Ngoma: Abatwika amatafari hakoreshejwe gasenyi bavuga ko bitanga umusaruro

Nyuma y’aho leta ifatiye icyemezo cyo kugabanya ikoreshwa ry’amashyamba mu gutwika amatafari maze hakajya hifashishwa gasenyi, amwe mu makoperative afite amatanura avuga ko bihendutse kandi bitanga amatafari meza.

Bimwe mu byasimbuye inkwi abatwika amatafari bifashisha bita “Gasenyi” ni ibishishwa by’umuceri cyangwa se ibarizo. Mu gihe itanura rimwe ry’amatafari ibihumbi 100 ryakoreshaga amasiteri y’inkwi agera kuri 90, ngo ubu basigaye bifashishwa inkwi zigera kuri 30% gusa ubundi bagakoresha gasenyi, nk’uko bitangazwa n’abayatwika.

N’ubwo koperative imwe ikorera mu karere ka Ngoma twasuye idakoresha uburyo bwa gasenyi 100% nk’uko biteganywa n’itegeko, bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona izi gasenyi zihagije bityo bagahitamo kwifashisha inkwi nke bakavanga.

Munyankiko Epaphrodite, umaze imyaka irenga itanu atwika amatafari akaba yaranakoresheje uburyo bw’ibiti gusa butaracibwa, avuga ko uburyo bwa gasenyi ari bwiza kandi buhendutse.

Yagize ati “Ubu buryo bwo gukoresha gasenyi ni bwiza bubungabunga ibidukikije kuko ubundi twakoreshaga amasiteri (imisingi) 90 ngo itanura rishye, ariko ubu usanga dukoresha nke cyane kuko dukoresha gasenyi. Urebye nibyo bihendutse kurusha inkwi gusa”.

Gutwika amatafari hakoreshejwe gasenyi ngo bitanga umusaruro kurusha gukoresha inkwi gusa.
Gutwika amatafari hakoreshejwe gasenyi ngo bitanga umusaruro kurusha gukoresha inkwi gusa.

Mukamurenzi Christine, umwe mu bagize koperative itwika amatafari yadutangarije ko gutwikisha gasenyi ari byiza cyane kuko bituma itafari rishya neza, gusa ngo hari imbogamizi.

Yagize ati “gukoresha gasenyi ubona ko bitanga itafari rya qualité kuko riba rihiye neza, ariko turacyafite imbogamizi zo kubona izi gasenyi kuko koperative ni nyinshi aho dukura ni hake. Iyo tugeze ku nganda aho twakura izi gasenyi turazibura bigatuma izo tuboye tugerageza kuvanga n’inkwi nkeya aho kugira ngo duhagarike ibikorwa byacu”.

Mu gihe iyi koperative ivuga ko ivanga inkwi na gasenyi mu gutwika amatafari, ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo butangaza ko nta muntu wemerewe gutwikisha inkwi atabifitiye uburenganzira buvuye muri minisiteri, nk’uko bitangazwa na Mbueki Mutabaruka, umukozi w’akarere ushinzwe ibidukikije.

Mu karere ka Ngoma habarurwa amakoperative atwika amatafari arenga 14. N’ubwo tutabashije kugera kuri aya matanura yose, bivugwa ko nta tanura na rimwe rikoresha gasenyi yonyine mu gutwika amatafari nk’uko gahuta ya leta ibitegeka.

Akarere ka Ngoma gafite amahirwe ko karimo nyiramugengeri nyinshi mu bishanga byayo, bityo zikaba zakagombye kuba zakifashishwa mu gutwika amatafari kuko zaka cyane.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nta murimo utakubyarira inyungu mu gihe wawukoranye umuhate kandi ukabanza uakawitegura cyane ku buryo bufatika

maska yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka