahunze mu mwaka wa 1994 akaba yarahungiye mu ntara ya Masisi, akaba yarajyanye n’umugabo n’abana ariko umugabo we ntibageranyeyo kuko we yapfiriye mu nzira.

Akigera muri Kongo yashatse undi mugabo w’Umunyekongo ari nawe wamubuzaga gutaha ariko nyuma yo kumva ko mu Rwanda ari amahoro yahisemo kumutoroka nibwo kuri uyu wa gatatu yasesekaye mu karere ka Rutsiro.

Uyu mukecuru yabashije gutorokana abana 3 muri 6 harimo n'umukobwa we mukuru nawe wazanye batatu.
Uyu mukecuru yabashije gutorokana abana 3 muri 6 harimo n’umukobwa we mukuru nawe wazanye batatu.

Yagize ati “nahunze mu mwaka wa 1994 mpita njya Masisi ariko kuko nagezeyo umugabo wanjye yaraguye mu nzira nibwo nahise nshakana n’umukongomani gusa yambuzaga gutaha nibwo nahisemo kumutoroka njye n’abana batatu”.

Uyu mukecuru avuga ko muri Kongo bari batunzwe no guhinga ndetse no gutwika amakara kugirango babone uko babaho.

Umukecuru Nyiraminani n'abo bazanye basesekaye ku butaka bwa Rutsiro bazanwe n'imodoka ya HCR.
Umukecuru Nyiraminani n’abo bazanye basesekaye ku butaka bwa Rutsiro bazanwe n’imodoka ya HCR.

Muri Kongo ngo bakunze kubwirwa ko mu Rwanda nta mahoro ahari ariko ngo nyuma bajyaga bumva amakuru ava mu Rwanda ari nayo mpamvu yahisemo gutaha.

Uyu mukecuru yahunze yari atuye ahahoze hitwa komini Mabanza ubu hakaba ari mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati akaba atahukanye n’abana 3 muri 6 bari bafite, muri abo bana 3 harimo n’umukobwa we mukuru nawe wari warashatse Umunyekongo.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega burya imahanga harahanda , ntaharuta iwanyu, mucyecuru rwose urakaza neza urisanga iwanyu mu Rwanda umubeyi wakubyaye yaramaze iyi myaka yose agutegereje , muze dukomeze gufatanya kubaka igihugu cyacu

murekatete yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka