Burera: Bageze kuri 74% muri Mitiweri, baraharanira kugera ku 100% vuba

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu rwego rwo gutuma abaturage bo muri ako karere batangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, hagiye kwifashishwa ibimina ngo kuko aribwo buryo bworohera abaturage.

Ubuyobozi butangaza ibi mu gihe nyuma y’amezi atatu umwaka wa mitiweri utangiye abanyaburera bamaze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza babarirwa ku kigero cya 74.21%.

Ubwo ku wa kane tariki ya 16/10/2014, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwagiranaga ibiganiro n’abafite aho bahuriye n’iby’ubuzima muri ako karere, hagaragajwe ko hari imirenge ikiri hasi mu bwitabire bwo gutanga amafaranga ya mitiweri.

Umurenge umwe wa Nemba niwo byagaragajwe ko wageze ku kigero cya 100% hakaba n’indi ikiri mu kigero cya 50%.

Hagendewe kuri iyo mibare hibajijwe icyakorwa kugira ngo abaturage bose bo mu mirenge igize akarere ka Burera bajye bitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe kandi bitabagoye, abari muri ibyo biganiro batanga ibitekerezo bitandukanye ariko abenshi bibanda ku kubumbira abaturage mu bimina ngo kuko aribwo buryo bworoshye.

Uwambajemariya ahamya ko ibimina bizafasha abaturage gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ku gihe.
Uwambajemariya ahamya ko ibimina bizafasha abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, wari uyoboye ibyo biganiro, nawe yanzuye ko hazajya hifashishwa ibimina cyane.

Agira ati “Tukaba twaratangiye ubukangurambaga bushingiye kuri ibyo bimina aho (abaturage) twababwiye ko cyangwa se twumvikanye ko bazajya batanga amafaranga make make cyangwa abafite imyaka bakagenda bayitanga, noneho perezida w’ikimina umwaka wa Mitiweri watangira mbere ho ukwezi, bakaba barangije kwishyurira ikimina”.

Umwaka wa Mitiweri utangira tariki ya 01/07 buri mwaka. Iyo uwo mwaka ugitangira usanga bashishikariza abaturage gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza nyamara agatangwa na bake ku buryo hari abayatanga umwaka ugiye kurangira.

Imyumvire ikiri hasi na serivisi zitanoze bibangamira ubwitabire

Muri ibyo biganiro hagaragarajwe ko gutinda gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bihombya Mitiweri.

Abafite aho bahurira n'ubuzima mu karere ka Burera basanze ibimina byabafasha kuzamura ubwitabire.
Abafite aho bahurira n’ubuzima mu karere ka Burera basanze ibimina byabafasha kuzamura ubwitabire.

Gusa ariko abayobozi batandukanye b’imirenge yo mu karere ka Burera bagaragaje bimwe mu bituma hari abaturage batishyura ubwisungane mu kwivuza birimo serivisi zitanoze zitangirwa muri bimwe mu bigo nderabuzima.

Ngo usanga bamwe mu baturage baba bafite Mitiweri bajya kwivuza bamwe mu baganga ntibabakire neza bigatuma abo baturage batakaza icyizere cya Mitiweri. Ikindi ariko ngo no kuba akarere ka Burera gaturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda bituma hari bamwe mu baturage badatunga Mitiweri bakajya kwivuza magendu muri Uganda.

Ibyo byose ariko ngo hari ibibiza imbere birimo kuba bamwe mu baturage batari bumva akamaro ka Mitiweri; nk’uko Habumugisha Pierre Céléstin, umukuru w’umudugudu wa Ngongwe mu karere ka Burera, abihamya.

Agira ati “Akenshi rero ni imyumvire mikeya (ituma badatanga amafaranga ya Mitiweri). Ibyiza bya Mitiweri ntawe utabishima, ariko hakaba ya myumvire. Ariko akenshi hari ahantu n’ubuyobozi buba bujenjetse. Kuko umuyobozi iyo bukorera hamwe, wa muturage ni ukugenda ukamwigisha, umwumvisha ibyiza bya Mitiweri, nta mpamvu n’imwe atayitanga.”

Habumugisha ahamya ko imyumvire mike ituma bamwe mu baturage badatanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza.
Habumugisha ahamya ko imyumvire mike ituma bamwe mu baturage badatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, abenshi mu baturage basabwa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’amafaranga ibihumbi bitatu.

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera bitabira kuyatanga ariko ugasanga bamwe batayatanga bavuga ko babiterwa n’ubukene, ibi bikaba bikunze kugaragara ku miryango ifite abana benshi.

Itegeko rya Mitiweri

N’ubwo abaturage badatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bavuga ko babiterwa n’ubukene, hari n’abandi banangira ntibayatange kandi bayafite. Aha bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Burera bifuza ko itegeko rya Mitiweri ryashyirwa mu bikorwa rikajya rihana abo bantu.

Abadatanga Mitiweri kandi bafite ubushobozi bwo kuyitanga bahanwa n’Itegeko n° 62/2007 ryo kuwa 30/12/2007 rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwisungane mu kwivuza.

Iryo tegeko mu ngingo yaryo ya 60 rivuga ko: Ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5000Frw) kugeza ku bihumbi icumi (10.000Frw), umuntu wese utabarirwa mu batishoboye bagomba gufashwa, udafite ubwishingizi bwo kwivuza.

Iyo ngingo kandi ikomeza ivuga ko: Ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi (7) kugeza ku minsi mirongo cyenda (90) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw), umuntu wese ugandisha abandi ababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka