Kivuruga: Bararira ayo kwarika kubera imvura yangije hegitari eshanu z’imyaka bahinze

Bamwe mubahinzi batuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke, by’umwihariko abatuye mu tugari twa Sereri na Gasiza, bararira ayo kwarika bitewe n’imvura yaguye kuwa kane tariki 16/10/2014 ikabangiririza imyaka bari barahinze kuri hegitari zirenga eshanu.

Abangiririjwe niyi mvura bemeza ko kuba imyaka yabo yangiritse bishobora kuba byatewe n’amaterasi arimo gukorwa, ariko ubutaka butarakomera ngo ayamaterasi afate neza.

Abangiririjwe niyi mvura bemeza ko kuba imyaka yabo yangiritse bishobora kuba byatewe n'amaterasi arimo gukorwa ariko ubutaka.
Abangiririjwe niyi mvura bemeza ko kuba imyaka yabo yangiritse bishobora kuba byatewe n’amaterasi arimo gukorwa ariko ubutaka.

Ibyo byatumye mu gihe imvura yarimo kugwa wabonaga amaterasi agenda acika yose akamanuka yiroha mu mugezi, kugeza igihe amazi yabaye menshi akiroha mu mirima y’abaturage.

Francois Uwimana wo mu kagari ka Sereri n’umwe mubangirijwe n’imvura, avuga ko imvura yabangiririje bikomeye, kuko nko kugiti cye imyaka yahinze yari itaranamera byatumye agira igihombo gikomeye nkuko abisobanura.

Ati “ngewe ngereranyije imyaka yanjye nanubwo yari yakameze yari ikiriyo kuburyo ngereranyije nsanga ari nka ali enye z’ibigori.”

Ubuyobozi bwo buvuga ko kudakora imirindasuri aribyo nyirabayazana.
Ubuyobozi bwo buvuga ko kudakora imirindasuri aribyo nyirabayazana.

Uwimana kandi anavuga ko n’ubwo atahakana ko nta kintu azabonamo ariko ntabwo gishobora kungana nicyo yari kuzakuramo, nk’uko yari yarabiteganyije. Yifuza ko baramutse babonye ubufasha bwabunganira, kuko nk’ifumbire bayihabwa bakazishura bejeje none ikaba yaratembanwe n’imvura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivuruga Justin Kalisa avuga ko imvura yaguye yatembanye imyaka mu tugari tubiri gusa. Ibyangijwe ntibiramenyerwa agaciro, kuko bikirimo gukorerwa ibarura kugira ngo bamenye ibyaba byangijwe.

Gusa yemeza ko mu gihe ibyangiritse bigaragaye ko byahungabanya banyirabyo ku buryo bashobora kubura ikibaramira, hari uburyo ubuyobozi bubigenza.

Ati “Ntago aka kanya twamenya niba haricyo ubuyobozi buteganya, kuko kugeza ubu ntabwo twavuga ngo ibintu byacitse kuko n’imirima mike yagiye yangizwa cyane cyane, aho bagiye bangiza ibirwanyasuri ariko iyo hari ibyangiritse cyane ku buryo tubona umuturage bishobora no kumuteza inzara icyo gihe abantu baricara bagashaka ikindi bamufasha.”

Abaturage basabwa kurushaho gushira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri, kuko uretse kuba aribo bifitiye inyungu cyane usanga n’ahantu henshi amazi agenda atembana arahantu batitaye kumirwanyasuri.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka