Ruhango: Ahitwaga kwa Dawe uri mu ijuru kubera ububi bw’umuhanda amateka yarahindutse kubera umuganda
Iyo uvuye ku muhanda wa kaburimbo ahitwa I Kirengeli ugafata umuhanda w’igitaka ujya ahitwa I Mutara mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, hari ahantu mu kagari ka Kigarama bise kwa “Dawe uri mu ijuru”.
Impamvu aha hantu hiswe “Dawe uri mu ijuru” ngo ni uko hari hateye nabi cyane ku buryo umuntu wahanyuraga afite igare cyangwa moto byamusabaga kuvaho akagenda acunga ari nako asaba Imana kumufasha ngo aharenge.
Nsenguwera Sam, umuturage uturiye aha hantu, avuga ko byari biteye ubwoba kuko umuntu wese wahanyuraga yagendaga afite ubwoba ko ashobora kuhasiga ubuzima.
Ati “uwanyuraga hano afite igare cyangwa moto ahetse umuzigo, yavagaho agashaka abantu bajya inyuma ye bakagenda bafashe inyuma bakurura, ndetse n’uwabaga adahetse ikintu, kuhamanuka byamusabaga kuba afite anaferi menshi”.
Mpamyakumwiho Hoziyana nawe atuye hafi aha agira ati “umuntu wese wamanukaga aha hantu, yagendaga asenga Imana avuga ngo Dawe uri mu ijuru mfasha ndenge aha hantu”.
Abaturage batuye aha bavuga ko bari baraheze mu bwigunge kubera ikibazo cy’aha hantu hari hateye nabi, ariko kuri ubu bakaba bishimira ibikorwa by’umuganda bagiye bahakora, kuko ububi bw’aho butagikanganye.
Muhutu Aléxis, avuga ko mbere y’uko bakora umuganda muri uyu muhanda ubuhahirane bwari bwarahagaze, kuko ibicuruzwa bakeneraga byarangurwaga i Muhanga ugasanga kubibagezaho bigorana cyane.
Muhutu avuga ko ibi byaberetse ko ibikorwaremezo bifite akamaro gakomeye koko.
Ati “mbere sinajyaga niyumvisha akamaro k’umuganda, ariko ubu namaze kubona ko iyo tudakora uyu muganda, nta munyu tuba tubona, peterori reka da ndetse n’ibindi”.
Nyirabagore Thérèse, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigarama mu murenge wa Mwendo, avuga ko uyu muhanda hari imishinga yagiye iwukoramo nka VUP, ariko urihare runini rukaba urw’abaturage.
Avuga ko abaturage aribo baba bakwiye gufata iya mbere mu kubungabunga ibikorwaremezo kuko ahanini aribo biba bifitiye akamaro kandi gakomeye.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kwishakamo ibisubuzo dukora umuganda usanga ari ingenzi kandi bikanadufasha aho dutuye
kwishakamo ibisubuzo dukora umuganda usanga ari ingenzi kandi bikanadufasha aho dutuye