Ibyo bikoresho bashyikirije CHUB tariki ya 14/10/2014, byiganjemo ibyifashishwa mu serivisi yo kubaga, ariko ngo harimo n’ibindi byifashishwa mu yandi maserivisi yo kwa muganga, urugero nka serivisi ivura indwara zo mu muhogo, mu mazuru no mu matwi (ORL), ndetse na serivisi ivura abagore (gynécologie).
Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa CHUB, agaragaza bimwe muri ibyo bikoresho yagize ati «harimo amatara agera kuri ane twifashisha mu byumba byo kubagiramo. Harimo icyuma gifasha guteka ibyuma bindi tuba twakoresheje. Hari ikindi cyuma bazanye gifasha kubaga mu nda udafunguye».
Yunzemo ati « icyo cyuma cyo kubaga mu nda udafunguye kizadufasha cyane mu byerekeranye no kuvura abarwayi, kuko iyo ukoresheje ubwo buhanga bituma n’umurwayi adatinda mu bitaro. Kutuzanira ibi bikoresho rero ni igikorwa cyiza ».
Ibi bikoresho bizatuma batagura ibindi nka byo
Dr. Augustin Sendegeya, avuga ko ibi bikoresho n’ubundi bari babikeneye kuko ngo n’iyo batabihabwa bari kuzabigura.
Ati « ni ibikoresho n’ubundi dukeneye. N’iyo tutabibona muri ubu buryo twari kuzabigura. Kuba tubibonye bizadufasha ko amafaranga twari kuzabigura tuyakoresha mu kugura ibindi bikoresho na byo dukeneye ».
Muri rusange, ibi bikoresho byashyikirijwe ibitaro bya CHUB ngo bifite agaciro k’ibihumbi 240 by’amayero (ni ukuvuga miliyoni zisaga 210 z’amafaranga y’u Rwanda). Mu mwaka wa 2012 na bwo, Rotary Club yari yazaniye ibi bitaro ibikoresho byo kwifashisha mu buvuzi byari bifite agaciro k’ibihumbi 820 by’amayero (miliyoni zisaga 720 z’amanyarwanda).
Umuyobozi wa Rotary Club Butare, Eustache Rutiyomba, avuga ko Rotary Club idafasha mu bijyanye n’ubuvuzi gusa ahubwo inatanga inkunga mu bijyanye n’uburezi ndetse n’isuku n’isukura. Intego yabo ngo ni « gufasha mbere ya byose ».
Bimwe mu bindi bikorwa bya Rotary Club
Bimwe mu bindi bikorwa Rotary Club Butare yakoze mu rwego rwo « gufasha mbere ya byose » harimo kubakira abatishoboye bagera ku 100 b’i Sahera, gufasha Collège Imena y’i Runyinya bayiha inka zikamwa, ibitabo, ndetse na moteri itanga amashanyarazi.
Harimo no kugeza ku kigo nderabuzima cya Mwendo ho mu murenge wa Rwaniro amazi meza ndetse n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, hamwe no gusana igisenge cy’ishuri ribanza rya Butare Catholique ndetse no kubagezaho ibigega bifata amazi, n’ibindi.
Kugeza ubu Rotary Club ya Butare igizwe n’abanyamuryango 15, imisanzu bagenda begeranya hamwe n’inyongera bahabwa na Rotary Club International ni yo ivamo ibyo bafashisha abantu.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|