Bwira: Ubutaka butera no kutagira umuhanda ngo bituma babaho nabi

Bamwe mu batuye umurenge wa Bwira mu karere ka Ngororero bavuga ko kuba ubutaka bwabo butera hamwe n’ubwigunge babamo bwo kutagira umuhanda n’amashanyarazi ngo bituma babayeho nabi ndetse abenshi ngo bari mu bukene bukabije.

Umurenge wa Bwira ubarirwa muri ibiri ya nyuma igaragaramo ubukene kurusha indi yo mu karere ka Ngororero.

Umugabo witwa Uzaribara Papias avuga ko bateza imyaka ku rugero rwabatunga kubera ubutaka bwabo bwagundutse, bakaba nta n’umuhanda cyangwa ibindi bikorwa bibaha akazi ngo babishakemo amaramuko.

Ubuhinzi bw'urutoki mu murenge wa Bwira nta musaruro uhagije bubaha.
Ubuhinzi bw’urutoki mu murenge wa Bwira nta musaruro uhagije bubaha.

Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akunze kugaragara mu karere ka Ngororero nabyo ngo ntiriragera mu murenge wa Bwira nubwo ngo ayo mabuye ahari.

Bizimana w’imyaka 45 ahamya ko abenshi mu bafite imbaraga ngo birirwa bashakisha ibyo bita uturaka ngo babeho, naho abandi bagahinga ariko nta soko bagira kubera kutagira umuhanda, bityo n’ibyo bejeje bikabapfira ubusa.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko hari byinshi birimo gukorwa, nabwo busa n’ubudahakana ko abaturage bashonje ndetse bagikeneye iterambere ry’ibanze, gusa ngo hari aho bavuye habi n’intambwe nziza bateye bagana imbere kandi ngo uyu murenge uri mu yihutirwa gukoreramo ibikorwa biha akazi abaturage.

Ababishoboye bagerageza kwihangira imirimo iciriritse icyo bita kwiyaranja.
Ababishoboye bagerageza kwihangira imirimo iciriritse icyo bita kwiyaranja.

Ubuyobozi buvuga ko burimo kwegera inzego zitandukanye ngo zikorere ibikorwa byazo muri uyu murenge bityo abawutuye babone akazi, imihanda ikaba ariyo izibandwaho ku ikubitiro kuko ariyo idindiza ibindi bikorwa.

Abaturage nabo barasabwa kongera imbaraga mu bworozi ngo babone ifumbire yo gukoresha mu buhinzi bwabo; nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira Kavange Jean d’Amour abivuga.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka