Iyo ushaka gutera imbere ntabwo wihugiraho - Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arasaba abatuye ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gufungura imipaka y’ibihugu n’iy’ibitekerezo bakacyira abafite ubushobozi bose kandi bakemera gufatanya nabo kuko bahuza imikorere bakanabasha gucyemura imbogamizi zibabuza gutera imbere.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama iri kubera i Kigali mu Rwanda igamije kureba ibyakorwa ngo akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kagere ku ntego z’iterambere mu 2020 ndetse na nyuma y’uwo mwaka ibihugu byo muri ako karere bizakomeze kwihuta mu iterambere.

Mu iyi nama yatangiye kuri uyu wa kane tariki 16/10/2014 Perezida Kagame yavuze ko guhuriza imbaraga hamwe no gufatanya n’abafite ubushobozi bose ari byo bifasha abantu gutera imbere, aho kwifungirana ngo bihugireho bonyine.

Perezida Kagame yagize ati “Iyo ushaka gutera imbere ntabwo wihugiraho, ufungura imiryango igana iwawe kandi ugafungura amaso ukareba ibyiza by’ahandi. Niyo mpamvu njye mu bo dukorana harimo abavuye imihanda yose, Abanyakenya, Abanyetanzaniya, Abaganda ndetse n’Abongereza n’Abanyamerika bose turakorana.”

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu nama ya East African Business Forum iri kubera i Kigali.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu nama ya East African Business Forum iri kubera i Kigali.

Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo mugenzi we wa Kenya bwana Uhuru Kenyatta yavugaga ijambo muri iyi nama, akagaruka nawe ku kuba bamwe mu baturage bareba bagenzi babo bo mu bihugu baturanye nk’abo bahanganye aho kubareba nk’abavamo abafatanyabikorwa bagatera imbere.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na ba perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Uhuru Kenyatta wa Kenya izamara iminsi ibiri, abashoramari bo muri EAC bayitabiriye bakazaganira ku mbogamizi zibabuza kwihuta mu iterambere, bakanabifatira ingamba zizashyirwa mu bikorwa n’abikorera ariko inzego z’abayobozi na guverinoma ziyoboye ibihugu byabo zikaba ku isonga.

Iyi nama yiswe East African Business Forum irareba ibyaba bikiri imbogamizi ku iterambere, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari kuko mu bayitabiriye harimo abacuruzi n’abashoramari ku isonga, ikabamo abanyepolitiki bake.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community/ EAC) uhuriwemo n’ibihugu bitanu: u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzaniya na Uganda.

Ibiganiro n’ibyemezo by’iyi nama turakomeza kubibagezaho mu makuru yacu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibyo abanyarwanda twavumvishije cyera , gushyira hamwe abanyarwanda turabizi rwose nyakubahwa president wa republika , inama utugira mburi munsi zo kwishyira hamwe tuzishyra mubikorwa buri munsi, ibi biina, amacoperative ndetse nahandi henshi duhurira niho hatujeje aha heza tumaze kugera mu gihugu cyacu tubikesha kwishyira hamwe

karemera yanditse ku itariki ya: 17-10-2014  →  Musubize

rega aho isi igeze n’ubufatanye hagati y’ibihugu ni ngenzi kuko isi yabaye nk’umudugudu

Bonny yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

ni byiza gukorana nabantu batandukanye ukabakuraho ubunararibonye maze mu gihe runaka baba batashywe ukagira aho usigara

bibisi yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka