Ntawe uzatakaza akazi kubera ivugurura ry’inzego z’imirimo ya Leta

Mu ivugururwa ry’inzego z’imirimo ya Leta ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Nzeri 2014, imwe mu mirimo yaravuguruwe yongererwa imbaraga ndetse n’inshingano, hagira imwe ikurwaho kuko itagikenewe mu bigo bimwe na bimwe, ndetse hagira n’indi mirimo mishya ishyirwaho.

Iri vugurura n’ubwo hari abantu batewe impungenge naryo, bibaza ko rizatesha bamwe imirimo bakaba abashomeri, ubuyobozi bwa Minisiteri ifite abakozi mu nshingano burabahumuriza, bubizeza ko iri vugurura ritagamije kugira abo ritesha akazi bakaba abashomeri.

Ikigamijwe ngo ni ukugirango inzego z’imirimo ya Leta zivugururwe zongererwe ubushobozi ndetse n’ubunararibonye, kugirango imirimo igenerwa abaturage ikomeze kurushaho kubageraho vuba kandi ibanogeye kurusha mbere.

Umujyanama wa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Tubanambazi Edmond, yatangaje ko ntawe ugomba guhangayikishwa n’iri vugurura, kuko abatazabona akazi mu bigo bakoragamo kubera iri vugurura, bazashakirwa ahandi hakeneye abakozi mu zindi nzego za Leta bashyirwa, bakurikiza amanota ajyanye n’imihigo yabo mu kazi bari basanzwe bakora.

Iri vugurura rigomba gukorwa mu bigo 66 kandi ngo 61 byarangije gushyira mu bikorwa iyo gahunda. Mu myanya 427 yari ikeneye abakozi nyuma y’ivugurura, 289 yarangije gushyirwamo abakozi hakurikijwe amanota meza bari bafite mu mihigo, 138 basigaye bari gushakirwa mu bindi bigo birimo imyanya, bazahita bashyirwamo nta kindi kigendeweho.

Ibigo bitanu bisigaye nabyo ngo mu gihe gito bizaba byarangije gushyira mu bikorwa iyo gahunda, kugirango abatarabona aho bajya bashyirwe mu myanya abasigara bashakirwe ibindi bigo bya Leta bajyamo bikirimo imyanya yagiye iremwamo ikeneye abakozi, birimo intara, uturere imirenge, n’ibindi; nk’uko Tubanambazi abyemeza.

Tubanambazi yatangaje ko buri kigo nyuma y’ivugurura, cyagaragazaga umubare w’imyanya gifite ikeneye abakozi ndetse n’ibisabwa kuri buri mwanya kugirango umuntu awuhabwe, kikanagaragaza kandi n’abakozi batabashije kubona imyanya mu bigo bakoreraga kubera ivugurura, bagashyikirizwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta (MIFOTRA), kuburyo kugeza ubu icyo bari gukora ari ugushyira abo bakozi muri iyo myanya ikeneye abakozi muri ibyo bigo, kugeza igihe bose bazabonera imirimo bakora ijyanye n’ubumenyi ndetse n’ubushobozi bwa buri wese.

Tubanambazi Edmond, umujyanama wa Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo.
Tubanambazi Edmond, umujyanama wa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.

Ibi kandi Tubanambazi yabihurijeho na bamwe mu bakozi bari mu bahinduriwe imirimo nyuma y’ivugurura ry’inzego z’imirimo ya Leta baganiriye na Kigali Today, aho batangaza ko iri vugurura nabo ryabanje kubatera impungenge bakiryumva ariko nyuma yo kubona amabwiriza rizakurikiza bararyishimiye kandi ntawe ryarenganyije kugeza ubu.

Abakuwe mu cyahoze cyitwa EWSA ubu bakaba bari muri RBS, bavuga ko baryishimiye kandi ntawe ryarenganyije kugeza ubu, ko nuzarenganywa cyangwa utazishimira ibyemezo byamufatiwe , amabwiriza amuteganyiriza aho azajuririra.

Umwe mu bagitegereje gushyirwa mu mwanya nawe yatangaje ko yakoraga muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo ubu akaba yizeye ko bidatinze azabonerwa umwanya agakomeza akazi nk’umukozi wari ushoboye kandi usanganywe ubunararibonye.

Akabivuga ashingira ku mabwiriza y’iri vugurura yabonye asobanutse atazabarenganya, kandi anagaragaza ko we na bagenzi be batarabonerwa imyanya bashyigikiye iri vugurura, bashingiye ku kamaro gafatika babona rizamarira igihugu.

Abakozi bakoreraga mu nzego za Leta bafite amasezerano y’akazi y’igihe kizwi (contract a duree determine) barasezerewe burundu kuko Leta itazongera gukoresha abantu badafite amasezerano y’igihe gihoraho.

Imyanya yabo itari igikenewe yakuweho, iyari ikenewe ihita ishyirwamo abandi bakozi bari ku rutonde rw’abategereje gushyirwa ku myanya nyuma yivugururwa, batari babonye imirimo aho bari basanzwe bakora.

Gutanga akazi byabaye bihagaze kugirango abo ivugurura ryakuye ku kazi babanze bakabone

Umujyanama wa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yatangaje kandi ko mu gihe iri vugurura rikiri gukorwa, abakozi bose batarashyirwa mu myanya, Leta yabaye ihagaritse by’agateganye gahunda yo gutanga akazi ku bantu bashya.

Aragira ati: “Ubu gutanga akazi mu nzego za Leta byabaye bihagaze by’agateganyo, mu gihe tugishakira imyanya abakozi bari basanzwe bakora batabashije kubona imyanya aho bari basanzwe bakora, gutanga akazi muri Leta bikazasubukurwa mu gihe tuzaba tumaze gushyira abo bakozi bose bari basanzwe bakora mu myanya nta n’umwe usigaye”.

Yanatangaje kandi ko mu gihe hari abakozi bagishakirwa imyanya mu zindi nzego za Leta bajya gukoreramo baba batirukanywe, ahubwo bahembwa 2/3 by’umushahara bakoreraga mbere mu gihe cy’amezi atandatu kugeza igihe bazabonerwa imyanya bakoreramo.

Ayo mezi aramutse arenze nta murimo babonewe nk’uko amabwiriza abivuga, bakaba basezererwa bagahabwa imperekeza, bakongera kuba bapigana bafite amahirwe yo kubona ahandi akazi.

Tubanambazi anatangaza kandi ko amabwiriza agenga iri vugurura mu nzego za Leta, yemerera umukozi wese utarashimishijwe n’umwanya yashyizwemo nyuma y’ivugurura kuba yatanga ubujurire asaba kurenganurwa mu rwego yararimo mbere, bitakemuka akajya muri komisiyo y’abakozi ba Leta , basanga ubwo bujurire bufite ishingiro akarenganurwa agahabwa uburenganzira yifuza.

Muri uyu mwaka wa 2014-2015, Leta irateganya kuzajya irema imirimo isaga ibihumbi 200 buri mwaka ibicishije muri gahunda y’igihugu yo guhanga umurimo NEP itegenywa muri EDPRS II, Leta ikaba yarateye inkunga ingana na miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda iyo gahunda , azafasha mu guhanga imirimo izashyirwamo abazaba batabashije kubona imirimo mu nzego za Leta ndetse n’abandi Banyarwanda bakeneye imirimo kugirango biteze imbere.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abakozi ba leta agatima nibagasubize impembero pepe

nana yanditse ku itariki ya: 20-10-2014  →  Musubize

let ikunda abaturage bayo ku buryo batakwirukana abantu nta kindi kintu babateganyirije kandi dukomeje kwishimira ko abavanywe hamwe bashyirwa ahandi bityo nabo bitarageraho babe bihanganye

senda yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka